Tumenye indwara ya “pre-eclampsia” ifata abagore batwite

Preeclampsia ni indwara ikomeye ikunda kwibasira  bamwe mu babyeyi batwite. Ikunda kwibasira abagore bafite inda iri hejura y’amezi atanu. Iyi ndwara kandi ishobora gufata  umubyeyi uri no ku bise, abyara cyangwa nyuma gato amaze kubyara. Irangwa no kugira umuvuduko w’amaraso wo hejuru ndetse no gutakaza za Proteines. Umubyeyi ufashwe n’iyi ndwara arangwa no kugira umuvuduko […]Irambuye

APR ikomeje imyiteguro y'umukino na Gicumbi FC

Ikipe ya APR iri mu myiteguro ya marushanwa ya Trubo King National League kuri uyu wa Kane yakomeje imyitozo ubwo yitegura gukina na Gicumbi kuri iki Cyumweru mu Karere ka Gicumbi. Umukinnyi Tibindana Charles  yabwiye UM– USEKE ko ubu imyitozo igenda neza. Yagize ati “imyitozo imeze neza. Ubu duhagaze neza ntitwifuza ko twagira inota dutakaza mu […]Irambuye

Kuwa 13 Gashyantare 2014

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wa Radio, mu bihugu byateye imbere abumva Radio baragabanutse cyane, mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere abumva Radio naho ngo bagenda bagabanuka kubera iterambere ry’ikoranabuhanga ribaha amakuru menshi kandi yihuse. Radio ni umwe mu miyoboro y’insakazamakuru wakoreshejwe cyane ku Isi. ububiko.umusekehost.comIrambuye

Misiri- Abashakashatsi bavumbuye ishuri rya kera munsi y'ubutaka

Itsinda ry’abashakashatsi  mu  byataburuwe mu matongo bo mu gihugu cya  Misiri bavumbuye munsi y’ubutaka ibikuta by’ishuri rimaze imyaka 1700 mu gace k’ibillometero 322 mu berengerazuba bw’umugezi wa Nili. Ku nkuta ziryo shuri hariho inyuguti zimeze nk’udusumari(hieroglyphs) z’umuvugo witwa Odyssey wanditswe n’umusizi w’Umugereki witwa Homere mu myaka myinshi mbere y’uko Yesu aza ku Isi. Abavumbuye iri shuri […]Irambuye

Hagiye gutangira irushanwa rya Basketball mbere ya Shampiyona

Mu mpera z’icyi cyumweru kuri Stade Amahoro i Remera (kuri Stade Ntoya) hateganyijwe imikino  ya gicuti izabanziriza Shampiyona ya Basket  mu Rwanda. Iyi  “Pre-season tournament”  izakinwa mu minsi itatu. Mugwiza Désiré uyoboye Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda avuga ko hateganyijwe iyi mikino mu rwego ryo gutegura abakinnyi bazakina muri iriya Shampiyona. Yagize ati ” hari […]Irambuye

Israel- Ishusho ya Bikira Mariya iri kuzana amavuta mu maso

Mu Majyaruguru y’igihugu cya Israel hafi y’umupaka igihuza na Libani haravugwa ishusho ya Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha izana amavuta mu maso ku buryo Abakirisitu bavuye imihanda yose bahururiye kureba icyo gitangaza cyakozwe n’Imana nk’uko babivuga. Umugore witwa Amira wo mu muryango w’Abakirisitu b’Abagatolika utuye ahitwa Tarshiha avuga ko yatashye iwe  asanga ishusho ya Bikira Mariya […]Irambuye

Umutwe wa Anti Balaka wikomye Perezida Catherine Panza

Abagize umutwe wa Anti Balaka barashinja umukuru w’igihugu w’inzibacyuho Catherine Samba-Panza kutabemera nk’umutwe ufite ingufu bashobora kuganira no kubaheza mu buyobozi bushya. Uyu mutwe ubusanzwe w’abo mu idini y’abakiristu, babanje kugaragaza kwishimira ko Perezida w’inzibacyuho ari umukiristu nk’uko babyiyita, kimwe nabo. Ushinzwe ibikorwa bya Politike muri Anti Balaka, Patrice Edouard Ngaïssona yabwiye Jeune Afrique ko Perezida […]Irambuye

Carmen Akineza niwe Nyampinga w'Umujyi wa Kigali

Nyuma y’uko amajonjora yo gushaka Nyampinga w’u Rwanda 2014 azengurutse  mu Ntara zose z’u Rwanda , umukobwa uzahagararira Umujyi wa Kigali n’ibisonga bye bibiri yamenyekanye kuri uyu mugoroba kuri stade Amahoro. Uwo ni Akineza Carmen. Imvura yaguye kuri Stade ntoya ya Kigali ariko ntiyabujije ibikorwa gutangira n’ubwo byatangiye bikerereweho kurusha uko byari biteganyijwe. Iri rushanwa […]Irambuye

Aitel yasabanye n’abanyamakuru bakoranye

Ikigo cy’itumanaho cya Aitel cyakoze ubusabane n’abanyamakuru bagiye bakorana ibikorwa bitandukanye.  Airtel yahaye abanyamakuru bakoranye nayo Telephone nshyashya z’akataraboneka zitwa “Nyampinga.” Muri iki gikorwa kandi hamuritswe gahunda zitandukanye zo gushimisha abakiriya ba Airtel ku munsi w’abakundanye “Valentine Day.” Niba ushaka kumenya iby’iyo gahunda ya Valentine Tips wandika ijambo Val ukohereza kuri 3123 ukabona amagambo yagufasha kuzaryoherwa […]Irambuye

en_USEnglish