Umutwe wa Anti Balaka wikomye Perezida Catherine Panza
Abagize umutwe wa Anti Balaka barashinja umukuru w’igihugu w’inzibacyuho Catherine Samba-Panza kutabemera nk’umutwe ufite ingufu bashobora kuganira no kubaheza mu buyobozi bushya.
Uyu mutwe ubusanzwe w’abo mu idini y’abakiristu, babanje kugaragaza kwishimira ko Perezida w’inzibacyuho ari umukiristu nk’uko babyiyita, kimwe nabo.
Ushinzwe ibikorwa bya Politike muri Anti Balaka, Patrice Edouard Ngaïssona yabwiye Jeune Afrique ko Perezida Samba-Panza atabaha agaciro bakwiriye ngo abashimire kuba barabohoje abaturage b’Abakirisitu bari barakandamijwe n’ubutegetsi bwa Michel Djotodia.
Uyu muyobozi wa Anti Balaka avuga ko umutwe ahagarariye mu bya Politike ubu utakiyumvamo Perezida Samba- Panza kubera uburyo ari kwifata mu gusaranganya ubutegetsi.
Ati‘ Mme Catherine yadusezeranyije ko azashyira bamwe mu bayoboke bacu muri Leta ayoboye ariko ntiyabikoze.’
Umuyobozi wa Anti Balaka avuga ko ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’abayoboke ba Anti-balaka bidakwiye kuyitirirwa ngo kuko bikorwa n’abaturage baba bashaka kwihorera.
Yongeyeho kandi ko ingabo za Centreafrika zitazemerera Seleka kongera gufata ubutegetsi ahubwo ko zizafatanya na Anti balaka kugarura umutekano mu gihugu.
Uriya mugabo Patrice Edouard Ngaïssona uhagarariye Anti-Balaka ngo niwe wagombaga kwinjizwa muri guverinoma y’inzibacyuho ariko ntiyayishyirwamo.
Perezida Catherine, yavuze ko uyu mugabo wahoze ari Ministre mu gihe cya Francois Bozizé yakatiwe mu mwaka wa 2000 kubera ibyaha byo kwigwizaho imitungo ya rubanda, bityo atamushyira muri geverinoma ayoboye.
Mu cyumeru gishize abasirikare ba FACA( ingabo za Centrafrique) nyuma y’inama bakoze yari yitabiriwe na Perezida Samba-Panza, bishe umwe muri bo wahoze ari mu barindaga Perezida Djotodia baramutwika bamushinja kwifatanya na Seleka mu bwihisho.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Hagarika ubwicanyi kuko ntanyungu numutahe biva muntambara.
ese uyu we ko yibereye mwraha gusa reba inzara reze telephone nihatari .ariko abo bantu bateye ubwoba nukwica bakana gerekaho gutwika ahahaa
uyu mudamu ntabwo frs akoresha arayigihugu wibukeko bavuze ko afite amafranga menshi kdi gusiga inzara nta raha ririmo agomba gusa neza reka kuvuga ibitajyanye igihangayikishije ni ubwicanyi buri kuhabera ibindi ntibinatureba iyaba amahoro yagarukaga bakareka kwicana gusa ::
Mana weee!!mbega inyamaswa muri CAR!uziko bataye ubumuntu!!
Comments are closed.