Kwifata biragoye

Umubyeyi yihanangirije umukobwa we  w’inkumi ko atagomba kwemerera umuntu wese kumukora ku mabere cyangwa ku  myanya ye y’ibanga. Yaramubwiye mu Kinyarwanda kivanze n’Icyongereza ati  “Mwana wange umusore nagukora ku mabere uzamubwire uti “ Don’t” namanura amaboko ye akagukoraho hasi y’inda uzamubwire uti “Stop”. Umukobwa amaze kubyumva yemerera Nyina ko ariko azabigenza . Hashize amazi atatu […]Irambuye

Urutonde rw'amakipe muri Shampiyona ya Basket

Kuri  iki Cyumweru, Shampiyona ya Basketball mu Rwanda iratangizwa mu duce dutandukanye tw’u Rwanda. Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino w’intoki wa Basketball FERWABA bwamaze gushyira hanze urutonde rw’uko amakipe  azahura. Hateganyijwe ko iyi mikino igomba gutangira kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2014 . Dore uko amakipe agomba guhura : 1.Gisenyi Vs APR saa 11:00 zihurire […]Irambuye

Umutoza Camarade arabeshyuza ibimuvugwaho

Nyuma y’uko bivuzwe ko umutoza w’ikipe ya Esperence yinubiye imisifurire mu mukino wayihuje na Gicumbi ibi ngo bikamuviramo guhabwa ibihano birimo guhagarikwa imikino umunani n’amande angana n’ibihumbi ijana, uyu mutoza yabwiye Umuseke ko atigenze anenga imisifurire kandi nibyo bihano atabibwiwe. Mu kiganiro umutoza Banamwana Camarade yagiranye n’umunyamakuru w’Umuseke yavuze  ataramenya neza niba ubuyobozi bwaramufatiye ibyo byemezo. […]Irambuye

Yanze gukurikiza ibyo twavuganye none ngo nintunge umwana

Mbanje kubasuhuza no kubashimira uyu mwanya mwaduhaye nkaba mbagannye kugira ngo abakunzi banyu bamfashe mu kibazo kinkomereye. Mpereye uko cyatangiye, natuye muri Kigali ndi umusore aho hantu hari abakobwa batatu. Umwe yarankunze cyane arabimbwira ndamuhakanira kuko nari mfite inshuti kandi nari naramuberetse. Nyuma narimutse nzi ko muhunze ariko ntiyashirwa. Yarapanze bikomeye kugeza ubwo turyamanye. Nyuma nari […]Irambuye

Burundi- Umusozi waridukiye mu muhanda

Mu ijoro ry’ejo umusozi waridukiye mu muhanda ahitwa Nyaruhongoka ku bilometero nka mirongo itatu uvuye i Bujumbura ujya mu Rumonge  ubuza ko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu gukomeza hagati y’utwo duce twombi. Umuturage utuye mu gace  ka  Nyaruhongoka yabwiye BBC ko uyu musozi waturitse ugateza urusaku rwinshi maze ukagwa mu muhanda ukabuza amamodoka n’abantu guhita. Uyu […]Irambuye

Dufite amasomo twigiye muri aya marushanwa- P. Bitok

Nyuma yo gusezererwa mu marushanwa yateguraga igikombe k’Isi kizabera muri Pologne  umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwandaavuga ko hari amasomo menshi bakuyemo. Ntagengwa Olivier mwe mu bagize ikipe ya Volleyball y’u Rwanda akaba ari nu mukinnyi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye we asanga muri aya marushanwa ikipe ye yarabuze amahirwe yo kwerekeza mu gikombe k’Isi […]Irambuye

Amaguru n'amaboko by’umuserebanya ugenda ku rusenge biteye ukwabyo

Abenshi muri bazi umuserebanya ugenda ku nkuta cyangwa ku rusenge rwubatwe n’amakaro batangazwa n’ubugenge ukoresha. Uyu muserebanya ufite amaguru n’amaboko biteye ukwabyo ku buryo abahanga bagiye gukora udukoresho dufata ku myenda cyangwa ahandi tubasha kwisukura twonyine. Ubundi kugira ngo turiya duserebanya bamwe bita Marijoze tubashe kurira inkuta zinyerera cyane biterwa n’utwoya twinshi turi mu byiciro […]Irambuye

Nyaruguru yatashye ibiro bishya by'Akarere

Ubwo hatahwaga inyubako y’ibiro bishya by’Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa 19 Gashyantare, mu muhango wabereye ku cyicaro cy’ako Karere,  Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari yatangaje ko  kubera imiyoborere myiza y’u Rwanda rumaze kuba intangarugero ku bindi bihugu. Mu muhango wo gutaha iyi nyubako igezweho izakorerwamo ibikorwa by’ubuyobozi mu karere ka Nyaruguru abayobozi ahanini bagiye […]Irambuye

Hagiye kubakwa icyumba kiranga intore mu turere

19 Gashyantare – Mu kiganiro cyabereye muri Hotel  Hilltop cyateguwe na Komisiyo y’itorero ry’igihugu (National Itorero Commission), Boniface Rucagu witwa kandi Umutahira mukuru w’intore  yabwiye abanyamakuru ko muri gahunda yo gukwirakwiza umuco w’ubutore mu rubyiruko hagiye kuzubakwa icyumba kizabika ibikorwa by’indashyikirwa byaranze intore  muri  buri Karere. Muri iki kiganiro Rucagu Boniface yavuze ko muri icyo cyumba hazaba  […]Irambuye

en_USEnglish