Tumenye indwara ya “pre-eclampsia” ifata abagore batwite
Preeclampsia ni indwara ikomeye ikunda kwibasira bamwe mu babyeyi batwite. Ikunda kwibasira abagore bafite inda iri hejura y’amezi atanu. Iyi ndwara kandi ishobora gufata umubyeyi uri no ku bise, abyara cyangwa nyuma gato amaze kubyara. Irangwa no kugira umuvuduko w’amaraso wo hejuru ndetse no gutakaza za Proteines.
Umubyeyi ufashwe n’iyi ndwara arangwa no kugira umuvuduko mwinshi w’amaraso (high blood pressure).
Umubyeyi kandi atakaza ibyubaka umubiri (proteyini) mu nkari ze (loss of protein in urine).
Kubera umuviduko minini w’amaraso ndetse no gutakaza ibyubaka umubiri umwijima, impyiko, ndetse n’amaso bigira ibibazo.
Izindi ngaruka mbi z’iyi ndwara ni uko ababyeyi bashobora kubyara abana bafite ibiro bike.
Ni iki gitera pre-eclampsia?
Ubushakashatsi bwinshi ntibuvuga impamvu ibitera,ubundi bwo buvuga ko impamvu itazwi.
Ni bande bafite ibyago byo kugira preeclampsia?
Nubwo bigorana kwerekana impamvu nyayo itera pre-eclampsia abahanga berekana ko ababyeyi batwite bwa mbere hamwe n’abatwite impanga aribo bafite ibyago byinshi byo kuyandura.
Abandi bagore bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara ni abatwite impanga, abarwaye diayabeti, impyiko, ababyibushye, abayigize kunda iheruka, cyangwa se abafite umwe mu muryango wayigize.
Ni ibihe bimenyetso bya pre-eclampsia?
Ubusanzwe ababyeyi benshi bumva nta kibazo bafite keretse iyo iyi ndwara ikaze.
Bimwe mu bimenyetso umurwayi wa pre-eclampisa agaragaza ni umutwe umurya cyane, guhinduka mu kureba:kureba ibirorirori( umurwayi atabona neza amashusho amuri imbere),…kubabara mu nda cyane cyane mu gice giherereyemo igifu…
Ni gute pre-eclampsia itera ibibazo ku mwana umubyeyi atwite?
Umwana ashobora kudakura neza mu gihe ari mu nda, hashobora kandi kubaho igabanuka ry’amazi umwana aba arimo muri nyababyeyi.
Aha umubyeyi asabwa kwihutira kujya kwa muganga mu gihe yumva umwana atagikina neza mu nda.
Ese haba hari ibizamini byerekana ko umuntu arwaye pre-eclampsia?
Birahari rwose. Muganga, umuforomo cyangwa se umubyaza bazagufata ibipimo by’umuvuduko w’amaraso.Kimwe mu byerekana ko umubyeyi ayirwaye nuko azaba afite ibipimo biri hejuru y’140 kuri 90.
Urugero: umubyeyi wabwiwe ko afite ibipimo by’umuvuduko w’amaraso wa 150/96 azaba afite umuvuduko w’amaraso uri hejuru naho uzaba afite umuvuduko w’106/67 uzaba uri hasi.
Ikindi kizamini muganga afata ni ikizamini cy’inkari bakazijyana muri Laboratwari gusesengura ngo barebe ko nta ma proteyini ari mu nkari.
Ni gute pre-eclampsia ivurwa?
Umuti wa mbere wayo ni ukubyara umwana utwiswe.
Ariko Muganga abanza kureba niba icyo gihe aboneye umubyeyi aribwo byaba byiza ko yabyara cyane cyane no mu gihe n’ubundi yari yegereje kubyara cyangwa habaho gutegereza mu gihe yari akiri kure y’itariki yari kuzabyariraho.
Gusa muganga aha umubyeyi imiti igabanya umuvuduko w’amaraso ndetse n’iyindi irinda umubyeyi kugagara dore ko bishoboka cyane mu gihe umubyeyi atayibonye.
Ni ibihe byago uwagize pre-eclampsia yagira?
Uretse ibyavuzwe haruguru umubyeyi wagize pre-eclampsia ashobora kugira ibyago (complications) nko kuvira amaraso mu bwonko, kwangirika bikabije kw’impyiko byagera naho zasimbuzwa, kwangirika cyane k’umwijima n’izindi ngaruka nyinshi zitandukanye.
Babyeyi rero musabwe gukurikirana ubuzima bwanyu n’ubw’uwo mutwite. Mujye kwa Muganga hakiri kare kuko bazabafasha mu gihe babonye ikibazo hakiri kare.
Murakoze, murakagira ubuzima bwiza buzira umuze!
Twabibateguriye twifashije igitabo: Danforth’s Obstetrics and Gynecology, 10th Edition hamwe n’urubuga uptodate.com.
Dr Corneille K. Ntihabose
Umusomyi wa ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Murakoze cyane
njye narayigize iragatsindwa n’Imana nongeye gusama bahita bantegeka kunywa low doseaspirin mg75 buri munsi. ubu igize 8mois nta kibazo kdi undi nari namubyaye kuri 7mois
murakoze cyane kutugira inama koko nibyiza kujya kwamuganga mugihe ugize ikibazo nagye byambayeho ariko kuko nahise jya kwamuganga nashoboye kubyara umwana muzima najye ndimuzima.
sha murakoze.iyi ndwara madamu wanjye yarayirwaye tubimenya amaze gukuramo inda 2 zose zigeza mu mezi umunani.iragatsindwa kuburyo umwana wabashije kuyirokoka yagize akabazo ko kudakura neza .ibinini byo urabinywa kuva asamye kugeza abyaye .muceceke njye yankozeho ndayizi.
nitwa Justine Tuyishimire, umubyaza mu bitaro bya Byumba.Murakoze cyane kubwiyi nkuru, kuko iyi ndwara iyo itamenyekanye ishobora guhitana ubuzima bwumwana akiri munda ya nyina, nyuma na nyina ikaba yamuhitana,so,ndashishikariza ababyeyi batwite gupimisha inda nkuko biteganywa, ngashimira Ministere yubuzima kubyo yakoze byose ngo umubyeyi utwite afashwe kubonana muganga ku gihe.Murakoze.
ndi umu nurse practitioner muri usa iyi ndwara ni mbi cyane ariko leta y u rwanda yadufasha ababyeyi bakazaza babona prenatal vitamin sinzi uko bayita mu kinyarwanda kuko ifasha muri nutrition kenci ababyeyi batabona ihagije ndetse bagashishikariza ababyeyi gukora exercise no kunywa amazi menci ndetse bakirinda inzoga na caffeine bivuga coffee ndetse n icyayi .
ndi umu nurse practitioner muri usa iyi ndwara ni mbi cyane ariko leta y u rwanda yadufasha ababyeyi bakazaza babona prenatal vitamin sinzi uko bayita mu kinyarwanda kuko ifasha muri nutrition kenci ababyeyi batabona ihagije ndetse bagashishikariza ababyeyi gukora exercise no kunywa amazi menci ndetse bakirinda inzoga na caffeine bivuga coffee ndetse n icyay
Iyi ndwara ndayibonye ariko umudamu wanjye yarwaye iyisa niyi ariko ntaho bihuriye kubimenyetso we yafashwe nindwara yumutsi ujyana amaraso mu bwonko uzamo espace ya cm10 zitagera mo amaraso,biba amaze kubyara nyuma yiminsi10,Ibizamini byose byazaga ari normale ndetse uretse icya CT Scanner kerekanye iyo problem,yahise aba pallaryse ntiyanavuga ahita yigira no muri koma.,so Bantu bummuseke mwambariza icyateye iyo ndwara nukuntu yakwirindwa kugira ngo nubutaha itazaba.
bafashe decision kiyo ndwara ari STROKE-aphasia
Comments are closed.