Aitel yasabanye n’abanyamakuru bakoranye
Ikigo cy’itumanaho cya Aitel cyakoze ubusabane n’abanyamakuru bagiye bakorana ibikorwa bitandukanye. Airtel yahaye abanyamakuru bakoranye nayo Telephone nshyashya z’akataraboneka zitwa “Nyampinga.”
Muri iki gikorwa kandi hamuritswe gahunda zitandukanye zo gushimisha abakiriya ba Airtel ku munsi w’abakundanye “Valentine Day.”
Niba ushaka kumenya iby’iyo gahunda ya Valentine Tips wandika ijambo Val ukohereza kuri 3123 ukabona amagambo yagufasha kuzaryoherwa n’
umunsi w’abakundanye ku mafaranga y’u Rwanda 30 yonyine kuri message imwe wohereje.
Kugira ngo umenye igipimo cyaho urukundo rwawe n’uwawe rugeze Love Meter wohereza ijambo “Urukundo” ugasiga akanya “Izina ryawe” ugasiga akanya “Izina ry’uwo wihebeye ukohereza kuri 31 23.
Abafite abakunzi n’abifuza kuzatambukana ku munsi w’abakundanye ishema n’isheja Aitel ihora ibazirikana!
BIRORI Eric.
ububiko.umusekehost.com