Nyuma y’uko uwahoze ari umutoza wa APR, Andreas Spier yeguye, Mashami Vicent wari umutoza wungirije yagizwe umutoza mukuru. Umuvugizi w’ikipe ya APR George Gatete niwe watangaje ko Mashami yemejwe nk’umutoza mukuru wa APR FC Gatete yabwiye TimesSports ikipe ye idateganya gutora undi mutoza ahubwo ko Mashami ariwe bemeje kuko yerekanye ko yatoza ikipe nka APR […]Irambuye
Mu gitabo cye yise Mission au Rwanda, un Bilan dans la bagarre tutsi-hutu, ku ipaji ya 20 Uwahoze ahagarariye Ububiligi mu Rwanda, Col Guy Logiest yanditse ko yaje mu Rwanda atazi neza inshingano zari zimuzanye. Yaranditse ati “ ibyo nari nzi ku Rwanda byari bike. Uretse ibyo nasomye mu gitabo cya R.P Pagès cyitwa Un […]Irambuye
Kuva 2001 ubwo hashyirwagaho urutonde rw’intwari z’igihugu, hari ibyagiye bikorwa mu guhesha icyubahiro abashyizwe muri urwo rwego ; ariko hari n’ibindi byaribikwiye gukorwa kugira ngo bamenyekane, banahabwe agaciro kurushaho. Igicumbi cy’Intwari ntikiri ku ikarita y’ahasurwa mu bukerarugendo bushingiye ku muco. Igicumbi cy’intwari kiri i Remera mu Karere ka Gasabo gikunze kugaragara mu bitangazamakuru ku munsi w’intwari […]Irambuye
Ikipe y’u Rwanda y’abagore yaraye itsinze ikipe y’igihugu ya Kenya igitego kimwe ku busa mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo. Umukinnyi Niyoyita Alice niwe wafunguye amazamu ya Kenya ku munota wa 38 w’igice cya mbere. Amavubi y’abagore yakomeje gusatira kandi yahushije ibitego mu buryo bugaragara. Kuri uyu mukino kwinjira byari ubuntu kandi wari […]Irambuye
Ibi byatangajwe mu mpera z’iki cyumweru na Emmanuel Kwihangana ubana na mushiki we wavuze ko batereranywe n’imiryango yabo nyuma y’uko Nyina yitabye Imana bahagitamo kujya kwibana kandi bombi bataruzuza imyaka 20 y’ubukure. Emmanuel Kwihangana yabwiye Komite y’abanyeshuri bo muri INILAK (INILAKSU-Inilak Students Union) bari babasuye mu rwego rwo kubahumuriza ko nubwo benewabo babatereranye cyane bo […]Irambuye
Nyuma y’uko inyoni bise Penny n’imbwa bise Roo birokowe n’umugiraneza Alicia Williams akabijyana mu bitaro Duluth Animal Hospital, izi nyamaswa zifitanye urukundo rw’akataraboneka. Uretse gusangira no kuryama ku isaso imwe, utu dukoko twishimira kuba turi kumwe iyo abashyitsi baje kudusura ndetse n’ahandi hose ntidusigana. Ku munsi w’Abakundana, Saint Valentin, utu dukoko rwarifotoranyije twahuje urugwiro. Dailymail ububiko.umusekehost.comIrambuye
Ejo mu muhango wabereye Nyabugogo wo gusoza gahunda ya “Birahebuje” icyiciro cya kabiri yari yaragenewe ingengo y’imari ya Miliyoni ijana ikaba yari imaze amezi atatu abanyamahirwe batatu bahawe inka za kijyambere na Airtel. Muri aba banyamahirwe harimo uwitwa Niyonsenga Samuel usanzwe ari Kigingi w’imodoka. Nkuko byatangajwe na John Magara Gahakwa ushinzwe iyamamazabikorwa muri Aitel avuga […]Irambuye
Abashakanye basengera muri Paroisse ya Ruhina, Diyoseze ya Kabgayi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 14, Gashyantare, 2014 bizihije umunsi w’abakundana (St Valentin) mu rwego rwo kongera kwiyibutsa ibyo abashakanye banyuzemo birimo ibyiza n’ibibi ariko Nyagasani akabibafashamo bakarushaho kwimakaza urukundo. Mu kiganiro kigufi Padiri Munyaneza Alphonse uyoboye Paroisse ya Ruhina yagiranye n’abanyamakuru […]Irambuye
Kamonyi – Byabereye muri metero nk’ijana uvuye ku biro by’Umurenge wa Musambira, yabarasiye ku biro by’ ishyirahamwe COCOF ahagana saa tanu z’ijoro. Yohani Nkurikiyinka ni umuzamu wa COCOF wari uhari igihe barasanaga. Yaganiriye n’Umuseke. Nkurikiyinka yemeza ko bapfuye ibintu byabo hagati yabo. Kuko ngo bari bane bicaye baganira maze hashira akanya bakarasana. Ahagana saa tanu […]Irambuye
Kuri uyu wa 14, Gashyantare 2014, Ikigo cy’Itumanaho Aitel hamwe na Banki ya I&M bamuritse icyuma cyitwa ATM (Automatic Teller Machine) kizafasha abakiriya kubikuza amafaranga muri iyi Banki hifashishijwe Telefoni zabo. Ubu bufatanye bwatangiye mu mwaka wa 2012 ubwo Aitel yatangizaga ibikorwa by’Airtel Money. Uyu ni umusanzu wa Aitel mu bikorwa byayo bigamije kugeza Abanyarwanda […]Irambuye