Misiri- Abashakashatsi bavumbuye ishuri rya kera munsi y'ubutaka
Itsinda ry’abashakashatsi mu byataburuwe mu matongo bo mu gihugu cya Misiri bavumbuye munsi y’ubutaka ibikuta by’ishuri rimaze imyaka 1700 mu gace k’ibillometero 322 mu berengerazuba bw’umugezi wa Nili.
Ku nkuta ziryo shuri hariho inyuguti zimeze nk’udusumari(hieroglyphs) z’umuvugo witwa Odyssey wanditswe n’umusizi w’Umugereki witwa Homere mu myaka myinshi mbere y’uko Yesu aza ku Isi.
Abavumbuye iri shuri rya kera bavuga ko iyi nyandiko ya Homere yari igamije gutuma abanyeshuri batuza mu gihe Mwalimu ari kwigisha.
Iri shuri rifite intebe abanyeshuri bicaragaho nk’uko bimeze ubu ndetse n’inyandiko ku nkuta nk’uko mu mashuru menshi y’ubu abarimu bamanika ibikoresho bifasha abana kwibuka ibyo biga.
Dailymail
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Yego nivyiza kuvumbura.ivuyakera.none ubwo bazongera barisubiremwo baryigiremwo?bazohava bababarira ko na yezu ariho yigiye mwebwe murakinish’imitwe yubazungu canke buriya nivyo bari barahishemwo bagiye gutabarura.biriya bikaba byar’ibimenyetso. Biharanga barangiza bati twavubuye kugira badushireho to ewe baratwifatiye pe
Erega usibye ubu abazungu bamaze kwangiza igihugu cya MISRI(EGYPTE) Ubundi cyari igihangange muri byose,none se kubona YESU Ahungira yo nuko ntakindi gihugu cyari gihari?nubwo kiri mubibazo twemere ko kigeze gukomera.
Comments are closed.