Digiqole ad

Carmen Akineza niwe Nyampinga w'Umujyi wa Kigali

Nyuma y’uko amajonjora yo gushaka Nyampinga w’u Rwanda 2014 azengurutse  mu Ntara zose z’u Rwanda , umukobwa uzahagararira Umujyi wa Kigali n’ibisonga bye bibiri yamenyekanye kuri uyu mugoroba kuri stade Amahoro. Uwo ni Akineza Carmen.

Akineza Carmen
Akineza Carmen

Imvura yaguye kuri Stade ntoya ya Kigali ariko ntiyabujije ibikorwa gutangira n’ubwo byatangiye bikerereweho kurusha uko byari biteganyijwe. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa batandatu gusa.

Iki gikorwa ntabwo kitabiriwe n’abantu benshi muri stade, nubwo hari umubare ugereranyije w’abari baje kureba umukobwa uri buhige abiyamamarije guhagararira umujyi wa Kigali.

Nk’uko bisanzwe bigenda, aba bakobwa babanje kwiyerena mu ntambuko bambaye imyambaro itandukanye.

Nyuma hakurikiyeho ikiciro cyo kubabaza ibibazo by’ubumenyi rusange, aho bahawe amahirwe yo gusubiza no mu Kinyarwanda.

Abahanzi Bruce Melodie, Social Mula, na Active Group basusurikije abatabiriye ibi birori.

Akineza Carmen niwe waje guhiga abandi bakobwa batandatu bahatanaga. Atorerwa guhagararira Umujyi wa Kigali mu marushanwa ya Miss Rwanda 2014.

Akineza yiga mu ishuri rikuru rya CEB ryahoze ryitwa SFB mu mwaka wa gatatu.

Carmen ni inshuro ya kabiri agaragaye mu marushanwa ya Miss Rwanda. Mu mwaka wa 2011 akaba yaratorewe kuba igisonga cya mbere cya Miss SFB (ubu ni CEB).

Abakobwa bamaze gutorerwa guhagarira intara zabo ni  aba bakurikira:

-Uzahagararira Intara y’Iburasirazuba ni Akiwacu Colombe (n’ibisonga bye bibiri)

-Uzahagararira Intara y’Amajyaruguru ni Isimbi Melissa (n’ibisonga bye bibiri)

-Uzahagararira Intara y’Iburengerazuba ni Mpogazi Vanessa (n’ibisonga bye bibiri)

-Uzahagararira Intara y’Amajyepfo ni Belyse Hitayezu (n’ibisonga bye bibiri)

-Uzahagararira Umujyi wa Kigali watowe ni Carmen Akineza (hamwe n’ibisonga bye bibiri)

Abakobwa 15 bose hamwe hagati muri Gashyantare bazajya mu mwiherero i Gashora mu Karere ka Bugesera  batozwe bihagije ibijyanye no kuba Miss.

Amarushanwa ya nyuma nyirizina ya Miss Rwanda 2014 uzava muri aba bakobwa 15 azaba tariki 22 Gashyantare nibwo hazamenyekana Miss Rwanda 2014.

Igisonga cya kabiriUwera Nadia, Miss Akineza, Igisonga cya Mbere: Rwibutso Erica Emmanuala
Igisonga cya kabiriUwera Nadia, Miss Akineza, Igisonga cya Mbere: Rwibutso Erica Emmanuala
Claude Kabengera
Claude Kabengera wari MC
Abakemurampaka muri ibi birori
Akanama k’abakemurampaka muri uyu muhango wa Miss Rwanda 2014
Bralira ni umwe mu baterankunga b'iki gikorwa biyuze mu kinyobwa cya Mitsingi
Bralira ni umwe mu baterankunga b’iki gikorwa biyuze mu kinyobwa cya Mutziig
DSC_5337
Intebe abantu bagombaga kwicaraho
DSC_5360
Claude Kabengera waari MC
DSC_5431
Carmen ari kwiyerekana mu ikanzu yera
DSC_5445
Buri wese yagereagezaga kwiyerekana neza
DSC_5456
Bari bambaye amakanzu mare mare
DSC_5458
Umurebeye inyuma
DSC_5468
Batanu mu bahatanaga imbere y’abantu
DSC_5478
Asubiza ikibazo yari abajijwe
DSC_5485
Carmen wiga mu mwaka wa gatatu muri CEB (yahoze ari SFB) yarushije abandi kwisobanura
DSC_5514
Abahanzi banyuzagamo nabo bagasusurutsa abantu
DSC_5614
Bagarutse mu kindi kiciro cy’ibibazo
Carmen Akineza umenyereye bene aya marushanwa kuva mu 2011
Carmen Akineza umenyereye bene aya marushanwa kuva mu 2011
DSC_5647
Lauren Makuza wo muri Ministeri y’Umuco na Siporo yitegereza aba bahatana
Aha bari mu gihe cyo gusubiza ibibazo
Aha bari mu gihe cyo gusubiza ibibazo
Bamwe basubije mu Kinyarwanda abandi mu ndimi z'amahanga
Bamwe basubije mu Kinyarwanda abandi mu ndimi z’amahanga
DSC_5681
Abantu hano bari bamaze kuba benshi
DSC_5687
Bose amaso arareba imbere ku bari guhatana
DSC_5695
Aha Akineza Carmen yishimiye kumva ko ariwe wahize abandi
DSC_5698
Mu byishimo
DSC_5705
Uyu ni igisonga cya kabiri Uwera Nadia
DSC_5707
Carmen yitegereza ufata amafoto y’ububiko.umusekehost.com
DSC_5721
Aba batatu nibo bazahagararira Umujyi wa Kigali
DSC_5737
Miss Carmen n’ibisonga bye Uwera Nadio na Rwibutso Emmanuela
DSC_5744
Carmen wahize abandi

Photos: P.Muzogeye.

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu mukobwa ndabona ntakigenda kuko ijisho rimwe ndabona rikanura nk’iryumunywanzoga. Cyakoze niyuzuza imyaka 21, bazandangire aho atuye nge kumwiteretera da.

  • Yegorata, Umuseke ndabashimiye mutangaza inkuru igishyushye!

  • Mbega Kigali weeee
    uyu se ko areba IMIRARI niwe Miss Kigali koko? hahahaaha sha uyu nta kagufu kbsa, ariko iri rushanwa kubera amateka yarwo rigenda ryangirika cyane.

    u Rwanda rufite abakobwa beza kdi bazi umbwenge ariko kiza muri ibi babifata nko kwitesha agaciro kuko nta nyungu igaragara ibibamo kdi bitesha umutwe …..

    Ini fake cyane mubure gukura amaboko mu mifuka mugakora ngo muririrwa bunyoga amaguru dore aho nibereye

  • None nta videos of the event?

  • Yampayinka!Njye nari nzi ko mu gutoranya nyampinga hazamo n’ubwiza,none…Niba ari uwafotoye nabi…Uriya mukobwa areba ate ?!

  • Uyu mu miss se bahisemo miss manyinya? ko mbona wagirango asogongera za manyinya!!!

  • Rata niba wabarushije urabikwiye. kureba icyoroshye ntibabikuzize
    courage

  • Miss Rwanda azaba Mpogazi niwe nabonye wapfa kuduhagararira!! Abandi nabonye binyuraguramo! Miss kgl we si mwiza, aranshaje! Igihe yahereye yiyamamazaaaaa, ubu ntiyarambiwe?! Ashobora no gushyuramo akantu bazamucunge, kuko uburyo yabiharaniye si ku busa.

  • Ariko abantu mwabaye mute koko no kunenga! Ubu se uyu mukobwa abaye iki koko. Kugira amaso manini ntibivuga ko ayatereka cyangwa areba nk’umunywi w’inzoga. Kandi wasanga abamugaya batanasa na we baba abakobwa cg abahungu. Ikindi niba nta beza bagiye muri iri rushanwa si we wababujije kujyayo. Ubwo rero ntiyabizira. Yego abantu bose ntibabona ibintu kimwe ariko si byiza no guhimbira umuntu ibyo adafite. Mujye mugira urukundo aho kuba mu gusebanya gusa. Nabamuhisemo bari batandukanye sinumva rero igituma mutagendera no ku bahagarariye ihitamo.

    • nanjye ndi umukobwa ariko rwose uyu mukobwa ni mwiza pe!ntacyo abaye anaruta Miss Rwanda !!ashaje he?ko ibyo basabye abyujuje!!afite amasoso amaso meza ijosi rirerire ubu koko muramugaya iki???? igisigaye tutazi ni imico!!!rata rwose nanjye ndakwishimiye nubwo ntakuzi courage!!!

  • umvanawe ubuze icyo atuka inka wowe kurara unywa hrubwo wari wamubonayo uyumwana arahiye mbandoga Rwasibo.

  • UYu mukobwa afite imboni y’amaso ntoya cyane nubwo amaso nyirizina ari manini,bigatuma umuntu abona areba ukuntu utamenya, mugihe amaso manini arangwa n’imboni nini akaba ari nabyo birebeka neza

  • Ni voka, niyo itabiha nti ryohe uyu nawe si mwiza kd si mubi,mbese n’akazuyaze.

  • ariko mwese muri abantakigenda kweli ubu ni ubwambere mubonye umuntu ufite amaso nkariya ikindi kandi uwamufotoye niwe wabiteye mijye musobanuza aho guterana amagambo

  • Murareba ariko ntimuboan,mwabuze undi mukobwa mwiza murabo bose nabonaga imbere ?

  • Urimwiza miss Kigali,courage uzabe na miss rwand2014 maze ndebe Imana ibigufashemo Carmen ubutaha

  • courage muvandimwe mwiza, ntucike intege, abavuga nibyiza kuko bituma umuhati, n’imbaraga byiyongera, wowe na Colombe nimwerekane itandukaniro

  • Aurore yari miss rwanda ureke babandi baba ba miss ukumva baraye batamiye iya hip pop xxx,itangazamakuru ngo afise inda, nawe ngo ni ukumwanga niko abanyarda babaye!!!
    UMUKOBWA WAGIYE HANZE AKEREKANA KO I RWANDA HARI IBYO ABARI BATAGIRA, KIRAZIRA NTA MWANA WUMUKOBWA…NIWE AMBASSADERI,ARIKO NIBYO KUKO YARAREZWE, ABABYEYI BAMUAYE URUKUNDO NA BASE YIKINYABUPFURA…NONE SE BA AURORE..BANDI BABAHO?

Comments are closed.

en_USEnglish