Vatikani : Abapadiri bakekwaho gusambanya abana bahagurukiwe

Umuryango w’Abibumbye wahagurikiye ikibazo cy’abihayimana bakekwaho cyangwa bakurikiranyweho gusambanya abana, isaba Vatikani kubirukana bose. Itsina ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’uburenganzira bw’abana ryasabye Vatikani kwirukana abapadiri bose bakurikiranyweho gusambanya abana maze bagashyikirizwa ubutabera. Iri tsinda kandi ryasabye Vatikani gushyira ahagaragara amakuru avuga kuri aba bihayimana bakurikiranyweho guhohotera abana, maze abakoze ibi byaha bakabihanirwa. Umuryango w’Abibumbye uhangayikishijwe cyane […]Irambuye

Umugani w’impaga n’umwami

Habayeho umwami wakundaga abaturage be cyane, akabarinda ikibi n’igisa na cyo, yagishaga inama abiru be ku kintu cyose yumvaga adasobanukiwe neza. Uyu mwami yaturaga mu misozi miremire yo mujyaruguru y’ubwami bwe. Ubwami bwe bwari bukize cyane, abantu b’uruvunganzoka bavaga  imihanda yose bakaza gutunda no guhakwa muri ubwo bwami. Umunsi umwe rero haje kwaduka ikintu muri […]Irambuye

Ibisiga byitwa inkongoro bifatiye runini ibidukikije

Ibisiga byitwa inkongoro bikunda kwibera mu mashyamba abamo inyamaswa zirisha n’izindi zirya inyama. Ibi bisiga bikunda kurya inyama z’inyamaswa zapfuye kandi zimaze kubora bityo urusobe rw’ibinyabuzima ntirwanduzwe indwara. Ibi bisiga birihariye cyane nk’uko tugiye kubirebera hamwe: 1.Ibi bisiga bizi kuguruka bikagera hejuru cyane. Muri 1973 inkongoro imwe yigeze kuguruka irenga ahantu hareshya na metero ibihumbi […]Irambuye

Kuwa 03 Gashyantare 2014

Imbyino nyarwanda ni imwe mu nkingi zikomeye zigize umuco nyarwanda. U Rwanda rwegukana imidali mu marushanwa akomeye mpuzamahanga mu mbyino ndangamuco kubera imibyinire n’imirimbo y’Abanyarwanda bitabira ayo marushanwa. ububiko.umusekehost.comIrambuye

Mbabara mu kwaha guhera muri 2009

Bavandimwe musoma iki kinyamakuru  cyane cyane abize iby’ubuganga cyangwa abahuye n’ikibazo nk’icyo mfite, mbasabye nkomeje ko mwangira inama kuko mfite ikibazo maranye imyaka myinshi. Muri 2009, niyogoshesheje urwembe mu kwaha. Nyuma y’iminsi mike natangiye kumva mbabara mu kwaha. Ntangira kuhashima kubera ko harimo uduheri. Uko nashimashimaga ni nako hakomeza kundya. Kugeza ubu hanze gukira kuko utwo […]Irambuye

Louis Aragones yitabye Imana

Umutoza ukomeye wahesheje igikombe cy’ibihugu by’Iburayi( EURO 2008) igihugu cya Espagne witwa Louis Aragones yitabye Imana azize uburwayi bukomeye yari amaranye igihe.  Uyu mugabo watuvuyemo afite imyaka 79 azahora yibukwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru bo ku Isi ndetse no muri Espagne by’umwihariko kubera ubuhanga yerekanye ubwo yatumaga ikipe yatozaga itsinda yikurikiranya mu marushanwa mpuzamahanga ku ncuro […]Irambuye

AIRTEL yashyize ku isoko telephone y’akataraboneka yiswe Nyampinga

Mu muhango wari uhagarariwe na Nyampinga Aurore Mutesi Kayibanda wabereye I Rubavu Airtel yamurikiye abantu Telepone ijyanye n’igihe yiswe Nyampinga ishobora kubikwamo ibintu byinshi. Muri uyu muhango kandi hari na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Philbert Nsengimana. Iyi Telephone ijyamo SIM ebyiri, ikaba ifite Radio, ifotora amafoto akeye cyane  kandi inogeye ijisho. Nyampinga niyo Telephone ya mbere ihendutse […]Irambuye

Abanyamerika barasinyira ko Bieber yirukanwa muri USA

Abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bari gusinya ku rupapuro rwemeza niba bashaka ko umuhanzi w’icyamamare muri njyana ya Pop Justin Bieber yamburwa ubwenegihugu bw’Amerika agahita asubizwa iwabo muri Canada. Uyu musore ukomoka muri Kanada ashobora kwirukanwa muri USA niba Abanyamerika ibihumbi 100 babyemeje bakabisinyira. Justin Bieber amaze iminsi mu manza zishingiye ku myifatire ye […]Irambuye

Google yaguze umutungo mu by'ubwenge wa Hassabis

Umusore w’imyaka 37 witwa Demis Hassabis yaguriwe umutungo we na Google  ku kayabo ka Miliyoni 300 z’Amadolari y’Amerika. Uyu musore wari usanzwe akora porogaramu za Mudasobwa zikoreshwa mu gukina imikino kuri Mudasobwa ubu arabarizwa mu baherwe bakomeye kandi bakiri bato ku Isi. Hassabis yashinze ikipe y’abahanga mu kubaga ubwonko bafatanyije n’abahanga muri Mudasobwa bakora ikigo […]Irambuye

Kunywa agahiye bishobora gutera Kanseri y’uruhu.

Abaganga baremeza ko kunywa inzoga nyinshi bituma mu mubiri haba ubwivumbure bushobora gutuma umubiri ufatwa na za Kanseri zimwe na zimwe harimo na Kanseri y’uruhu. Ubundi mu nzoga habamo umusemburo witwa Ethanol, iyo ugeze mu mubiri uhinduka acetaldehyde ubu bukaba ari ubumara butera inyama z’uruhu kwangizwa n’imirasire mibi y’izuba yitwa Ultra violets. Abaganga basobanura ko kurwara […]Irambuye

en_USEnglish