Digiqole ad

Ibikwiye gukorwa mu kumenyekanisha Intwari z’igihugu

Kuva 2001 ubwo hashyirwagaho urutonde rw’intwari z’igihugu, hari ibyagiye bikorwa mu guhesha icyubahiro abashyizwe muri urwo rwego ; ariko hari n’ibindi byaribikwiye gukorwa kugira ngo bamenyekane, banahabwe agaciro kurushaho.

Umwami Rudahigwa i Burayi
Umwami Rudahigwa i Burayi

Igicumbi cy’Intwari ntikiri ku ikarita y’ahasurwa mu bukerarugendo bushingiye ku muco.

Igicumbi cy’intwari kiri i Remera mu Karere ka Gasabo gikunze kugaragara mu bitangazamakuru ku munsi w’intwari mu ntangiriro za Gashyantare ariko birashoboka ko hari Abanyarwanda batarahasura.

Nk’uko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe ruherutse kubitangariza abanyamakuru, abashaka gusura icyo gicumbi cy’intwari bandika babisaba  hanyuma  bagahabwa n’abazabasobanurira iby’uko intwari zabayeho.

Ni byiza, ariko ubusanzwe iyo abantu bajya gusura ahantu hari umurage ndangamateka ntibisaba kwandika ubisaba ahubwo harategurwa, hagashyirwa abakozi bakira ba mukerarugendo bo mu gihugu n’abanyamahanga.

Bikanafasha uwaba anihitira adafite umwanya wo kujya kubanza kubisabira uruhushya mu nzandiko.

Ikindi, ikarita yatunganyijwe na RDB (Rwanda Development Board) yitwa Rwanda Culture Tourist Map ntigaragaza igicumbi cy’Intwari mu hantu hamamazwa hasurwa mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku muco !

Iyi karita yatunganyijwe muri 2011, iramutse ivuguruwe ikongerwamo ahantu hari ibimenyetso by’amateka y’Intwari mu Rwanda, byaba byiza kurushaho.

Urutonde rw’intwari rumaze imyaka irenga icumi, ariko mu gihugu cyose nta shusho nini wasanga mu masangano y’imihanda cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi igaragaza intwari runaka.

Ni bimwe bita monument mu ndimi z’amahanga. Nk’ubu ntabwo wagera za Kagitumba ngo uhasange monument ya Gen. Maj. Fred Gisa Rwigyema, n’ahandi mu gihugu.

Bakwitirirwa ibikorwa bitandukanye.

Kuba nta gikorwa na kimwe kiritirirwa intwari mu Rwanda, nabyo byibazwaho. Uretse imihanda ya Kigali byavuzwe ko izahabwa amazina y’intwari nabyo bikaba bigitegerejwe kuva 2007, hari ibindi byahabwa amazina yabo.

Mu mujyi wa Kigali hagiye kuzura inyubako nini bivugwa ko ariyo nini izanaba ikimenyetso cy’uyu murwa mukuru. Iyo ni iriya iri mu ishusho y’umubumbe, iri Kimihurura. Kuki itahabwa izina ry’umwe mu ntwari z’u Rwanda?

Za kaminuza z’ahandi zihabwa amazina y’abantu babaye ibirangirire mu mateka y’ibyo bihugu. Kuki bitakorwa i Rwanda ? Kuva 1996, umuryango uteza imbere uburezi bw’abakobwa muri Afrika, FAWE, washyizeho igihembo cyitiriwe Uwiringiyimana Agatha.

Muri Burukinafaso batanga igihembo cyitiriwe Agatha Uwilingiyimana mu kuzamura uburezi budakumira
Muri Burukinafaso batanga igihembo cyitiriwe Agatha Uwilingiyimana mu kuzamura uburezi budakumira

Kimaze guhabwa abantu n’amashyirahamwe atandukanye mu bihugu 8 byo muri Afrika (Burkina Faso, Ghana, Kenya, Ethiopie, Guinée, Malawi, Sierra Leone na Zambie), ariko mu Rwanda, ubanza hari n’abatazi ko kibaho !

Haramutse hashyizweho gahunda zumvikanisha ubutwari bw’abamaze gushyirwa mu cyiciro cy’itwari, abaturage barushaho kumenya ibyo baharaniye. Nko mu gihe cyo kwizihiza ubwigenge, icyumweru cy’imiyoborere, n’ibindi hagatangwa ibihembo byakwitirirwa Intwari nka Michel Rwagasana n’Umwami Mutara III Rudahigwa.

Muri cya cyumweru kibanziriza umunsi wo kwibohora, hagashyirwaho gahunda zatangwamo igihembo cyakwitirirwa Intwari Major General Fred Gisa Rwigyema. Mu cyumweru cy’uburezi, abarezi n’abanyeshuri bahanze udushya mu guteza imbere uburezi bagahabwa igihembo cyakwitirirwa Uwiringiyimana Agatha wagize uruhare mu guca ivangura mu mashuri.

Mu cyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge hagatangwa ibihembo byakwitirirwa abana b’i Nyange, hanashimangirwa gushyira imbere ubunyarwanda kuruta ibindi byose byatanya abanyagihugu.

Kiliziya yagira icyo ikora …

Mu gihe Niyitegeka Felicita ari ku rutonde rw’intwari z’igihugu, ntawabura kwibaza impamvu abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bataragira icyo bavuga ku butwari bw’uyu wihayimana wari mu muryango wa les Auxiliatrices de l’Apostolat.

 Nyamara nko mu Bufaransa iyo uvuze Jeanne d’Arc usanga yubashywe nk’intwari y’igihugu akanahimbazwa mu batagatifu bemejwe na Kiliziya gatolika.

Ingoro ndangamateka zigenewe intwari z’u Rwanda zishyizweho zafasha mu kumenyekanisha amateka ndetse izi  ngoro zatuma urwego rw’ubukerarugendo ruzamuka.

Steven MUTANGANA.

Umusomyi wa ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • murakoze cyane kuko ibi nange nabitekerejeho nibaza impamvu usanga hari ibyapa byamamaza primus ,prudence,Mtn…..twese tubona ariko nta ntwali nimwe wabona iri ahantu runaka hagaragara byibura ukaba wanayibona Atari mu mpapuro kuki atabaho monument nkiyo kukabindi ?

  • ibitekerezo byawe ni byiza cyane. Ariko ibintu byose bigenda biza buhoro buhoro ntago byabonekera icya rimwe; ikindi kandi nuko biba bigomba kunyura mu nzego nyinshi kugirango hizerwe ubuziranenge cg udakemwa bw’ibikorwa.

    • Mugize neza, dukomeze twungurane ibitekerezo

  • Si Felicite gusa ,njye ndumva n’abasenyeri ndetse n’abapadiri biciwe I Gakurazo(Gitarama)bakwibukwa kuko bari banze gutererana intama baragijwe.

  • Nagiye mu buhinde mu mahugurwa mbona umuntu wese uhageze ahamara igihe agomba gusura imva ya mahatima gandhi kandi bakakubwira history ye yose ukayikurikirana uko yakabaye

    • Mugize neza gutanga urwo rugero rufatika.

  • Ese izi ntwari Abanyarwanda tuzemeranywaho?
    Ese ko mperuka ikibuga cy’indege cya Kanombe kitirirwa Kayibanda byavuyeho bite? Ahandi ntiturumva aho ibyemejwe nabakubanjirije uza ubihanagura kuko biba ari amateka. Niba dushaka kubaka ibizaramba nitureke amateka avugwe uko ari niyo twaba tutemeranywa nayo. Naho ubundi abo twibwira uyu munsi ko ari intwari ejo bazitwa ukundi nkuko tubibona ubu.

    • Igihe abanyarwanda tutazasangira amateka umuhutu akagira aye n’umututsi akagira aye umutwa akagira aye, ntibizoroha kuko wagirango ayo moko yombi ntaba mu gihugu ayo mateka yabereyemo.

  • Muri BurkinaFaso baturusha guha agaciro intwari zacu koko?! Nta muhanda witirirwa intwari zacu ahubwo usanga yitwa ngo KG…, KK… KN… Kandi abaturage bari bihitiyemo amazina ariko umuntu yicaye mu biro ahita ayihimba uko yishakiye akuraho ibyo abaturage bayise!!!! IGIHUGU KITAGIRA AMATEKA KIRAZIMA!!!

  • Ni ukuri murakoze cyane kuri ibi bitekerezo mutanze mwese. Ndashima cyane Stephen MUTANGANA wateguye iyi nkuru, biratangaje cyane kubona ahandi hari amashusho y’intwari z’iwabo! Twagize amateka mabi n’ameza; mbona kuyasiba Atari byiza. Urugero ntabwo twari guhindura izina ry’ikibuga cy’indege kugirango duhore twibuka Kayibanda n’ubwo yayoboye igihugu nabi na Habyarimana…. Amateka akwiye kugira impande zombie niba dushaka ko tugira ubukerarugendo bwagutse bwigisha. Iyi nkuru ninziza cyane rwose ahubwo urwego rw’igihugu rushinzwe impeta, imidari y’ishimwe babyigeho! Mbona hubatswe inzu nini ndangamurage ikajyamo ibi byose byaba byiza bikazajya byigisha n’abazavuka ejo bityo umuco n’amateka ntibizime. Muri iyo nyubako nsanga byaba byiza hakubakwa inkuta ziriho amazina y’intwari zose zaguye k’urugamba rwo kubohora igihugu cyacu.Kuki tugira ubute bwo kuzirondora tukavuga ngo” Umusirikare utazwi” uhagarariye abandi? Mubadusabe turabibuka bose kandi twiteguye kubikora rwose.Mbona ari ishema ry’igihugu kubamenyekanisha.

Comments are closed.

en_USEnglish