Mu gusoza'Birahebuje II' Aitel yatanze inka eshatu za kijyambere
Ejo mu muhango wabereye Nyabugogo wo gusoza gahunda ya “Birahebuje” icyiciro cya kabiri yari yaragenewe ingengo y’imari ya Miliyoni ijana ikaba yari imaze amezi atatu abanyamahirwe batatu bahawe inka za kijyambere na Airtel.
Muri aba banyamahirwe harimo uwitwa Niyonsenga Samuel usanzwe ari Kigingi w’imodoka.
Nkuko byatangajwe na John Magara Gahakwa ushinzwe iyamamazabikorwa muri Aitel avuga ko ibi bikorwa byari bigamije kwegereza itumanaho rihendutse Abanyarwanda bose kandi ngo byatanze umusaruro kuko abenshi bagiye baba abafatabuguzi bashya, abandi batsindira ibihembo bitandukanye.
Mu gusoza ibi bikorwa Aitel yatanze inka eshatu za kizungu, tike z’indege ebyiri zijya Mombasa na Bujumbura, abantu 100 bahabwa amafaranga 1000 yo guhamagara ndetse abandi benshi bashyirwa muri “Aitel Money.”
Niyonsenga Samuel akomoka mu karere ka Burera ubu akora akazi ku modoka benshi bita“Kigingi” yatomboye inka ya kijyambere yavuze ko yari asanzwe atombora ariko yari aziko hatombora umuntu uzwi.
Ati “Sinigeze ntekereza ko natunga inka kuko sinigeze nayitunga,ubu Aitel inkoreye byose kuko ubu ntakibazo cy’inkwano nzongera kugira ndetse ngiye mu rwego ntatekerezaga.”
Avuga ko nta buriganya buba muri ibi bikorwa kuko ngo umuntu nka Kigingi atari aziko ikigo cya Aitel gishobora gutuma ubuzima bwe .
Aya marushanwa ya” Birahebuje ‘yatangiye taliki 15, Ugushyingo, 2013, kugeza taliki ya 15 Gashyantare 2014, aho abanyamahirwe babashije gutsindira ibihembo bingana na Miliyoni 100 z’u Rwanda.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko nimumbwire bantu b’Imana uko uyu mukino ukinwa?? Ni kwa Jeu? Baatomboza se cyangwa bakurikiza amanota? Ubonye ngo nimareho amafaranga ngo ndongera amanota, ndinde ndenza 100 000, ngo nibura ndibubone inka dore ko inzu yo wenda hari abandushije ra!!! Ni kwa Jeu kabisa!!
Comments are closed.