Umupolisi yishe abasirikare babiri. Uko byagenze na YOHANI wari uhari
Kamonyi – Byabereye muri metero nk’ijana uvuye ku biro by’Umurenge wa Musambira, yabarasiye ku biro by’ ishyirahamwe COCOF ahagana saa tanu z’ijoro. Yohani Nkurikiyinka ni umuzamu wa COCOF wari uhari igihe barasanaga. Yaganiriye n’Umuseke.
Nkurikiyinka yemeza ko bapfuye ibintu byabo hagati yabo. Kuko ngo bari bane bicaye baganira maze hashira akanya bakarasana.
Ahagana saa tanu z’ijoro nibwo Nkurikiyinka yabonye abagabo bane baza ku biro bya COCOF (byari bifunze). We kuko ahakora akazi k’izamu bahamusanze bashaka ahantu bicara bakaganira.
Bamusabye kwigirayo ngo atumva ibyo baganira maze ajya iruhande rwabo hirya gato arabareka baraganira koko.
Nkurikiyinka Yohani ati “ Babiri bari bambaye imyenda ya gipolisi, abandi babiri ni abasirikare ba hano hafi ariko ntabwo bari bambaye imyambaro y’akazi bari bambaye sivile. Uko ari bane umwe muri bo yari afite icupa rya Primus.
Baganiriye hashize umwanya numva batangiye gutongana. Nahise mpamagara mugenzi wanjye ngo aze abe ahafi abe yamfasha kubakiza mu gihe baba barwanye.
Ntaragenda ariko nahise numva amasasu abiri. Abaturage bari hafi aho ku gasanteri bahise bahunga, njyewe sinari guta akazi kanjye kuko nanakekaga ko ari abajura.
Nagumye aho, nabonaga ko ari umupolisi urashe ba basirikare. Uwabarashe yahise aza ambaza impamvu ndi aho, mubwira ko njye ndi mu kazi kanjye k’izamu kuri COCOF.” (Conseil Consultatif des Femmes de Musambira)
Amaze kubarasa, umwe muri aba basirikare yahise yitaba Imana undi arakomereka bikomeye cyane nk’uko Nkurikiyinka yabibwiye umunyamakuru w’Umuseke Muhizi Elise.
Ingabo n’abapolisi bahise bagera aho bashakisha uwakoze icyo cyaha arafatwa, uwakomeretse nawe ajyanwa kwa muganga kuko yari arembye cyane.
Amakuru yageze k’Umuseke ni uko uyu musirikare wundi warashwe nawe yaje kwitaba Imana azize ibikomere mu biraro bya Kanombe i Kigali aho yahise azanwa kuvurirwa.
Kugeza ubu uyu mupolisi n’uwo bari kumwe bafungiye kuri Station ya Polisi i Musambira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Kayiranga Emmanuel yabwiye Umuseke ko aya makuru ari ukuri koko ariko nta kintu kinini yavuga ku nkuru nk’iyo y’akababaro. Avuga gusa ko iperereza ryatangiye ku cyatumye uyu mupolisi arasa abo basirikare.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mana yanjye!ariko se niyo umuntu yagutera umujinya ningombwa ngo umwambure ubuzima??nabo babice bo gatsindwa n’IMANA!!
Ubwo se wowe umurushije iki ko mbona wari watangiye umugaya. Ko ubakatiye urwo gupfa kandi wowe nta numujinya bagiteye. Agahu kari kuwundi buri gihe karahandurika
none se ko ubakatira gupfa uzabica we ntazaba akoze icyaha cyo kwica ?bazabazane iwawe ubice noneho.
Ikinyarwanda muranze murakinize da! Ntbavuga”agahu” bavuga “agahwa” nshuti yanjye.
Ikinyarwanda muranze murakinize da! Ntibavuga”agahu” bavuga “agahwa” nshuti yanjye.
jyewe narabivuze aba police ko atari trained kurasa untu ngo yaguteye ujinya ubwose abataniye he na local defence bari bara;aze abantu ngo barabasuzugura
Training uvuga ni iyihe? Igihe abapolisi bamara kuri training urakizi? mwagiye mureka?
Gasana we, ni lack of physical and psychological training there is no model.Arega ntamugayo baziko isasu ripfumura urubaho gusa ntibazi ko ryica umuntu!!!
Aba bapolisi bari trop primaire. Mugipolisi bafata nyine abananiranye bose baba bararuje iyo hose. Yego harimo n’ababa biyubashye ariko nkabo bashyizemo badashishoze cga ngo banarebe niveau na comportements antérieurs za bamwe muribo, babakoza isoni nyine nibyo, bakora amabi akaba yanduje isura y’igipolisi muri rusange.
Ikibazo rero cya leta na RNP, kuki badahana nkababa bagaragaweho na mwene nk’ibyo binyagwa by’ibyaha kdi bibabaje b’ubwicanyi? Kuki babifata nkaho ari ibintu byoroshye ntibafata umwanzuro wo gufunga mwene nk’abo bantu babarimo kdi babakoza isoni banaharabika isura y’iGihugu? Kuki leta idahana ibyo bipolisi ko bimaze kurambirana kumva ejo n’ejobundi ngo umupolisi yishe aha naha? Nk’umutekeno se cga ubuyobozi bwiza tuzabyizera gute, tubona nk’ibi bintu?
Kdi iyo ngirwa polisi yishe abo basirikare, ntababeshyere ngo n’uko batakiriho yabambuye ubuzima bwabo ngo babe bakwivugira uko byatangiye, twese tuzi ko niba hari ahantu haba discipline maze n’agahenge bake tukiriho dufite, n’imyitwarire myiza y’Ingabo z’u Rwanda, aba nibo dukesha n’umutekano muke dusigaranye.
Nibo ducungiraho, barubaha buri wese, bavuga bitonze iyo bavugana n’umuturage, ntibahubuka nkizo mpubutsi z’aba polisi baba bahaze urumogi dore ko abeshi banafite insoresore zibarucururiza, turabizi. Ingabo z’u Rwanda zigishijwe discipline mu mpande zose, ahubwo icyo gipolisi cyishe abo basirikare bahite bacyica nacyo, n’abandi babonereho kdi natwe tubone ko ingeso yo kudaha tubona yabaye umurage mu Rwanda, isubirwemo, guhana bifatirwe ingabo zihamye. Biratubabaza kubona abapolisi batumazeho abantu ntibahannwe none dore bageze no mungabo z’iGihugu. Murebe neza niba muri Polisi nta madayimoni arimo cga se harimo uruhande rwasabwe amaraso y’ibitambo kubera impamvu tutazi. Naho gushishoza kabisa. ubwicanyi mu gipolisi burakabije.
Ariko se wangu ko uvuga ngo abapolice banywa urumogi uba warubahaye cg murarusangira ,njyewe ndumva wigize umucamanza kandi gucirahourubanza umuntu sibyiza.So tegereza ubutabera bukore ibyabwo kdi gukiritika abantu nta ruhare ufite mukugirwa icyo baricyo cg guhabwa inshingano ndumva wareka kuba umunyabigambo ukabanza ukamenya Nyirabayazana w’ibyabaye.
Reka wenda ubutabera buzakora akazi kabwo.Ariko reka mvuge nk’umuntu uzi uyu mupolisi Namuroreye Clement. Mugiporisi ni senior sergeant akaba yarinjiye igisirikare cy APR muw,1993 nyuma aba umujyandarume aza kuza muri police national ya 2000.Mbese amaze imyaka 21yrs akorera force,arubatse n’abana 4 ntanywa akayoga.Reraha hatume haba ubushishozi cyaneee kugirango impamvu nyamukuru imenyekane.Ikindi navuga abo basirikare ntibari kukazi,bari bambaye civil bari kwikandira amazi.Kuvuga ngo kuki bo batarashye civilian clothes keretse zibaye zirasa.Ntibakorera muri musambira ahubwo muri musambira ni abaturage bahatuye.Ni ahubutabera buzabifafanura!
Wowe ndumva uri umuntu w’umugabo byibuze wowe utanze amakuru neza.
Wowe witwa Yeze uvuga ngo Abapolisi ntibari Trained bazabaguhe ubigishe? yakoze ikosa ku giti cye ntiyarikoze mw’izina rya Police yose kuburyo wavuga ngo Abapolisi ntibari Trained.
Wowe mweusi, ko mbona wibasiye “Yeze”, aho nturi umupolisi nawe? Niba avugishije ukuri se abizire? Uyu mupolisi se niwe ubaye uwambere wishe abantu? Ikibabaje n’uko batajya babavana mukazi cga ngo babafunge ngo tubibone niba bose batameze kimwe? Niba se bari trained, nyuma ababonetsemo batitwara neza bakica abantu, bariya uvuga bo bari trained kdi babakuriye, kuki batabafataira ibyemezo ngo tubibone? Tubone ko abari trained bahannye abatatubahirije trainig bahawe? Ni henshi, ni kenshi habaho ubwicanyi bwatewe n’abapolisi. Ariko se ntuzi ko umukobwa aba umwe agatukisha bose? Nturumva uwo mugani se nawo da? Ariko uwo mukobwa mubi wakwanduza abandi umuryango umufatira imyanzuro ihamye, ngo baramire abandi batazaba nkawe. Niko rero byakagenze, umupolisi bita ngo ari trained nkuko ushaka kubivuga, iyo yitwaye nabi, hari ibyihanganirwa bakagoragoza, ariko jusq’à tuer? Kuki batabahana? Ahubwo se kuki nabo batabica? Maze n’imiryango yabo nayo ikababara nkuko n’indi yababajwe n’umupolisi ushinzwe umutekano. Harimo ibipolisi by’ibisare nkibyo byakavuyemo cga bigafungwa.
Emmanuel aca fuyo!
Niba abantu bagiranye ikibazo bakarasana bifashishije ibikoresho by’akazi kabo ntabwo bisobanuye ko institutions bakorera zikora nabi, uranyumva???????????????
Gabanya kerere kabisa, niba ari n’umujinya ufitiye RNP yose twagutahuye
Ushobora kuba ufite icyo upfa n’abapolisi!
ahubwo uriya muntu usebya police imushakishe bamwigishe kuko ashobobora kuba umunyamanyanga wa hatali
Hanyuma se izi mpimbi nka Emmanuel koko! iri zina nturikwiye ikibabaje nuko muba mushaka gushyushya imitwe abantu nkana? police se irigenga ntigengwa namategeko? iri si ishyano koko ra! Gusa aha ni hahandi ubonera ibitekerezo byabantu bigaragarira murumuna wawe nakora amakosa uzayitirirwe kuko muva indimwe?
Uvuze ko nyir’urugo yahwereye siwe uba umusogose!!
Wari wabona RDF yariye ruswa? Wari wabona RDF ikirana n’abaturage bari mu kazi?
Wapi
None se Mim uwo wahaye ruswa mubapolisi ninde? ese uyimuha ngo agukorere iki? umusirikare se we uyimuha ngo agukorere iki?
ngurwo urwo dupfuye banyarwanda !!!!
Bagomba guhanwa n’amategeko. Gusa nabasilikare bigishwe kubaha. Niba atanubashye uwo mupolisi byibuze yari gutinya imbunda yitwaje. Kandi bazi icarico.
Ndabwira wowe “Kadogi”. Hari aho wigeze ubona ko bahannye umupolisi uwo ariwe wese wishe umuntu? Ahubwo bamuvana aho yakoreye ishyano bakamwihereza muy’indi Ntara cga District, nkaza Butare cga za Cyangugu iyoooo. Ngo banyir’umuntu bazagirengo arafunzwe kdi wapi baramujyanye gukorera ahandi.Niyo mpamvu rero iyo tuvuga ko igipolisi cyatumazeho abantu, tubashyira mu gatebo kamwe kuko ntagihano bafatira uwakoze amahano nkayo. Ahubwo bamuhindurira ifasi y’akazi cga se bakamugororera. Ngibyo ngayo.
Naho kuba wavuze ngo “Gusa n’abasirikare bigishwe kwubaha” Ntanuzi kubaha nk’abasirikare. Ahubwo urabivugira gusa kuko uwo mupolisi wishe ziriya Ngabo z’Igihugu (twikundira tunubaha) ari mwene wanyu cga se kimwe uri umupolisi nkawe cga uri umunyabifuti nkabo. Njye nzi neza ko abasirikare nabo nkatwe abasivile, tuzi neza ko umupolisi ahubuka murakaranyije gato ahita akurasa nta mikino cga umutima nama (kuko wo ntawe bagira kbsa). Cga ahubwo urwo rupolisi rwaje ku kazi nimugoroba rwasinze maze bavuganye gato abifata nabi, ntiyatinzamo arabica, nonese wowe uri muzima, warasa undi ufite nawe imbunda n’amasasu? Kuko Abasirikare rero bigishijwe bihagije kwitwararika kuri buri kose, kdi atapfa kurekura isasu ivi ivi, abanza agashishoza kereka byananiranye, buriya rero baramwitondeye batazi ko abapolisi ari ibisare, arabatungura arabarasa. None se niba uvuga ngo Abasirikare bigishewe kubaha, hari aho wigeze kumva bahohoteye abantu utabeshya ngo ujijishe kubera uvugira uriya mwicanyi mwaba mufitanye icyo muhuriyeho?
Iyaba Abasirikare bataratojwe kubaha, ahubwo nibo baba bamurashe agapfa narindi ko bo bari babiri. Mujye mukoresha ubwenge cga mukagira analyses y’ibuntu, mbere yo gushinja abandi amafuti. Ahubwo wowe Kadogi jya ubanza utekereze kbsa.
Emmanuel wakoze kuvuga ibikuri kumutima gusa ujye ubanza ukore isuzuma kuri comments ugiye gukora kuko ntabwo uzi uko byagenze,ibyiza reka dutegereze.ubwo urumva koko ibyo uvuze wabihagararaho?hahaha we are human beings.
Emmanuel SUBUTU, usipime tena, dukunda Police yacu, dukunda ingabo zacu! ntuzongere na rimwe
Mbega amagambo mabi! Ubu ufashe abapolisi bose ubagize abanyamafuti? Ndabona aba barasanye uvuga amagambo nk’uwari uhari! Ngo abapolisi ntibahanwa? Waduha ingero zifatika? mujye mureka imitima mibi yuzuye ubugome n’urwango! Uyu mupolisi wakoze ibi amakosa ari kuri we wenyine ntari kuri RNP kuko ntawamutumye!
emmanuel,kuvuga ibili kumutima ni byiza,aliko gutukana ni umuco mubi.reka ngusobanulire.kuba uliya mu polisi yararashe abasilikare bikabaviramo urupfu ni icyaha gikomeye kandi gihanwa n,amategeko y’URWANDA,wumvise ko abarashe bafashwe bagafungwa ubwo n,uko bakulikiranwa n,ubutabera.naho biriya uri kongeraho ntacyo byamarira abumvise iriya nkuru y’akababaro.
Kadogi uri fake, gusa ikizwi n’uko aba police bahorana complexe ngo abasirikare barabasuzugura naho ntakindi kuko abasirikare birazwi neza discipline yabo bitewe nababatoza, naho ureke izo civilians nkabandi bose, nibagirevuba bazijyane 1930 zisange ngenzi zabo!!
lack of enough training!!
Ikibazo si training wa mugabo/mugore we!! indiscipline ishobora kuba ku muntu bitewe n’ibintu byinshi si training yonyine ituma muri force habamo discipline!
gusa birabaje ariko abapolisi n’abasirikare banjye bubahana kuko abasirikare basuzugura abapolisi kdi bose buzuzanya. ariko iyo utatinya umupolisi ntiwatinya na gun’
VITAL, ntagasuzuguro gahari ahubwo hari complex za ba police bakeka ko abasilikare babasuzugura nkuko bimeze mu bindi bihugu, ariko siko bimeze, ahubwo n’uburere buke no kutagira abobareberaho nkuko bimeze muri Army. Abapolice burigihe bashaka kwigereranya n’abasirikare kandi bidashoboka statute ntizihuye, RDF itugerera ku rugerero discipline yayo irazwi, uwo mupolice rero ngirango nibwo yarakigerageza kurasa ngo arebe niba rya kwica umuntu.
just Civil-police!! bahu, mwishwe n’imbwa koko.
VITAL, ntagasuzuguro gahari ahubwo hari complex za ba police bakeka ko abasilikare babasuzugura nkuko bimeze mu bindi bihugu, ariko siko bimeze, ahubwo n’uburere buke no kutagira abobareberaho nkuko bimeze muri Army. Abapolice burigihe bashaka kwigereray
kj, ubu uvuze iki? lack of enough training? ku warashe cyangwa ku warashwe?
Niba ari Lack of enough training,uzatraining abawe babasimbure kuko ntukavuge utyo kuko icyo utazi urareka wangu ndumva ibyo utari ukwiye kubivuga kuko ntanumwe watraininze.Mais ugomba kujya ureka kuvuga ibyo kuko ntacyo wowe wahindura .
nti mukumve ko abasirikali cg abapolisi atari abantu , bambaye imibiri y’abantu, kuba umuntu yarenga akarasa undi ntiwabishyira kuri polis yo se cg RDF yose, oya sibyo, namakosa yabayeho, harabaho guhwiturwa kunadi basigaye, abayakoze barakurikiranwa n’amategeko. ariko ntagikuba cyacitse! tuge tureka gukabya! turi muri societe kandi ahari abantu ntihabura urunturuntu
Ni ukuri birarababaje gusa uwo muzamu nawe Imana yamukingiye akaboko kuba yavuganye numwicanyi umaze kwivugana abantu akamureka nawe ntamurase.RIP NGABO zacu
nihashakishwe impamvu yateye ibi maze bizadutangarizwe, gusa imiryango yaba bishwe yihangane
Kabisa abapolisi ntibahanwa nkabandi ejobundi hari uwarashe mugenzi we witwaga Nkotanyi ku Ruhwa(border) ngo bamukatiye 3mois kdi ngo si ubwambere yari yishe umuntu.
Ngo yaravuze ngo yamwikanzemo umujura da? saa tatu zijoro umuntu mubana aje agusanga?
wenda uwo ubwo barashe ingabo zacu azahanwa cyane.
Ibyo uvuga ubifitiye gihamya?
Muzumirwa! Impamvu mvuze gutya nuko njya mbona commentaires zose n’ibitekerezo dutanga ntacyo bimara! Tuge twituriza Imana izabikora tu! Naho abavutsa abandi ubuzima kuko ngo Hari ibyo batumvikanyemo ni benshi hano muri Iyi si Nyagasani yaduhaye kubamo! Byagera muri Africa bikarusha!
Imana idutabare iduhe roho nzima kuri twese!
Bashobora kuba bapfuye abagore!!! bamwe banze guharira abandi….Reka dutegereze turebe
Mbega abapolisi badafite uburere. RIP basore bacu. Imiryango yanyu yihangane
Emmanuel learn how to avoid your rotten words RNP & RDF they brothers and Sisters right? so gerageza kuva mugiturage umenye ubwenge kuko iyo uvuze ngo Abapolisi bose baba barananiranye uba ushatse kuvuga ko H.E washyizeho iyo institution yaba yaribeshye? mount your words short minded boy!
Abapolisi iyo bakosheje barahanwa kuko nabo nabanyarwanda nkabandi kandi ntabwo bari hejuru yamategeko. Ikindi nuko abapolisi hari byinshi byiza bakora uwo rero niba yateshutse ku nshingano ze abihanirwe ariko ntabwo byakwitirirwa RNP
mubagabo habamo abagabombwa nibo aba barya ruswa ba kanica abandi nkaho ibyumwe utukisha bose byarashaje ubu ni gatozi .
Mama na ngayi Kolia olokoso okosikisaka monoko!!!!!!
wowe Emmanuel reka inzego,zibifitiye ububasha zibikurikirane wowe ndumva ntanicyuzi,urashakaguteranya ingabo na polisi ?munjye muvuga ibyo muzi,kuko ntanuwagushima,amategeko mugihugu, tugendereho arahari,ubutabera bukoribyabwo.ibyo uvuga bigaragaza uko mumutwe wawe hameze.
Emmanuel eeeee ayo magambo uvuga wayasubiramo?uri umunyarwandase? wishaka guteranya ingabo z’u Rwanda na polisi y’igihugu kuko ntiwashobora no kubikuraho. Ko numva wiyita umunyabwenge s waba ukora mu butabera? igihugu gifite amategeko tugenderaho wowe ceceka ,ubutabera bukore akazi kabwo.
Ngoyishaka guca imanza ubutabera butarakora akazi kabwo?Aliko abanyarwanda twabaye dute?Urubanza rwikase kare,abarashe barahali,abapfuye barahali,ubwose igisigaye niki?Urashaka ko bagirwa abere?ahaaa!
NTABWO BYUMVIKAKANA KO ABASHINZWE UMUTEKANO BAWICA MUBAHANE KUKO BATANZE URUGERO RUBI
Comments nyinshi ziri kuri iyi nkuru nabonye ari iz’abantu baca imanza kandi n’iperereza ritararangira.Hanyuma se ko muca imanza ubwo inkiko zizakora iki?Dutegereze.
nyine reka twumve bakuyeho igihano cyurupfu nkuwo yarakwiye kumanikwa kukarubanda bakamurasa nyine abantu bakabona koubuzima bwabana babantu bungana. IMANA ibahe iruhuko rindashira
bitangaje binababaje byumwihariko nange nshyizwe umutekano nkorera muntara erifarhir sdn ubu konumva inkuru nibabishoka mwaduha amakuru kuburyo burambuye sinibaza niba bombi cyangwa umuporice nabobasirikare barikuzi kamwe kumutekano mwadusobanurira niba bishoka murakoze umunsimwi ok
Aba basirikare bishwe bari baje iwabo i Musambira, umwe yari avuye Darfour, undi yitegura kujyayo barimo baganira. Ntabwo bari ku kazi kwamwe n’abo bapolisi. Urupfu rw’aba bana dore ko bari bakiri bato ntanumwe rutatera agahinda simfe n’abari babazi uburyo bagiye birwanaho nk’imfubyi bakaba bari bamaze gukura.
RWOSE MUJYE MUGIRA UKWIHANGANA MUMITIMA YANYU, MUREKE GUCYA IMANZA, MUTARI MWUMVA UREGWA, NUWIREGURA, BARAPFUYE IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHYIRA, KANDI IMIRYANGO YABO RWOSE LETA IREBE UKURI ABANA BABO BANYAKWIGENDERA NTIBAKAZAVANWE MUMASHURI NGO NTAMAFARANGA BAFITE. IMANA IKOMEZE KUBIHANGANISHA KUKO NIWABO WATWESE.
JYEWE NTABWO NKUNDA INKURU Z’UBWICANYI…
Birambabaje cyane tubuze ingabo z,igihugu.Bantu mwandika ibintu bidasobanutse,gerageza kubibika mu mitima yanyu mureke guta umwanya.Abapolisi ,anabasilikare bacu ni abantu nk,abandi,ntabwo ari parfaits mubimenye ko bakora amakosa kuko si intungane.Amategeko arahari ibindi mwirinde ibigambo by’uzuye amarangamutima mudusebereza igipolisi.
Ubutabera bwubahirizwe,uyu mupolisi agomba guhanwa kuko nubwo yaba afite impamvu ikomeye yatumye abarasa ntaburenganzira afite bwo kwihanira. Gusa ababishinzwe bakurikirane impamvu yabiteye mu rwego rwo gukumira ubundi bwicanyi.
Emmanuel nikoko nta byera ngo de. Mu gipolisi cyacu harimo abakora ibintu bahubutse kndi nta shuri ritagira umuswa,ariko ibyo wavuze ko bica abantu aho kubahana bakabajyana muzindi ntara simbyemera nonese ushatse kuvuga ko leta ibashyigikiye? uko ni ugusebanya kuko abakoze ibyaha barahanwa ndetse bakirukanwa mu gipolisi kuko ibyo narabibonye binyura kuri radio na television.ahubwo nihagira umupolisi uguhohotera uzamutange.
Comments nk’iza Emmanuel uyu ntizari zikwiye kwemerwa kujya kurubuga rw’umuseke,kuko zirasenya ntizubaka.huzuyemo ubujiji gusa.
Emmanuel ufite ibibazo kubera iki urimo gutukana? kubera iki ushyigikiye ubwicanyi? nonese urenda ngo bariya bapolice nabo babice? gabanya gutukana ntago ari byiza!
jyewe ndabona uyu mugabo witwa emmanuel ashobopra kuba hari ikibazo kindi afite akeneye ubujyanama kuko ibyo avuga ibitekerezo(nako ibitutsi)bye ntacyo byafasha abasirikare cg abapolisi,kuko abasirikare n’abapolisi bari very trained ninayo mpamvu n’ubu asohotse nkohanze niba aho ari munzu yabona bari kumwe mu kazi ko kurinda umutekano w’igihugu nk’uko bisanzwe kuko bazi ko biriya biba byakozwe n’umuntu kugiti cye.emmanuel niba nyuma wasomye comment wabonye ko bose bakunenze hanyuma rero wikosore.
Ye mama weeeeeeee!!!!!!!!!!!! ni urw’amenyo peee!!!!
wwe wiyise emmanuel kbsa gerageza wiyubahe ugabanye ibyo bitutse uharabika RNP,Kuki utibaza ngo ese abazasoma izi comments zizabunguriki?plz…
imana ibakire mu bayo, ariko nanjye hari abantu njya mbona muri polisi nkibaza umuntu wabashyizemo niba yarabanje agashishoza
Ariko mbere yuko ngira comment nandika manjye gusaba niba bishoboka ko izi mbuga mbere yuko bemera any comment bajya babanza gusuzuma bakareba niba iyo comment ivuga ibintu byubaka abanyarwanda muri rusange.kuko umuntu uhangara akavuga ngo is lack of training ntekereza ko aba ashaka gusebanya kuko hari ibyiza polisi ikora ndetse igashimwa cyane rero iyo uvuga ibintu bidahuye nimva uba warengereye cyane kuko birashoboka ko umuntu ku giti cye ashobora gukora ikosa kdi ifite na enough training kdi ntimugace imanza za amafuti dore ko mutari munahari birashoboka ko na victim ashobora kubura training ku giti cye bityo rero navuga ngo imiryango ya banyakwigendera yihangane Imana niyo icya urubanza kdi na amategeko arahari nibigaragara ko icyaha kibahama hazakurikizwe itegeko bijyanye ni icyaha bakoze.
icyaha nigatozi ntabwo wahita ubishyira
kuri institution yose ubwo se hari umuryango ubura ikigoryi? rero manuel jya ubanza ushishoze mbere yo kuvuga
Comments are closed.