Colonel Guy Logiest ngo ntiyarazi neza icyamuzanye mu Rwanda
Mu gitabo cye yise Mission au Rwanda, un Bilan dans la bagarre tutsi-hutu, ku ipaji ya 20 Uwahoze ahagarariye Ububiligi mu Rwanda, Col Guy Logiest yanditse ko yaje mu Rwanda atazi neza inshingano zari zimuzanye.
Yaranditse ati “ ibyo nari nzi ku Rwanda byari bike. Uretse ibyo nasomye mu gitabo cya R.P Pagès cyitwa Un Royaume hamite au centre de l ‘Afrique nta kindi nari nzi ku Rwanda”
Mu gifaransa ati “ Je connaissais très peu le Rwanda à l’epoque. Je n’avais lu que le livre écrit par le R.Pagès : Un royaume hamite au centre de l’Afrique.”
Uyu muyobozi woherejwe mu Rwanda mu gihe igihugu cyari mu bibazo bya politike bikomeye yongeraho ko inshingano ze zitari zisobantse neza.
Uretse n’uko byari bigoye gushyira mu bikorwa amabwiriza yahawe, uyu mugabo yemeza ko nayo atari asobanutse.
Muri kiriya gitabo ku ipaji ya 49,yarabajije ati “ Ariko ubundi inshingano zari izihe? Nta muyobozi wanjye n’umwe wansobanuriye izo ari zo mu buryo bugaragara. Niba nari nzanywe no kugarura umutuzo mu bantu , kandi bikaba byarasaba gukoresha ingufu, ibyo byo rwose nari kubikora narangiza nkusibirira I Stanlyville”(uyu niwo wari umura mukuru w’Abakoloni b’Ababiligi muri aka gace)
Uyu musirikare wari ufite ipeti rya Koloneli ageze mu Rwanda nibwo yabonye ko akazi yari afite ari kanini.
Kubera ko atari azi neza uko igihugu giteye n’uko Abanyarwanda batekereza, Logiest yahisemo kwiyegereza abantu bakomeye nka Musenyeli Perraudin na Grégoire Kayibanda tutibagiwe n’uwari wungirije Governeri wa Ruanda-Urundi, Jean Paul Harroy.
Uyu muyobozi avuga ko akigera i Bujumbura agahura na Harroy, uyu yamuburiye ko nagera mu Rwanda ikibazo cya mbere azahura nacyo ari ishyaka rya UNAR ngo ryatezaga akavuyo mu Rwanda.
Musenyeli Perraudin we yamugiriye inama yo guhnidura poltiki yari mu Rwanda, ingufu akazishyira mu gufasha Abahutu ( nk’uko yabise muri kiriya gitabo ku ipaji ya 50) kwigarurira ubutegetsi.
Yagize ati “ igihe najyaga gusura Musenyeli Perradin yanyakiriye neza ansaba ko nahindura ubutegetsi kuko ubwari ho bwakandamizaga Abahutu, ngashyiraho inzego zibafasha.”
“ Je me rendais ensuite à l’évêché où Mgr Perraudin m’a recu très aimablement. Il me fit comprendre en termes mesurés qu’il fallait réparer les injustices dont les Hutus étaient constamment victimes et que les changements s’avéraient necessaires dans l’organisation politique du pays.”
Amaze kumva izo nama za Perraudin, yasuye Kayibanda.
Kayibanda yamubwiye ko ibintu byari mu Rwanda bimeze nk’uko Abayuda bari bameze mu Misiri mu bucakara.
Kayibanda yahaye Logiest impapuro za Manifeste des Bahutu imwereka aho bagenzi bari bahagaze ku bibazo bari bafite .
Logiest yemera ko inama yahawe na Kayibanda zagize ingaruka ku byemezo yafashe nyuma.
Ku italiki ya 17, Ugushyingo 1959, Colonel Logiest yatumije inama ibera i Kigali, ahita aha imyanya y’ubutegetsi Abahutu ku myanya yahoze ifitwe n’Abatutsi bayisize kubera urugomo bakorerwaga bagahunga.
Yaranditse muri cya gitabo ku ipaje ya 60 ati “ Uko ibintu byari bimeze byampaga ubushobozi bukomeye bwo gufata umwanzuro wose nshaka. Uko Abahutu babyitwayemo icyo gihe byanyeretse ko ari bo bamfasha gutegeka kurusha Abatutsi”
…L’attitude des Hutu m’avait convaincu que ma tâche serait facilitée si j’avais à faire à eux plutôt qu’aux Tutsi.
Nubwo Colonel Logiest yategetse u Rwanda guhera 1959 kugera 1962, abahanga mu mateka y’u Rwanda ya vuba aha bemeza ko ibyemezo yafashe mu gihe gito yamaze mu Rwanda byagize ingaruka zikomeye kuri politike y’u Rwanda rwa nyuma y’ubwigenge.
NIZEYIMANA Jean Pierre
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Uyu mugabo Logiest njya musoma mu bitabo. Ese yagendeye ku mabwire bigeze aha? aba ba HARROY bamubwiye nabo niba bakiriho bakwiye gutanga ubuhamya bakandika n’ibitabo, basaba imbabazi niba ibyo babwiye mugenzi wabo ari ibinyoma. Niba atari ibinyoma, abayoboraga icyo gihe nabo umuntu yavuga ko bafite uruhare mu gutuma amateka y’u Rwanda aba mabi. NDABESHYA?
None uyo yari presendent.muje mubwira jeho ntavyonzi akaba yagendera kumabwire guryo.
Iyo ubutegetsi buhindutse abategetsi bagenda bitwaje abaturage..muri 59 abatutsi bagiye mu kigare bajya Uganda kandi UNAR yari ifite abadepite bagombaga kujya mu nteko bakirwanaho ndetse barwana no kubatutsi.Biteye kabiri abahutu nabo batsinzwe bikorera rubanda babajyana Zaire.
None se wajyagahe niba wari utazi iyo ujya ???
haaaaa, yasize yoretse uRwanda, muri coup d’etat y’igitarama yoheje ba Rwasibi JB ngo bayikoreshe we asigara ngo aturamye hafi aho,nta mitegekere y’ababirigi mu Rwanda no mu karere icyo gihe, imbuto batubibyemo niyo yatuzaniye jenoside,
KAYIBANDA ATI en supposer par impossible que les inyenzi prenne Kigali d’assaut, ca sera la fin et precipité total de la race des batutsi
Gitera nawe ati ndi umwami w’abahutu nabambukije inyanja y’ubuhake nkuko Musa yambukije abayisiraheri inyanja itukura, yarabashutse ahubwo
Kogoreka amagambo si byiza, cyane cyane iyo uri gusemura. Mu gusemura uvuga ibintu uko byavuzwe mu rundi rureme, ntago ubihindura bitewe n’intekerezo zawe. Nk’urugero:
“ Je me rendais ensuite à l’évêché où Mgr Perraudin me recu très aimablement. Il me fit comprendre en termes mesurés qu’il fallait réparer les injustices dont les Hutus étaient constamment victimes et que les changements s’avéraient necessares dans l’organisation politique du pays.
Mwe muti: ” “ igihe najyaga gusura Musenyeli Perradin yanyakiriye neza ansaba ko nahindura ubutegetsi kuko ubwari ho bwakandamizaga Abahutu, ngashyiraho inzego zibafasha.”
Kandi yaragize ati: “” Nyuma nerekeje ku cyanya aho Musenyeri Perraudin yanyakiranye ubwuzu. Yanyumvishije mu magambo anononsoye ko hagomba gukuraho akarengane gakomeje gokorerwa Abahutu kandi ko aro ngombwa gukora ahindura mu miterere ya politiki y’igihugu.”
Akarengane ntigakemuzwa n’akandi, kandi ngirango ntanahamwe décolonisation yahanganishije abavukagihugu atari mu Rwanda rwa Logiest , Harroy , Perraudin na Kayibanda: kuko akarengane kariho kari karatewe n’abakoloni bagize bamwe ibikoresho ngo babangishe abandi, n’abashatse kubyanga nka Musinga batawe ishyanga ndetse nuwashatse kubikosora nka Mutara yarabizize. amateka niyunvikane uko ari ntagorekwe na Perraudin kandi we na Mgr Classe aribo boretse iki gihugu.
Naho Logiest we ntanicyo ahisha mu gitabo cye hari naho avuga ngo abahutu bajye babyuka bapfukame babibuke ngo kuko aribo ( ababiligi)babagize bakanabahaye ingoma, maze uzasome n’icya Harroy wirebere ukuri kuko nubwo wagerageza gupfukirana ubeshya haraho wibagirwa ukavuga ukuri .
Uretse gutondagura inshinga se igitekerezo si cya kindi usubiyemo? Ubundi wuzuzaamo amakosa y’imyandikire ngo uri gukosora,
Twubahane bantu b’Imana,icy’ingenzi kirumvikana.
LUKUTA NAYE.
Ubwo se kujya mu kazi utazi inshingano zikujyanye ntuba uri injiji ? Injiji se iratunganya cg irangiza ? Yarakoze kutugaburira imbwa gusa, Imana izamugenere ibihwanye nibyo yadukoreye. Kdi niba ari n’uburyarya yabikoranye, Allah azabimubaze.
IMPAMVU YOSE INGANA URURO, UMUDAMU YARWAJE UMWANA AHINGUYE ATI” NDANANIWE RWOSE EJO NZIVURIZA UMWANA SINZASUBIRA GUHINGA. UMUGABO ATI REKA MWIJYANIRE. BAGEZE MUNZIRA IMVURA IRAGWA BUGAMA MUNSI Y’IGITI IHISE BAKOMEZA BAJYA KU IVURIRO BAGEZEYO UMUSONGA URAMWICA? IBYAKURIKIYEHO MUBYIBWIRE. AKAJE KAREMERWA NYIRABAYAZANA BURYA KUBA ARI UKWIRWANAHO! BATANYE BAMWANA. UMUGORE AKAVUGA KO YISHWE NIYO MVURA, UMUGABO NAWE AKAVUGA KO INDWARA YARI YAMUTEYE UMUTIMA UHAGAZE ATIFUZAGA KO UMWANA AREMBERA MURUGO. HAPFA UWARI GUPFA, AMATEKA NAYO MWISHAKISHA. TUGIZE UBUTWARI TWABYARA AYACU AZIRA IKIZINGA.
aba nibo batwandurije amateka tukaba turi kuba mungaruka zayo, ngo ntabyo yarazi? have se kujijisha? ariko ikiza nuko amateka yacu bahindanyije ikiza nuko turi kuyahindura tugarura indangagaciro twari dusanganywe , kandi kuri yii nshuri ntawuzingera kuziizambya
none se niba ntacyo yakoze arashaka ko tumufasha iki? nta mugabo wicuza ibyo yakoze dore aba ntacyo aba ari bubikoreho
Muraho, iyi nkuru yawe ntabwo nyemeye kuko icyo gitabo siko cyitwa cyitwa: Mission au rwanda: un Blanc dans la bagarre tutsi-hutu apana un Bilan, kandi iyo paji ya 20, urube ibiriho sibyo uvuze ko atarazi ikimuzanye ahubwo aravuga kubuzma bwabami aho Rudahigwa yaratandukaniye na se Musinga ko yagaragazaga kumvikana kandi ko yari umukristu …ariko agakomeza avuga ko yanywaga inzoga nyinshi kandi akavuga ko yararwaye indwara yimitsi cyane. mujye musoma neza mbere yo kwandika.
Comments are closed.