Nubwo imiryango yacu yadutereranye ubu turishimye- E Kwihangana
Ibi byatangajwe mu mpera z’iki cyumweru na Emmanuel Kwihangana ubana na mushiki we wavuze ko batereranywe n’imiryango yabo nyuma y’uko Nyina yitabye Imana bahagitamo kujya kwibana kandi bombi bataruzuza imyaka 20 y’ubukure.
Emmanuel Kwihangana yabwiye Komite y’abanyeshuri bo muri INILAK (INILAKSU-Inilak Students Union) bari babasuye mu rwego rwo kubahumuriza ko nubwo benewabo babatereranye cyane bo bafashe umwanzuro wo kwibana bakigenera uko ubuzima bwabo buzamera.
Kwihangana Emmanuel w’imyaka 16 yiga mu wa kabiri, mushiki we Ingabire Claudine w’imyaka 20 yiga mu mwaka wa kane.
Aba bana iyo bagiye kwiga basiga bakinze urugo bakagenda kuko ntawe bagira barusigaho. Ubu buzima bugoranye babutangiye muri Gisurasi 2011 kandi bumva bifitemo icyizere ko batazaheranwa nabwo ahubwo ko byose bizaba byiza.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Ingabire yavuze ko mbere yo kuba imfubyi bari babayeho neza nk’abandi bana ndetse nta bibazo byinshi bahuraga nabyo kuko bari bafite umubyeyi ubitaho ndetse ubareberera.
Ati “Ndibuka Mama arwaye, musaza wanjye yabaye mu nzu ukwezi wenyine. navaga ku ishuri naniwe nkajya kumurwaza . Icyo gihe bamwe mu bagize imiryango twari twiringiye batubwiraga ko batamugeraho ngo bamufashe bityo twitabaza inshuti n’abavandimwe baramurwaza ndetse ashaje baramushyingura.”
Bamaze kuba imfubyi aho aba bana babaga ku Kimicanga, ubuzima ntibwari bworoshye kuko ngo imiryango yabo ntacyo yigeze ibafasha.
Nyuma ngo bahisemo kwibana nyuma bakajya babona abagiraneza babitaho.
Kwihangana ati“Twafashe umwanzuro wo kwibana kuko umubyeyi wacu yari yaradusabye ko twazabana,kuko no mu kurwara ntacyo imiryango yigeze idufasha tukabona kujya mu miryango si wo muti wo kugera ku nzozi zacu nk’abavandimwe”
Bongeraho ko ngo ku kiriyo cy’umubyeyi wabo bababajwe cyane no kumva imiryango isiganira kubagabanya ndetse igashaka kubacamo ibice mu rwego rwo kujya kubarera.
Ubu iyi miryango ngo nta n’ubushake ishyira mu kubaha iminani yabo. Muri ubu bupfubyi bwabo, aba bana bavuga ko FARG (Ikigega cya Leta gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye) ariyo ibafasha kuriha ishuri ariko ko bifuza ubufasha bw’abandi bose babishaka kuko ubuzima bwabo buhura n’ibibazo bitandukanye.
Mu rwego rwo gufasha aba bana kubona umuryango ubitaho, ukababa hafi, umuyobozi wa UNILAKSU, Delyse Niwemutoni avuga ko Komite ayoboye bashyize imbere ibikorwa byo kwereka umutima w’urukundo aba bana.
Ati “Twatunguwe no kumva ko hari abana birera twumva ko tugomba kubereka urukundo bimwe. Nashimishijwe no kubona bifitiye ikizere. Ubu dufite icyizere ko ejo habo ari heza kandi tugiye kubakorera ubuvugizi haba mu muyobozi n’ahandi kuko bakeneye abantu baba hafi mu buzima bwabo.”
Niwemutoni nabo ayoboye ngo bazashyira ingufu mu bikorwa by’urukundo kuko bamwe mu bo bayoborana bagiye banyura mu buzima bukomeye nkubwo bariya bana babamo.
Nyina w’aba bana yitabye Imana umukuru muri bo afite imyaka 16, ariko ubu barakuze kandi barabonana bafite ejo hazaza heza.
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mumpe numero umuntu yababonaho.
Imana Ikomeze Ibafashe.
Nibyiza muzakunde abo bana muge mubamara irungu muborohereze ibikomere bafite kumitima .
mbega biteye agahinda nukuri, gusa aba abana babyitwayemo neza kandi nitwali pe, Nyagsani ari kuruhande rwanyu igihe cyose , ibi bishoborwa nabacye cyane , gusa kandi nanone mu kwiye kwegerwa nukuri kuko ubu hari byinshi muba mwagirwamo Imana ngo mukomeze mube intwali nti mucice intege mucyekako muri mwenyine, ibi byakabereye isomo benshi hanza ba bumva ibintu byabacikiyeho kandi wenda hari aho bahagaze, nukuri muri intwali urubyiruko benshi muri tw tugomba kwigiraho isomo rikomeye, ibi nibyo bita kwigira ndetse no kwihsha agaciro duhora dukangurirwa na prezida wa republika.
ntuye america ariko ndashaka gufasha abo bana pe. iyisi dutuyemo iyo utakiriye neza undi muntu specialty orphanage uhura ni bibazo my email is [email protected]
ahaaaa!ubuzima ntibworoshye birakomeye ariko nonho byagera ku mfubyi bikaba ibindi ariko nibakomere kandi imana yongerere n’aba banyeshuli biyemeje kubafasha
Imana iti”mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa,ntababarire uwo yibyariye?Icyakora bo babasha kwibagirwa,ARIKO JYE SINZABIBAGIRWA !”(Yes 49:15). Nimuhumure rwose;imiryango mwasigaranye nubwo yabirengagije,Yehova we arabakunda kdi abitaye!
niba bifuza ubufasha banyandkira nkareba uko nanjye nabafasha. Imana ikomeze kubana nabo nokubongeera ubwenge n’imbaraga
Aba bakwiye guherwaho mu bagomba gutaha ONE DOLLAR CAMPAIGN BUILDING KU GISOZI.Uwiteka abakomeze kandi mwihangane mharanire kubaho no kuzagera kuri byiza bibibagiza ibyo byose bibi mwatewe n`abakagombye kubafasha. Isi ni ko imera kandi ngo Inyamaswa mbi ni umuntu. Gusa ntibyari bikwiye!
sha mukomereze aho inlaksu kuko ibyo mwakoze ni inshingano zacu kandi tugomba kubafata mumugongo uko bishoboka kose. hari benshi babayeho mubuzima nkubwabo hiryanohino mumakaritsiye aho dutuye, duhere kuli abo bityo dufatanye kwigira kuko akimuhana kaza imvura ihise.nanjye nabayeho ubuzima nkubwabo bana ariko ubu ndi umsore wifitiye ikizere?kugerekure siko kugerayo, ntibazacike intege ibyiza biri imbere kandi ejo hazaza habo niheza cyane . njye nashimishijwe byumwihariko nokumvako bo ubwabo bifitemo icyo kizere.nshimiye byumwihariko SU INLAK yatekereje kuli iki gikorwa biragaragaza ko komite Delyse ayoboye izagera kuli byinshi. sha muduteye ishyari ryiza twe tugize SU-RTUC.
imiryano yi kigihe niko imera sha aba ba jeune bihangane,gusa biyumvemo icyizere cyo kubaho, imana ikomeze ibafashe
Aba bana barikodeshereza cg bafite inzu yabo?ubashaka yababona gute?jye bashobora kumpamagara kuri 0788300685.
Dr Evariste
Youth Volunteers without Borders
COURAGE!
PLZ, UM– USEKE; Ni ukujya mutanga Telephone na Bank Account zabo umuntu akareba uko yabafasha.
imigambi y’Imana iruta cyane imigambi y’abantu, Imana izabarera kdi bazakuraneza gusa bizere Imana nayo ntabwo azabatererana
NI BYIZA KWITA KU BANTU BAFITE IBIBAZO. BE BLESSED.
Dear Emmanuel Kwihangana ,
Nd’umubyeyi kandi mfite abangana namwe. Ibibazo mwahuye nabyo, nanjye nsa nuwabinyuzemo…Mubaye mukeneye ubufasha , munyandikire message kuri número ya telefone ikurikira, kandi umpereze iyawe kugira ngo nzabahamagare. Thanks,
0014036291449. (I am a Canadian of Congolese origin .)
Izo nfura zicara zikibuka ko harabababaye nizikomerezaho ikindi kandi ubuntu buriturwa ninayompamvu harimo benshi bahuye nikibazo nkicyo abobana bahuye nacyo gusa inzira nindende bakomeze bashakishe hari nabandi bataramenyekana gusa Imana ibafashe iyo komite yabo banyeshuri itangiye neza courage
Mwe mwagize ubwitange bwo gufasha abo bana mwese Imana ibahe umugisha.
Njye nshimishijwe no kubona ukuntu abantu benshi bashaka gufasha abana bana. Imana idukomereza abantu nkamwe. N’ubwo isi igenda imera nabi, haracyari amizero. God bless u all
mwese ndabashimiye kubwumutima mwiza mwagaragaje, abifuza kuvugana nababana dore numero zabo
claudinne: 0782421474
emmanuel: 0725772595
gusa bakeneye umuntu ubegera akabaganiriza kuko birabanezeza
Imana Ikomeze Ibarinde.Nishimiyeko Rwose Bafite Ikizere Shyokubaho.
Comments are closed.