Aitel na I&M Bank bamuritse uburyo bushya bwo kubikuza na Telefoni
Kuri uyu wa 14, Gashyantare 2014, Ikigo cy’Itumanaho Aitel hamwe na Banki ya I&M bamuritse icyuma cyitwa ATM (Automatic Teller Machine) kizafasha abakiriya kubikuza amafaranga muri iyi Banki hifashishijwe Telefoni zabo.
Ubu bufatanye bwatangiye mu mwaka wa 2012 ubwo Aitel yatangizaga ibikorwa by’Airtel Money.
Uyu ni umusanzu wa Aitel mu bikorwa byayo bigamije kugeza Abanyarwanda ku iterambere ryihuse.
Iyi Gahunda nshya izanywe na Aitel mu Rwanda izajya yifashishwa n’abafatabuguzi bari muri gahunda ya Aitel Money ikba igamije gufasha abafatabuguzi ba Aitel ndetse n’abakiliya ba I & M Bank kubona amafaranga igihe cyose bayashakiye.
Nk’uko bitangazwa na John Magara Gahakwa ushinzwe iyamamazabikorwa muri Aitel, abakiriya ba Airtel bazakoresha iyi gahunda bagomba kuba bafite umubare cyangwa inyuguti z’ibanga kugira ngo babone amafaranga yabo.
Ati “Ni ukujya kuri Simukadi yawe ahabanza, ukareba ahari Serivisi za Aitel, ukajya kuri Aitel Money, ugakuraho amafaranga wifashishije umubare wawe w’ibanga.”
Yongeyeho ko ubu buryo bworohereza abakiliya ba Airtel kubona amafaranga yabo amasaha 24.Airtel kandi irateganya kuzakorana n’izindi Banki mu bihe bya vuba.
Umuyobozi wa Aitel mu Rwanda Marcelin Paluku yavuze ko aya masezerano na I&Bank ndetse n’ibindi bikorwa byayo bigamije kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, kandi ko biri mu nshingano z’iki kigo mu gufasha abafatabuguzi bayo kugera ku iterambere ryihuse.
Muri uyu muhango Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa yavuze ko bishimira ibikorwa Aitel igeza ku Banyarwanda kandi ashima uburyo iyi Serivisi izafasha Abanyarwanda kubona amafaranga yabo amasaha 24 kuri 24.
Ati “Andi ma Sosiyeti akwiye kwigira kuri Aitel ndetse na za Banki zikigira kuri Bank ya A&M Bank.”
Umuhanzi Man Martin afatanyije n’itsinda rye Kesho band basusurukije abatabiriye iki gikorwa ndetse Airtel iha abanyamahirwe b’abakiriya bayo Ticket z’indege batsindiye.
Photos:E. Birori
Eric BIRORI
ububiko.umusekehost.com