Digiqole ad

2018: Abantu babiri bazajya gukora ubukerarugendo ku Kwezi

 2018: Abantu babiri bazajya gukora ubukerarugendo ku Kwezi

Icyo gajuru kizakoreshwa mu kujya ku Kwezi

Byaherukaga kuba mu myaka 45 ishize. Icyogajuru SpaceX cy’umuherwe witwa Elon Musk cyamaze kwitegura kuzahagurukana abantu babiri b’abakorera bushake kikabageza ku kwezi mu mpera z’umwaka utaha. Nibagerayo ngo bazamara igihe bitegereza uko isanzure ririmo ukwezi, Isi n’indi mibumbe riteye. Icyo gihe ubukerarugendo ku kwezi buzaba butangiye.

Icyo gajuru kizakoreshwa mu kujya ku Kwezi

Nyuma ngo aba bantu bazagaruka ku Isi  bamaze gukusanya bimwe mu bimenyetso bizafasha abiga imibumbe kumenya uko ikirera cy’ukwezi giteye no kureba niba harigeze kubayo ubuzima.

Gahunda ya Musk yo kohereza abantu ku kwezi ije mu gihe abakozi ba NASA na bo bateganya kuzohereza abahanga muri Mars mu myaka iri imbere.

Icyogajuru SpaceX ngo kizaba kiruka cyane kandi kigere kure kurusha ibindi byose byakozwe bikoherezwa ku Ukwezi. Kugeza ubu ariko amazina y’abantu bazagenda muri SpaceX ntaramenyekana.

Mbera y’uko SpaceX ihaguruka ngo babanje kohereza mu kigo kitwa International Space Station cyubatse mu kirere ibikoresho bizafasha bariya bantu mu rugendo rwabo.

Elon Musk yabwiye Daily Mail ati: “Twabonye ubusabe bw’abakorerabushake badasaba ko bazajya ku Kwezi. Gusa badusabye kwirinda kubavuga amazina kugeza igikorwa kibaye.”

Icyogajuru cya SpaceX kizaba gifite ibikoresho by’itumanaho bizafasha mu guhanahana amakuru hagati ya bariya bantu no hagati yabo n’abasigaye ku Isi.

Musk yavuze ko kuba abantu bagiye mu Kwezi nyuma y’imyaka 45, ubwo Neil Armstrong yajyagayo ari ikintu cyo kwishimira kandi ngo bazabasha gutembera no kwitegereza ikirere kigize icyo abahanga bita Inzira Nyamata (Milky Way) kurusha abandi bose mu bihe byose byahise.

Inzira Nyamata ni itsinda ririmo  Izuba n’imibumbe irigaragiye, inyenyeri zibarirwa muri miliyari ijana, imyuka iturika ndetse hakabamo n’Ukwezi.

Ukwezi ni umubumbe ugenda ugaragiye Isi kandi hari bamwe batekereza ko Ukwezi kwaka, ariko burya si ko kwaka ahubwo ni imirasire y’Izuba igukubitaho na ko kukayohereza ku Isi mu gice cyayo kitamurikiwe n’Izuba abantu bakabona urumuri.

Guhera kera cyane abahanga bahoze bibaza uko Ukwezi guteye n’akamaro kako. Abahanga b’Abagereki nka Aristote, Ptolemée, Galileo Galilee bahoraga bibaza uko Ukwezi guteye ariko bakabura ikorabuhanga ryabafasha kubyiga.

Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi (1940-1945) abahanga bo muri USA n’Uburusiya batangije irushanwa rikomeye ryo kumenya uko Ukwezi guteye kugira ngo bazatanguranwe kujyayo.

Bubatse inzu nini ziimo ibyuma kabuhariwe bireba kure cyane mu kirere bita ‘telescopes’ bamenya intera bazakora bajyayo. Ukwezi guherereye mu kirere ku ntera ingana na 384 400 Km. Gufite akarambararo ka 1 737 Km. Kumaze imyaka miliyari 4,53 kubayeho kukaba kuzenguruka Isi mu rugendo rwayo aho na yo iba izanguruka Izuba.

Mu 2018 nibwo iyi gahunda izakorwa

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish