Digiqole ad

Samsung Galaxy S8 izaba ifite ikirahure kitagira aho bakanda uretse Switch off/on

 Samsung Galaxy S8 izaba ifite ikirahure kitagira aho bakanda uretse Switch off/on

Ifite ikoranabuhanga rihebuje

Amafoto ya mbere ya Samsung Galaxy S8 izamurikirwa abakunzi b’ikoranabuhanga taliki 29, Werurwe uyu mwaka yaraye ashyizwe hanze. Ni telefoni ifite ikirahure kinini bihagije kandi gikomeye kitagira ahantu na hamwe bakanda kereka hejuru aho bayicanira n’aho bayizimiriza (switch off/on), gukanda muri screen yayo izajya ihita ikwereka icyo wifuza mbere y’uko urutoki rugeraho.

Ifite ikoranabuhanga rihebuje
Ifite ikoranabuhanga rihebuje

Umwe mu bakunda ikoranabuhanga ukunda gutangaza amakuru kuri Twitter witwa Evan Blass ni we watangaje bwa mbere amafoto y’iyi telephone.

Iyi telephone ikoranye ubuhanga budasanzwe ifite ikirahure kigonze nk’uko murumuna wayo Galaxy Note 7 yari imeze.

Iyi Galaxy Note 7 yaje kwamaganirwa kure n’abakunzi b’ikoranabuhanga bavuga ko ifite battery iturika, bihombya ikigo Samsung.

Ku mbuga nkoranyambaga, hamaze iminsi hacicikana video yerekana uko Galaxy S8 izaba imeze.

Iyi telefoni izaba ifite ikoranabuhanga rifasha ikirahure cyayo kutameneka ku rwego rwo hejuru kandi za virus nzitishobora kuyinjiramo kubera ikoranabuhanga ikoranywe.

Kubera ubunini bw’ikirahure cyayo, niyo telefoni igezweho izaba ifite ubushobozi bwo kwerekana amashusho mu buryo bwagutse kurusha izindi zo muri ubu bwoko.

Muri Nyakanga Abanyamerika na bo bazasohora telefoni igezweho yo mu bwoko bwa Apple izaba ifite ikoranabuhanga ryo kwiyinjizamo umuriro idakoresheje urutsinga.

Ikinyamakuru kivuga ku ikoranabuhanga kitwa MobileFun kivuga ko iriya telefoniizaba izaba ikoresha uburyo bushya bita Operating System bwa Samsung bwiswe TouchWiz UI.

Iki kinyamakuru cyemeza ko iriya telefoni izasohoka iri mu moko abiri ni ukuvuga S8 na S8 Plus ariko zose zizaba zikoresha ibyo bita digital buttons.

Abakunzi ba Samsung bashimye aya makuru bavuga ko aje kubahoza amarira batewe n’ibyabaye kuri Galaxy Note 7 yaturikaga ikaba yarangije telefoni zigera kuri miliyoni 2.5 ku isi zari zimaze kugurwa.

Ikigo Samsung cyo muri Koreya y’epfo kiri kureba niba  nta kosa na rimwe riri mu mikorere ya Galaxy S8 kuko riramutse rigaragaye byagihesha amanota mabi cyane nyuma yo gutenguhwa na Galaxy Note 7 umwaka ushize.

Si ibibazo by’ikoranabuhanga bimaze iminsi byugarije Samsung gusa kuko mu minsi ishize umuyobozi wayo wungirije  Lee Jae-yong  yatawe muri yombi na Police akekwaho ubucuti buganisha kuri ruswa yari afitanye n’uwahoze ari Perezida wa Koreya y’epfo Park Guen Hye kugira ngo uyu asafashe Samsung gutsindira amasoko mu gihugu no hanze yacyo.

Igiciro cya Galaxy S8 ntikiramenyekana.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

2 Comments

  • Touchwiz UI ntabwo ari operating system.

  • Brand new Original Samsung Galaxy s8 and s8+ New Edition RED Apple iphone 7 and 7 128GB plus cost 550usd with 1year warranty.

    Serious buyer should contact us.

    Whatsapp CHAT or Call : +254703285513 or 00254703285513

    Email: [email protected]

Comments are closed.

en_USEnglish