Digiqole ad

“Igihe kirageze ngo tugarukire Imana, dusengere igihugu”- Salva Kiir

 “Igihe kirageze ngo tugarukire Imana, dusengere igihugu”- Salva Kiir

Salva Kiir Perezida wa Sudan y’Epfo

Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa Sudani y’epfo Salva Kiir yabwiye abaturage ko ibyaha bakoze bihagije kandi byababaje Imana bikomeye, bityo ko igihe kigeze ngo bayigarukire, bayisabe imbabazi kandi basengere igihugu kugira ngo kigire amahoro.

Salva Kiir Perezida wa Sudan y’Epfo

Sudani y’Epfo imaze imyaka ikabakaba itanu iri mu ntambara yakurikiye ibihe by’ubwigenge kandi ibigo mpuzamahanga byita ku burenganzira bwa muntu no gutabara imbabare byemeza ko abaturage bashonje cyane, bakeneye ubutabazi bw’ibiribwa.

Mu rwego rwo gushishikariza abaturage guca bugufi imbere y’Imana, Perezida Kirr yanyujije ubutumwa kuri Televiziyo y’igihugu abasaba kwitegura umunsi w’amasengesho yo gusabira igihugu ari gutegurwa mu gihugu hose.

Yabwiye Televiziyo ya Sudani y’Epfo (SSBS) TV ati: “Nk’umuyobozi wanyu nkaba nyoboye n’Inama y’igihugu y’umushyikirano ya Sudani y’Epfo, nsanze ari ngombwa ko mbamenyesha ko hari umunsi wo gusabira igihugu turi gutegura uzaba tariki ya 10 Werurwe, 2017.”

Ku rwego rw’Isi umunsi wo gusabira igihugu watangiriye muri USA aho abakuru b’amadini yose akomeye mu gihugu bahura bagasengera icyo gihugu.

Mu Rwanda naho uyu munsi urahaba ukitabirwa n’abakuru b’amadini mu gihugu n’abayobozi bakuru b’igihugu harimo na Perezida wa Repubulika.

Perezida  Salva Kiir  yavuze ko imihango yo gusengera igihugu izabera mu mirwa mikuru y’intara zose za Sudani y’Epfo.

Ati: “Igihe cyageze ngo duhindukirire Imana, tuyisabe imbabazi kuko twakoze ibibi byinshi.”

Umwaka ushize ubwo yatangazaga ko mu gihugu cye hagiye kuzajya haba umuhango w’amasengesho yo gusabira igihugu, yavuze ko uyu muhango uzajya ubanziriza mu midugudu ukazamuka kugeza ku rwego rw’igihugu.

Yashyizeho Komite yo gutegura imigendekere y’uwo muhango kandi ngo iyi Komite igomba kuzarahirira gusohoza inshingano zayo neza vuba aha.

Abatavuga rumwe na Guverinoma ya Salva Kirr bamunenga ko ashaka kuba ari we uyobora ririya tsinda kandi na we ngo ari mu bafite amaraso mu biganza kubera uruhare avugwaho kugira mu ntambara yahitanye abarenga ibihumbi muri Sudani y’Epfo.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis aherutse kuvuga ko ateganya kuzasura Sudani y’Epfo mu bihe biri imbere. Ku Cyumweru nibwo yabwiye abamufasha mu mirimo i Roma ko Kiliziya Gatolika igomba kwegera abatuye Sudani y’Epfo ikabafasha kubana mu mahoro kuko ngo bamaze igihe kirekire bafitiye inyota amahoro.

Abakuru b’amadini akomeye muri Sudani y’Epfo basabye Papa Francis kuzaza kubasura kandi akazazana n’Umukuru w’idini ry’Abangilikani ku Isi Archbishop Justin Welby.

Uyu mugabo aherutse mu Rwanda aho yari aje gushyira ibuye ahazubakwa inzu ndangamurage y’amateka y’idini ry’Abangilikani mu Rwanda no mu karere, iyi nzu ikazubakwa i Gahini mu karere ka Kayonza.

Kugeza ubu Sudani y’Epfo iri mu ntambara, iyi ntambara ikaba itangiye umwaka wayo wa kane. Imaze guhitana ababarirwa mu bihumbi abandi barenga miliyoni ebyiri barahunze. Abaturage barenga ibihumbi 100 bugarijwe n’inzara ikomeye nk’uko ibigo mpuzamahanga byita ku mbabare bibyemeza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni byiza rwose nibagarukire Nyagasani kuko niwe muyobozi nyawe mbaragije nanjye umubyeyi Bikiramariya ngo abasabire natwe atatwibagiwe nk’abanyarda. God bless Rwanda and South Soudan ugize neza President Salva kiil

Comments are closed.

en_USEnglish