Digiqole ad

Georges W Bush asigaye ari umunyabugeni

 Georges W Bush asigaye ari umunyabugeni

Nyuma yo kuva mu mirimo yo kuyobora USA, muri iki gihe George W Bush asigaye akora ibihangano by’ubugeni, agashushanya ku  byapa akoresheje amarangi. Bimwe mu bihangano bye harimo amashusho y’abahoze bayobora USA, abagize umuryango we, we ubwe ndetse n’amatungo yoroye.

Bush burya ngo yarafite n'iyi mpano
Bush burya ngo yarafite n’iyi mpano

George Bush aherutse gutangaza igitabo yanditse yise “Portraits of Courage: A Commander in Chief’s Tribute to America’s Warriors.”

Gikubiyemo ibyo yagezeho ubwo yari umugaba w’ikirenga w’ingabo za USA, n’ibyakozwe n’abandi basirikare ba USA mu butumwa ahanyuranye cyane mu ntambara.

George W Bush niwe watangije urugamba USA na n’ubu ikirimo ryo kurwanya iterabwoba ku Isi ubwo yagabaga ibitero byo guhiga abatalibani bakoranaga na Ossama Ben Laden.

Muri 2003 yatangije intambara ya Iraq avuga ko agiye guhirika Saddam Hussein ngo kuko yacuraga ibitwaro bya kirimbuzi.

Ubutegetsi bwa Bush bwaranzwe n’intambara idashira hirya no hino ku Isi aho yabaga afite amakuru y’ubutasi ko Al Quaeda ikorera.

Muri iki gitabo avugamo ubutwari bw’abasirikare bakuru bamufashije izo ngamba nka Gen Collin Powell n’abandi.

Georges W Bush yabaye Perezida wa 43 wa USA, yasimbuwe na Barrack Obama ari nawe ku butegetsi bwe bishe Ossama Ben Laden.

Bush we ubu akaba aturije mu bugeni akoresha impano ataboneraga umwanya ubwo yari mu mirimo ya poliki n’intambara hirya no hino.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Iyo intare ishaje irarisha koko!

  • Ngiyo democracy rero!! Naho muri bimwe mu bihugu President avuho bamwishe kubera kugundira cyaneee. Urabona se atarongeye akaba Umusore kubera kuruhuka

  • muri africa usanga ugiyeho cg usimbuye anjyaho Agiye kuvanaho ibyo mugenzi we yamaze Imyaka yubaka amavugurura n impinduka zidashira

    • Ugasanga abaturage bahora bahagira mugukurikira izompinduka, ngaho bahinduye ikirangantego ngaho bahinduye indirimbo, bahinduye byose kuburyo wisanga aho wavukiye hatakibaho.Ukibaza nibawaravukiye mwijuru.

Comments are closed.

en_USEnglish