Digiqole ad

Gukora urukingo rwa VIH/SIDA byahagaritswe, ngo nta nyungu z’ubukungu zirimo

 Gukora urukingo rwa VIH/SIDA byahagaritswe, ngo nta nyungu z’ubukungu zirimo

Guhagarika ikorwa ry’urukingo rwa HIV bishobora kuba byihishe inyuma y’inyungu z’amafaranga menshi

Corrine Tregr uyobora ikigo cyo mu Bufaransa cyakoraga urukingo rw’agakoko gatera SIDA yabwiye abanyamakuru ko bahawe amabwiriza yo guhagarika ubushakashatsi n’ibikorwa byo gukora uru rukingo, kuri we abona ko hari inyungu z’amafaranga zihishe inyuma kuruta inyungu zo kwita ku barwayi.

Guhagarika ikorwa ry’urukingo rwa HIV bishobora kuba byihishe inyuma y’inyungu z’amafaranga menshi

Ikinyamakuru 20 Minutes kivuga ko abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi kitwa Biosantech bakoraga urukingo rwa SIDA baciwe intege n’ariya mabwiriza bahawe n’Ikigo k’igihugu cy’U Bufaransa gishinzwe Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga (Centre National de Recherche Scientifique, CNRS) kandi bari bageze kure bakora ruriya rukingo.

Dr Erwann Loret yemeza ko yababajwe no gufata icyemezo nka kiriya birengagije akamaro urukingo rwari kuzagira. Labo ya Biosantech (Biologie, Santé et Technologie) iherereye ahitwa Sophia Antipolis muri Alpes-Maritimes.

Ikinyamakuru 20 Minutes cyasabye amakuru muri CNRS ariko banga kugira icyo babatangariza, gusa abakora muri Labo Biosantech bo bemeza ko bahawe amabwiriza yo guhagarika akazi kuri ruriya rukingo.

 Igeragezwa ryakozwe muri 2013 mu mujyi wa Marseilles ku barwayi 48 ryerekanye ko hari intambwe ikomeye abashakashatsi bari bagezeho.

Uru rukingo rugamije guhangana na kamwe mu nyangingo zigoze VIH abahanga bita TAT, ikaba ari yo ituma HIV idashoborwa n’abasirikare barinda umubiri w’umuntu, bigatuma umurwayi azahara.

Kuba bahagaritswe gukora urukingo rwa SIDA, abahanga bibaza niba nta nyungu z’amafaranga menshi zirimo. Kugeza ubu gukora no kugerageza ruriye rukingo byari bimaze gutwara miliyoni 2 Euro gusa.

Corrine Treger yemeza ko yandikiye Minisitiri w’Ubuzima Marisol Tourraine ibaruwa amubwira ko bababajwe n’ihagarikwa ry’ikorwa ry’urukingo rwa SIDA.

Umwaka ushize ubwo umwe mu bahanga bo muri Labo  ya Biosantech yatangazaga ko bageze kure bakora urukingo rwa VIH/SIDA, ikigo cya CNRS cyabyamaganiye kure bavuga ko nta bintu bifatika bashingiraho bameza ishingiro ry’ubushakashatsi bwabo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ibi rwose sibyo! Twari dufite icyizere none nyumvira!

    • Mukora akazi ko gusambana, abandi bagakora ubushakashatsi, warangiza ngo “…icyizere, nyumvira”. Abirabura bateye bate ?

      • Niba utarabikora mutere amabuye…kereka niba uri ikiremba naho ubundi wibuke n’umugore mwashakanye yayikuzanira!vuga uziga rero.

  • Urucira muka so rugatwara nyoko. Bazi ko hazapfa abanyafurika gusa, nyamara nabo ntizabasiga bihorere. Banavuga ko ari bo bayiremye muri laboratoire zabo erega, ngo bayihahishe, kandi yice abirabura. Bajye bareba imyuzure n’ibindi byorezo bibibasira, ni Imana ibereka ko bashatse bakwitonda ku biremwa byayo.

Comments are closed.

en_USEnglish