Digiqole ad

Kuba Mugabe asanga ntawamusimbura ngo ni uko abakabikoze yabaciye intege

 Kuba Mugabe asanga ntawamusimbura ngo ni uko abakabikoze yabaciye intege

Ngo impamvu yumva ko ntawundi wayobora ni uko bagakwiye kubikora yabaciye intege

Robert Mugabe niwe muyobozi wa kabiri ku Isi ukuze kurusha abandi. Aherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 93 y’amavuko. Icyo gihe yageje ku bayoboke b’ishyaka rye rya ZANU PF  ijambo rikomeye abahamiriza ko azakomeza kuyobora igihugu kuko nta wundi abona wabibasha. Umusesenguzi mu bya politiki wo muri Tanzania avuga ko uyu mukambwe avuga ibi kuko azi ko abakwiye kumusimbura yabaciye intege.

Ngo impamvu yumva ko ntawundi wayobora ni uko bagakwiye kubikora yabaciye intege
Ngo impamvu yumva ko ntawundi wayobora ni uko bagakwiye kubikora yabaciye intege

Mugabe wabanje gukata umutsima w’ibilo 93 nk’ikimenyetso cy’imyaka yari yujuje, yatambukije imbwirwaruhame yakurikiwe n’abantu benshi barimo ab’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ibirori byabereye mu mujyi wa Bulawayo ufatwa nk’uwa kabiri muri Zimbabwe nyuma y’umurwa mukuru wa Harare.

Kudzai Chipanga niwe wari ushinzwe kwita ku mirimo yose no kureba niba ibintu byose biri ku murongo muri uriya muhango.

Umugati w’amavuko (cake) ya Mugabe wari ushushanyije nk’Umugabane w’Africa, ngo bikagaragaza urukundo abatuye Africa bafitiye uyu mukambwe. Ibirori byatwaye ibihumbi byinshi by’amadolari y’Amerika.

Bimaze kumenyerwa ko iyo Perezida Mugabe agize icyo avuga akenshi avuga ikintu kigasigara mu mitwe ya benshi, bamwe bakakivumira ku gahera, abandi bakagifata nk’umurage w’ubutwari abasigiye.

Ejo bundi rero yongeye gukurira inzira ku murima abavuga ko ashaje yagombye kuva ku butegetsi.

Mugabe yagize ati: “Rwose sinareka kuyobora iki gihugu kuko mbona nta wundi nagisigira, nta n’umwe ushoboye kuyobora Zimbabwe kugeza ubu.”

 

Ngo ni uko abandi yabaciye intege

Umusesenguzi mu bya politiki wo muri Tanzania witwa Deus Kibamba yabwiye The Citizen ko asanga ibyo Mugabe yavuze bifite ishingiro.

Deus Kibamba yakurikiranye amatora yabaye muri kiriya gihugu guhera muri 2000 kugeza n’ubu. Ashingiye ku byo yabonye haba muri ZANU PF no mu yandi mashyaka avuga akomeye, asanga nta muntu kugeza ubu ufite ingufu za Politili wabasha guhangara Mugabe na ZANU PF kuko abakabikoze yabaciye intege.

Kuba Mugabe yaraharaniye guca intege buri munyapolitiki washakaga kuzamuka ngo abe yamusimbura bigaragaza ko adashaka ko hari uwaza ngo azambye ibintu muri kiriya gihugu n’ubusanzwe kifitiye ibibazo kigiye kumara imyaka 20.

Guhera mu 1980 Mugabe yabangamiye abatavuga rumwe na Leta ye bakomeye nka Joshua Nkomo, Morgan Tsvangirai ndetse na Pasteur Evan Mawarire uherutse gutaha bagahita bamufunga kubera ko ashaka guteza umwiryane mu baturage akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Muri 2008 uwitwa Makoni washakaga kwiyamamaza ngo asimbure Mugabe ku mukandida wa ZANU PF ariko byamukozeho, ishyaka ryarabyicariye ribifataho umwanzuro wamugizeho ingaruka.

Yaje kwirukanwa mu ishyaka ZANU PF ubu ayobora ishyaka rito ridafite ijambo.

Umugore wahoze ari Visi Perezida wa Mugabe witwaga Joice Mujuru nawe ngo yigeze kugira igitekerezo cyo gushaka kumusimbura ku butegetsi, nyuma yaje gukomanyirizwa ubu yatakaje ijambo yari afite muri ZANU PF ubu ayobora ishyaka rito ryirirwa rivuga ko Mugabe yaciye ibintu ariko ngo nta ngufu risigaranye.

Mu myaka ya vuba aha, ishyaka rimwe rukumbi ryashatse gukora Mugabe mu jisho ni Mouvement for Democratic Change(MDC) rya Morgan Tsvangerai.

MDC nayo ubu yacitsemo ibice, bamwe bakavuga ko byakozwe n’abacengezamatwara ba ZANU PF.

Abanyapolitiki bari bakomeye muri MDC aribo Tsvangirai, Welshman Ncube na Tendai Biti ubu barebana ay’ingwe kandi ngo bahoze bakorana bya hafi na Robert Mugabe.

Aba bagabo bamaze gushwana buri wese yashinze ishyaka rye. Ncube yashinze UMDC, Morgan Tsvangirai yashinze iryo yise MDC –T (iyi T ivuga Tsvangirai) hanyuma Tendai Biti ashinga ishyaka yise Biti’s People’s Democratic Party.

Kuba aba bantu bose bagaragaraga nk’abamusimbura yaramaze kubaca intege, byerekana ko kuba Mugabe avuga ko ntawe abona wamusimbura bifite ishingiro.

Ubundi se yava he ko aho yari kuva Mugabe yahaciye intege?

Kuba Mugabe yarabwiye abayoboke b’ishyaka rye n’amahanga muri rusange ko ntawe abona wabasha kuyobora Zimbabwe bifite ubusobanuro bwa Politiki bufite ishingiro. Ibyo yavuze arabizi.

Umuntu kugeze ubu banuganuga ni umugore we Grace Mugabe. Mu mpera z’umwaka ushize, Mugabe yabwiye abanyamakuru ko atakora ikosa ryo guha umugore we ubutegetsi.

Abasesengura Politiki ya Zimbabwe bemeza ko Grace Mugabe atabasha kuyobora abasirikare bakuru bakoranye na Robert Mugabe, yitwaje gusa ko ari umugore we.

Mu muco w’abanya Zimbabwe kandi ‘ngo kirazira’ gutegekwa n’umugore.

Muri Africa bimaze kumenyerwa ko za manda zitakibera inzitizi abakuru b’ibihugu runaka, ariko ngo kimwe cyazafasha mu kubakumira ni ukutiyamamaza kandi barengeje imyaka runaka y’amavuko.

Urugero rutangwa ngo ni Itegeko nshinga rya Uganda mu ngingo yaryo ya 102 (b) rivuga ko umuntu urengeje imyaka 75 y’amavuko atemerewe kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu.

Mu matora azaba muri 2021 ngo iriya ngingo izakumira Perezida Museveni kwiyamamaza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ngo yabaciye intege, cyangwa yabaciye imitwe? Tsvangirai ko ntakimwumva we yagiye hehe?

Comments are closed.

en_USEnglish