Digiqole ad

Google mu rukiko irega Uber ko yayibye ikoranabuhanga ry’imodoka zitwara

 Google mu rukiko irega Uber ko yayibye ikoranabuhanga ry’imodoka zitwara

Iyi modoka n’iriya tgech iri hejuru ni byo bigiye guteranya Google na Uber

Ubusanzwe ibi bigo by’ikoranabuhanga byatangiye bikorana neza. Ubu birahanganye mu mategeko kuko Google irega Uber ko yayibye ikoranabuhanga rifasha imodoka zitwara kumenya aho zigeze ikaryiyitirira, ibyo ngo byakozwe na bamwe mu ba engineers bahoze bakorera Google bakaba baba muri Uber.

Iyi modoka n’iriya tgech iri hejuru ni byo bigiye guteranya Google na Uber

Kuri uyu wa Kane nibwo ikirego cya Google cyagejejwe mu rukiko ivuga ko Uber yarenze ku mategeko agenga umutungo bwite w’abantu cyangwa ibigo ku giti cyabyo.

Abanyamategeko n’abahanga bo mu kigo cya Google gikora ikoranabuhanga ry’imodoka zitwara, cyitwa Waymo bajyanye ikirego mu rukiko ruri San Franscico bavuga ko Uber yafashe ikoranabuhanga bita LiDAR rifasha imodoka kumenya aho zigeze no kwirinda kugongana n’izindi.

Bavuga ko Uber yabikoze mu rwego rwo kwirinda gukoresha amafaranga yayo menshi no gutakaza umwanya kuko ngo iryo koranabuhanga yari risanzwe rihari ryarakozwe, igisigaye ari ukurihuza n’imikoranire y’imodoka.

Ikirego cya Google cyanditse ku mapaji 28. Ku rundi ruhande Uber ivuga ko yamenye ko yarezwe kandi yiteguye kwiga ikirego neza ikareba uburyo yatsinda Google.

Intandaro y’amakimbirane hagati ya Google na Uber ngo ni umuhanga witwa Anthony Levandowski wahoze akorera Google kuri uriya mushinga. Muri Mutarama 2016, Levandowski yavuye muri Google amaze imyaka icyenda akora kuri uriya mushinga wabaga mu kigo cya Google bita Otto, aho yigaga uko amakamyo yajya yitwara.

Amezi atandatu nyuma y’aho Uber yaje kugura Otto kuri Google ku mafaranga miliyoni 680$. Google ivuga ko Levandowski nyuma yo kubona ko yageze neza muri Uber yavanye inyandiko ibihumbi 14 kuri internet zirimo amabanga ya Google mu gukora ziriya ‘softwares’ na ‘hardwares’ harimo na LiDAR.

Nyuma yaje gushyira ‘software’ yihariye muri mudasobwa ye kugira ngo ijye imufasha kugera ku makuru y’ibikorerwa muri Google yibereye mu kazi ka Uber. Mu kirego cya Google havugwamo ko uriya mugabo yayibye ibintu bifite uburemere bwa 9.7GB byiganjemo uko bakora ririya koranabuhanga ryateje ikibazo, uko amagerageza yagenze n’ibindi.

Muri rusange iki ni ikindi kintu kerekana ko ibigo bikoresha ikorabuhanga bihora bicungana kuko iyo hari abarangaye abandi babacaho, bikaba byateza imanza cyangwa guhangana mu rugero rukomeye.

Ikoranabuhanga rya lidar rifasha imodoka kwitwara Google yemeza ko ari yo yaribanje abandi bararyiba

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish