Liberia: Ebola yishe abatuye imidugudu imwe n’imwe barashira

Mu gihugu cya Liberia indwara ya Ebola imaze guhitana abantu benshi ku buryo usanga hari imidugudu imwe itagituwe kuko abantu bapfuye abandi bagahunga banga kwanduzwa kiriya cyorezo. Umwana w’umukobwa witwa Fatou Sheriff w’imyaka 12 yamaze icyumweru ari kumwe n’umurambo wa Nyina wishwe na Ebola ariko nawe yaje kumuhitana nyuma y’aho. Fatou niwe wari usigaye wenyine […]Irambuye

Israel-Gaza: Bumvikanye ku gahenge k'iminsi itanu nyuma yo gukozanyaho

Ejo mu  masaha y’ijoro ugendeye ku isaha y’i Kigali, indege za IDF  zarashe muri Gaza zisubiza ibitero by’ibisasu bavuga ko Hamas yabarasheho. Uku gukozanyaho kwakurukiwe no kumvikana hagati y’abari mu biganiro mu Misiri ko bagiye kongera gushyiraho agahenge k’iminsi itanu hagati ya Israel na Hamas. Hashize igihe impande zombi  zemeranya ku masaha runaka y’agahenge ariko […]Irambuye

Abanyamurenge barasaba UN ubutabera ku bwicanyi bw'i Gatumba

13 Kanama – Impunzi  z’Abanyekongo b’Abanyamulenge ziba mu Nkambi ya Kiziba, mu Karere ka Karongi zashimiye Umuryango w’Abibumbye (UN) wazibaye hafi mu bibazo byazo ariko bawusaba ko zahabwa ubutabera, abagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe bagenzi babo  hakicwa abagera ku 174 mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi babiryozwa. Igikorwa cyo kwibuka  ubwicanyi bwabereye  mu Gatumba mu 2004, […]Irambuye

Inigwahabiri n’ibikuranda bifite ubumara bwavamo umuti wa Kanseri

Ubyumvise ushobora kubifata nk’amakabyankuru. Ariko umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Illinois witwa Dr. Dipanjan Pan, hamwe n’itsinda ayoboye babinyujijie mu nyandiko ya gihanga beretse abari mu Nama yateguwe n’Ikigo cy’Amerika kiga iby’ubutabire(American Chemical Society) bemeza ko bamaze kubora umuti ushobora guhagarika ikwirakwira rya Kanseri mu mubiri. Uwo muti ngo ushobora guhagarika ukwiyongera n’ikwirakwira rya Kanseri y’ibere(breast […]Irambuye

Israel isanga kwigarurira Gaza ariwo muti urambye ku kibazo cya

Uwahoze ari umukuru  w‘Inama y’igihugu y’umutekano ya Israel Maj.-Gen Ya’acov Amidror yabwiye Ikinyamakuru The Jerusalem Post ko niba ibiganiro hagati yabo na Hamas biri kubera muri Misiri bitagize icyo bigeraho, Israel izaba ifite ibisubizo bibiri: Gukomeza kurasana na Hamas nk’uko bisanzwe cyangwa se IDF igatera ibitero simusiga ikigaruririra Gaza mu buryo budasubirwaho, ikaba kamwe mu […]Irambuye

USA irasaba EAC gufatira ibihano abahanganye muri South Sudan

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’abari  muri IGAD( Inter-governmental Authority on Development) barateganya guterana bakigira hamwe ku ngamba zafatirwa abahanganye mu gihugu cya Sudani y’epfo. USA yo irasaba ko bafatirwa ibihano bikarishye. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 11 Kanama ibihugu bya USA, Norvège n’Ubwongereza byasabye ibihugu bigize umuryango wa EAC kwicarana bikaganira ku cyakorwa […]Irambuye

Israel-Gaza: UN yashyizeho Komisiyo ku byaha by’intambara

Kuri uyu wa mbere hashyizweho Itsinda mpuzamahanga ryigenga  rigizwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigiye  gukora iperereza ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu mu ntambara yatangiye kuwa 13 Kamena muri Gaza hagati hagati ya Hamas na Israel. Iri tsinda rije nyuma y’uko kandi ejo Israel yemeye kohereza abayihagarariye mu biganiro by’amahoro na Hamas i  Cairo mu Misiri nyuma […]Irambuye

Iraq: Ingabo z’Abakiride zigaranzuye ISIS

Ingabo z’Abakuride  bafashijwe na USA bari kwigaranzura umutwe wa ISIS wari umaze iminsi warigaruriye umujyi wa Mosul kandi waribasiye n’Abakiristu baba muri utwo duce. Nubwo hari ikizere ko intwaro n’ubufasha biri gutangwa na USA bishobora gutuma ISIS itsindwa, abaturage benshi bakomeje guhunga bagana muri Syria. Kuri uyu wa mbere USA yatangiye guha abasirikare b’Abakuride intwaro […]Irambuye

Agahenge k'amasaha 72 kumvikanyweho muri Gaza

Kuri uyu wa mbere, Israel irohereza mu Misiri abayihagarariye mu  biganiro by’amahoro hamwe na Hamas. Ibi biraba nyuma y’iyumvikanwaho ry’agahenge k’amasaha 72 katangiye gukurikizwa guhera sa sita z’ijoro ryacyeye. Intambara hagati ya Israel na Palestine imaze guhitana abantu 1 977 ku mpande zombi bamaze kugwa muri iyi mirwano kuva yatangira tariki 08/07/2014. Ministeri y’ubuzima ya […]Irambuye

Menya uko inyamaswa zirinda indwara

Abantu bahora bahanganye n’indwara z’ibiza ndetse n’izindi zibibasira mu buryo butandukanye. Abahanga bahora bakora imiti ikomeye yo guhangana n’izi ndwara. Ntabwo ari abantu gusa bahura n’indwara. Inyamaswa zaba izo mu  gasozi ndetse n’izo tworora nazo zihangana n’ibikoko byanduza indwara zimwe na zimwe zikazica. Udukoko bita Tasmanian devils duhora duhanganye  udukoko dushobora kutwanduza indwara ituma mu […]Irambuye

en_USEnglish