BK itanga inguzanyo ingana na 25 ku ijana by’umutungo wayo-

Mu  kiganiro Umuyobozi mukuru wa Banki  ya Kigali,  Gatera James  yagiranye  n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu cyabaye nyuma yo gutaha ishami rishya rya Banki ya Kigali rya Muhanga, yatangaje ko  Banki ya Kigali  ifite ubushobozi bwo guha abakiliya bayo  inguzanyo  ingana na 25%  by’umutungo ifite. Gatera James , umuyobozi wa Banki ya Kigali ku rwego […]Irambuye

Ubujiji ni imbogamizi ku bagore -Hon Mukanyabyenda

Mu nama y’umunsi umwe yahuje  abagore bo mu Karere ka Muhanga, n’abagize ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko ishingamategeko imitwe yombi, Depite Mukanyabyenda Emmanuelie, yatangaje ko   hari bamwe mu bagore bagifite  ibibazo by’ubukene, n’ubujiji bituma badatera imbere. nama y’umunsi umwe  yabereye mu karere ka Muhanga,  taliki ya 08/Kanama/2014, yari  igamije kurebera hamwe   aho abagore bageze  mu […]Irambuye

Iraq: Ibitero bya USA kuri ISIS byatangiye, abasirikare ba US

Ku gicamunsi cy’ejo kuwa Gatanu,  ingabo za US zirwanira mu kirere zatangiye urugamba kuri ISIS. Muri urwo rugamba USA nayo yatakaje ingabo zayo ku ikubitiro nk’uko bigaragazwa n’amashusho ISIS yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter. Aba barwanyi ariko ntibaratanga umubare w’Abanyamerika bishe. Umutwe ISIS ubinyujije kuri Twitter watangaje ko ugiye kwibasira ibikorwa bya US aho […]Irambuye

Israel-Gaza: Intambara yongeye yubuye

Ibiro bikuru by’ingabo za Israel byemeje ko batangiye urundi rugamba na Hamas nyuma y’uko ngo Hamas irashe   muri Israel, ikarenga ku masezerano y’agahenge k’iminsi itatu bari bemeranyijweho kagombaga kurangira uyu munsi ariko kakaba kashoboraga kongerwa. Israel yavuze idashobora kwihanganira ibindi bitero bya Hamas kandi ivuga ko ababikoze batareba kure. Hamas nayo yabwiye BBC ko […]Irambuye

Iraq: Obama yategetse ko ISIS iraswaho n'indege

08 Kanama 2014 – President wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama  yatanze uburenganzira  ku ngabo z’igihugu cye zirwanira mu kirere kurasa indiri n’ibirindiro bw’umutwe wa ISIS uharanira gushyiraho Leta ya Kisilamu muri Iraq. Uyu mutwe wa ISIS wamaze kwigarurira igice cy’Amajyaruguru ya Iraq,  ufite icyicaro gikuru ahitwa Mosul. President Obama avuga ko ibi bitero bigamije […]Irambuye

Muhanga: Bashimishijwe no kwegerezwa uruganda rutunganya ibigori

Nyamabuye, Muhanga – Umuyobozi wa Koperative  y’iterambere  ry’abahinzi-borozi  ba Makera (IABM) Mukankusi Alphonsine yatangarije Umuseke ko  kuba ubu bafite hafi yabo uruganda rutunganya ibigori  bigiye kugabanya ingendo  za hato na hato bakoreraga mu mujyi wa Kigali  bajya gushaka isoko. Uru ruganda rutunganya umusaruro w’ibigori ruherereye mu Murenge wa Nyamabuye ho mu Karere ka Muhanga. Mukankusi […]Irambuye

Israel ishobora kuregwa mu nkiko kubera kwica abasivili muri Gaza

Kuva ingabo za IDF zatangira kuva mu birindiro byazo muri Gaza kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bukuru bwa IDF hamwe n’abanyapolitiki cyane cyane abo mu Ishyaka Likud rya Minisitiri Netanyahu bari kwitegura uko bazasobanura ibikorwa byabo bya gisilikare muri Gaza bashinjwamo kwica abasivili barenga 1600 mu kwezi kumwe. Nk’uko bitangazwa na The Jerusalem Post, abakuru […]Irambuye

Russia: Aba 'hackers' bibye 'passwords' miliyari 1.200

Kuri uyu wa kabiri raporo yagarutswe ho n’ikinyamakuru The Times yatangaje ko abajura bakoresha ikoranabuhanga bo mu Burusiya bamaze kwinjira muri za mudasobwa  z’abandi bakiba inyuguti cyangwa imibare by’ibanga ingana na Miliyari imwe na miliyoni 200. Aba bajura kandi bibye inyuguti n’imibare  y’imbuga za Internet ibihumbi 420. Ibi byegeranyo byakozwe n’ibigo Hold Security na Milwaukee […]Irambuye

Banki y’Isi yemeye gutanga miliyoni 200 z’amadolari yo kurwanya Ebola

Banki y’Isi yemeye  gutanga miliyoni 200 z’amadolari mu rwego rwo gufasha Guinea, Liberia na Sierra Leone guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo Ebola kimaze guhitana abatari bacye mu Burengerazuba bw’ Afrika. Perezida wa Banki y’isi Dr Jim Yong Kim usanzwe ari umuganga yatangaje ko umuryango mpuzamahanga ugomba gutanga umusanzu ushoboka mu guhagarika umubare w’abakomeje guhitanwa na Ebola. Yagize […]Irambuye

Turkey- Abadepite barwaniye mu Nteko

Abadepite bo muri Turkey ubwo bajyaga impaka ku ugushyirwaho kwa Komisiyo yiga ku cyakorwa ngo ISIS yo mu gihugu baturanye cya Irak itazinjira muri Turkey,baje kugirana ubushyamirane bwakurikiwe n’imirwano hagati yabo. Aya makimbirane yabaye mu ijoro ry’ejo . Ibipfunsi, imigeri, inkokora, imitwe …byose byakoreshejwe muri iyi mirwano. Abadepite bamwe bakubiswe bagwa hasi, abandi amakote bayakuramo […]Irambuye

en_USEnglish