Digiqole ad

Israel isanga kwigarurira Gaza ariwo muti urambye ku kibazo cya Hamas

Uwahoze ari umukuru  w‘Inama y’igihugu y’umutekano ya Israel Maj.-Gen Ya’acov Amidror yabwiye Ikinyamakuru The Jerusalem Post ko niba ibiganiro hagati yabo na Hamas biri kubera muri Misiri bitagize icyo bigeraho, Israel izaba ifite ibisubizo bibiri: Gukomeza kurasana na Hamas nk’uko bisanzwe cyangwa se IDF igatera ibitero simusiga ikigaruririra Gaza mu buryo budasubirwaho, ikaba kamwe mu duce twa Israel.

Maj.-Gen Ya’acov Amidror
Maj.-Gen Ya’acov Amidror

Uyu musirikare mukuru wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yagize ati: “ Mu bitero byo gusenya imyobo ya Hamas tumazemo iminsi nemera ko twayisenye nubwo atari ijana ku ijana. Ubu rero dusigaranye uburyo bubiri bwo gukemura ikibazo cya Hamas: Hari ugukomeza kurasana buri ruhande rurasa ibisasu ku rundi nk’uko bisanzwe. Kuri iyi ngingo  abaturage bacu batuye mu Majyepfo bazakomeza guhura n’akaga.”

Amidror yemera ko ubu buryo Israel yabushobora ndetse igatsinda Hamas ariko ngo ntabwo bwaba aribwo burambye.

Ubundi buryo burambye ariko bugoye kandi buhenze ni urugamba rweruye rutababarira kandi rwateguwe neza rwo gusenya burundu Hamas binyuze mu kwigarurira Gaza yose ikomekwa mu butaka bugengwa n’amategeko ya Israel.

Maj Gen Ya’acov Amidror ati: “ Ubu buryo nibwo bugoye  kandi buzatuma Isi yose idushinja ibi cyangwa biriya ndetse bikaduhenda, ariko amaherezo Israel izabaho ituje nta bisasu bya Hamas twongeye kumva ukundi biturutse muri Gaza.”

Amidror yemeza ko Israel idashobora kubona amahoro arambye igihe cyose abarasa ibisasu bagifite ubutaka bayobora ndetse bitorezaho bakanahakorera ibisasu barasa muri Israel.

Kuri we ubwoko bw’intambara bwo kurasanaho ibisasu hagacaho iminsi bigahosha ejo bundi bikongera ariyo mbi kuko ku mpande zombi hazakomeza gupfa abantu.

Umwarimu witwa Prof. Efraim Inbar mu ishuri rya Kaminuza ya Bar-Ilan ryitwa Begin-Sadat Center ryigisha amasomo ku mibanire y’ibihugu(Strategic studies) aho Maj Gen Amidror akorera ubushakashatsi  nawe yunze murya Amidror avuga ko nta gisubizo gifashe impande zombi  cyaboneka uretse gusenya burundu Hamas ikava muri Gaza.

Mu nyandiko yanditswe n’aba bagabo  yasohotse ejo, yerekana ko ibitero IDF  ishobora kuzarasa kuri Hamas mu minsi iri imbere, bigomba kuzasiga Gaza ibaye iya Israel bityo Hamas igasenyuka burundu.

Major Gen Ya’acov Amidror hamwe na Prof Efraim Inbar bamurika inyandiko yabo ku kibazo cya Hamas
Major Gen Ya’acov Amidror hamwe na Prof Efraim Inbar bamurika inyandiko yabo ku kibazo cya Hamas

Iyi nyandiko kandi yerekana ko ikiguzi cyabyo kizaba ari kirekire haba mu mafaranga, no ku buzima bw’abantu buzahasigara ku mpande zombi.

Prof Ibar yaranditse ati: “ Nubwo bizahenda Israel ariko bizasiga dukemuye burundu ikibazo cya Hamas muri Gaza.”

Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas bari mu biganiro na Israel biri kubera mu Misiri  Mousa Abu Marzouk yabwiye ikinyamakuru Ma’an news  ko agahenge bashyizeho ubu ariko kanyuma, ariko yongeraho ko kugira ngo amasezerano y’amahoro arambye asinywe bigoranye cyane.

Aba bagabo banditse biriya nyuma y’uko ejo UN yashyizeho Komisiyo ifite inshingano zo kumenya abantu bose bagize uruhare mu kwica abasivili bo muri Gaza mu bitero Israel yagabye kuri Hamas byiswe Operation Protective Edge byamaze ukwezi n’icyumweru kimwe bigasiga bihitanye abantu 1600.

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Wapi musaza, ahubwo umwe abe iwabo nundi iwabo urebe ko intambara itarangira Ibyo urimo kuvuga uzabikinishe urebe. NGO abarabu barakwereka kandi ubatuyemo hagatiKandi urimo no kwirata byahatali , kuki wowe batakwigarurira se hanyuma bagakira ibisasu

  • erega

  • IBYAHANUWE BIGOMBA GUSOHORA NTACYO IMANA  IVUGA NGO NTIKIBE AHO BUKERA GAZA IZABA AGACE KA ISIRAYELI MWIBUKE KO NAHARIYA HITWA ISIRAYELI ARI UBUTAKA BAGIYE BAFASHE BAGAKOMEZA KUGENDA BA BWAGURA IKINDI YESU BAMUBAJIJE IBIMENYETSO BYO KUGARUKA KWE ARAVUGA NGO UMUNSI IGITI CY’UMUTINI KIZABA GITANGIYE GUTOHA KIZABA ARI IKIMENYETSO, ISIRAYELI RERO NIYO IGERERANYWA NIGITI CY’UMUTINI KANDI MUSUBIZE AMASO INYUMA MWIBUKE UBURYO ISIRAYELI YONGEYE KUBA IGIHUGU NUKO BYAGIYE BIGENDA. ISIRAYELI IMANA IYIHE UMUGISHA ABASHAKA KU MENYA UKURI MUSOME MURI ZEKARIYA 12 : 1-14. 

  • Bibiriya ivugako isirayeli igomba kuzasubira kubutaka yahoranye mbere yuko Yesu agaruka kandi bakongera bakahubaka urusengero, gusa amahanga yose azava kuri isirayeli ariko ntizabura kubikora kandi ikabigeraho( kimwe my bimenyetso bizabanziriza kugaruka kwa Yesu).

  • Bugingo Yesu aguhe umugisha, Isirayeri Imana iyihe umugisha. umuririmbyi yaririmbye neza ngo Imana irinda Abisirayeri ihora iri maso ntisinzira ibi ni ukuri, abo barabu nubwo bakwishyira hamwe ntacyo bazabatwara ukuboko k’Uwiteka kubariho.  mujye musengera Isirayeri muyisabira umugisha abizera Yesu Kristo ni abanyamugisha ntabwo bavumika.

  • Isiraheri Imana iri kuruhande rwanyu,mukomeze uzabavuba nayo izamuvuma,ubasabiye umugisha nawe azaba umugisha,be blessed

  • Ndasaba mumfashe kunsobanurira:  1.Hari igihugu Islael gifite ingabo zitwa IDF, 2 Hari igihugu cyitwa Palestine gifite ingabo zitwa Hamas or  Hakaza na Gaza, aha simbisobanukiwe neza, Ikindi ntimpamvuki barwana inkomoko ntiyihe???  Murakoze bavandimwe kubisobanuro muribube kuko byamvanze.

Comments are closed.

en_USEnglish