Digiqole ad

Liberia: Ebola yishe abatuye imidugudu imwe n’imwe barashira

Mu gihugu cya Liberia indwara ya Ebola imaze guhitana abantu benshi ku buryo usanga hari imidugudu imwe itagituwe kuko abantu bapfuye abandi bagahunga banga kwanduzwa kiriya cyorezo.

Abatuye imidugudu imwe muri Liberia barapfuye barashira
Abatuye imidugudu imwe muri Liberia barapfuye barashira

Umwana w’umukobwa witwa Fatou Sheriff w’imyaka 12 yamaze icyumweru ari kumwe n’umurambo wa Nyina wishwe na Ebola ariko nawe yaje kumuhitana nyuma y’aho.

Fatou niwe wari usigaye wenyine mu muryango we kuko abandi bose bapfuye. Ubu umuryango wa Fatou Sheriff warazimye nk’uko umukuru w’umudugudu wabo witwa Momoh Wile yabibwiye Jeune Afrique.

Uyu  mukuru w’umudugudu avuga ko Ebola yabanje mu muryango wa Sheriff. Abaturage bahise babaha akato, ndetse bashyira bariyeri mu nzira ziva cyangwa zijya muri uru rugo.

Bahise bajya  gutabaza abaganga baje batinze bagasanga hasigaye Fatou Sheriff wenyine, abandi bose barapfuye.

Fatou na Nyina babafungiye mu nzu, bakarara barira amanywa n’ijoro. Umubyeyi wa Fatou yapfuye ku italiki 3, Kanama, hasigara umukobwa we watakaga asaba ko bamuha amazi yo kunywa ariko kuko abaturage batinyaga ko bamukozeho bakandura banze kuyamuha.

Uyu mwana w’imyaka 12 nawe yaje kwitaba Imana nyuma y’aho. Kubera ubukana Ebola ifite muri Liberia, hari imidugudu yashyizwe mu kato uko yakabaye ku buryo abaturanyi babo bashyizeho za bariyeri zibuza abantu bava mu yindi midugudu kuhinjira.

Ibi byatumye abarwayi muri iyi midugudu bapfa barashira. Imidugudu ituranye n’uyu nayo irahunga.

Umusaza Momoh Wile  avuga ko abaturage benshi bahungiye mu mashyamba batinya Ebola ndetse n’uwo baketseho gusa ko afite Ebola niyo yaba ntayo bamushyira mu kato gakomeye.

Hari umusore iwabo baketseho ko yanduye Ebola bahita bamuca mu muryango, ubu yirirwa yifungiranye mu nzu aho asohoka agiye mu ishyamba kureba ko yabona imbuto yasoroma akarya nubwo bwose uyu musore nta Ebola afite.

Imidugudu imwe n'imwe ntigituwe kubera Ebola
Imidugudu imwe n’imwe ntigituwe kubera Ebola/Photo JA

Abakuriye inzego z’ubuzima muri Liberia banze kugira icyo batangaza kuri aya makuru y’uko Ebola iri kwica abagize imidugudu bose bagashira, ariko abaturage bo bemeza ko hari  imidugudu yazimye.

Mu itangazo ryasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima( OMS) rivuga ko ubu Ebola imaze kwica abantu 1.069 ariko iyi mibare ishobora guhinduka kuko iyi ndwara ikomeje guca ibintu hirya no hino muri Africa kandi ikaba yaranagaragaye mu bindi bice by’Isi.

Muri Liberia honyine yishe abantu 355 mu bantu 670 bagaragaweho nayo  nk’uko OMS ibyemeza.

 

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Nyuma yo kumara umurenge wose muri Uganda,SIDA isimbuwe na Ebola. Ntibyoroshye na gato kuko iyi ndwara irasa nkaho nta muti ufatika wayihashya ariko ubwo namwe mwumve uko muri Liberiya byifashe abajyayo baragerwa ku mashyi,amasoko nta kurema,insengero reka da ni speculation gusa. Gusa ibi birerekana aho isi yerekeza kandi Satani ni we nyirabayazana. Dukwiye kwitegura Yesu ari hafi kugaruka.

Comments are closed.

en_USEnglish