Iraq: Ingabo z’Abakiride zigaranzuye ISIS
Ingabo z’Abakuride bafashijwe na USA bari kwigaranzura umutwe wa ISIS wari umaze iminsi warigaruriye umujyi wa Mosul kandi waribasiye n’Abakiristu baba muri utwo duce.
Nubwo hari ikizere ko intwaro n’ubufasha biri gutangwa na USA bishobora gutuma ISIS itsindwa, abaturage benshi bakomeje guhunga bagana muri Syria.
Kuri uyu wa mbere USA yatangiye guha abasirikare b’Abakuride intwaro ziremereye ndetse n’ubumenyi bwisumbuye mu bya gisirikare mu rwego rwo kwirukana ISIS muri Mosul.
Ibi bije nyuma y’uko USA itangije ibitero by’indege ku birindiro bya ISIS kugira ngo ibace intege, bityo abaturage b’Abayadizi bafungiraniwe ahantu hari ubutayu babone ibyo kurya no kunywa.
Ibi bitero bya USA byateye akanyabugabo abasirikare b’Abakuride babasha guhindukirana ISIS bakoreshe intwaro bahawe na USA.
Ibiro bya President Obama ntibiratangaza uburyo izi ntwaro ziri gutangwa ndetse n’Ikigo kiri kuzitanga, gusa bisanzwe bimenyerewe ko Ikigo cy’Ubutasi bwo hanze cya USA cyitwa CIA kijya giha imitwe itandukanye y’abarwanyi yo ku Isi intwaro zo gukuraho abo USA idashaka.
Uku guha Abakuride intwaro birerekana ukuntu USA ihangayikishijwe n’ibikorwa bya ISIS ndetse n’ukuntu iri kwigarurira uduce twinshi twa Iraq ndetse ikageza no muri Syria.
Ibi kandi birerekana ko USA ishaka ko abanyaIraq baba ari bo bafata iya mbere mu kwikemurira ibibazo. Kugeza ubu ISIS yari ifite intwaro nyinshi zigezweho yarwanishaga bigatuma itsinda Abakiride.
Izi ntwaro yagiye izinyaga abakiride mu mirwano ISIS imazemo iminsi yigarurira uduce twinshi twa Iraq y’Amajyaruguru. Zimwe muri izi ntwaro Abakuride bari barazisigiwe n’ingabo z’Amerika ubwo zavaga muri Iraq.
ISIS kandi yo ifite akarusho kuko yigaruriye uduce turimo ibikomoka kuri Petelori twinshi, aho ikura amafaranga menshi binyuze mu kugurisha n’abahenrwe b’Aba suni baba mu bihugu by’Abarabu.
ISIS yameje ko abantu bose batari Abisilamu bagomba kubabo cyangwa bakicwa.Umunyamabanga wa US ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry yasabye abanya Iraq gutuza kuko USA izabatabara.
Kuri iki gicamunsi, Al Jazeera yatangaje ko ubu muri Iraq bafite Minisitiri w’intebe witwa Haider al-Abadi, uyu akaba yasabwe guhita ashyiraho abagize Guverinoma nshya.
Haider Al Abadi asimbuye Nouri al-Maliki wari umaze imyaka irenga itatu ari muri uyu mwanya.
UM– USEKE.RW
0 Comment
ese ko aba basirikare ko ari abasaza barwana gute ? nta recrutement ijya ikorwa?
Comments are closed.