Abanyeshuri 1 211 ba mbere ba UR barangije

Kigali, 18 Kanama –  Abanyeshuri 1 211 ba mbere ba University of Rwanda kuva amashuri makuru na za Kaminuza bya Leta byahurizwa hamwe, barangije amasomo yabo. Abasoje amasomo yabo baratangaza ko impamyabumenyi bashyikirijwe uyu munsi ari ikimenyetso cy’ubuhanga bavanyemo kandi ko bataje kubwicarana ahubwo baje kubukoresha bakiteza imbere. Hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi; mu mwaka wa 2013 Leta […]Irambuye

Israel: Polisi niyo yari irinze ubukwe bw’Umuyahudikazi n’Umwarabu

Ku mugoroba w’ejo mu Mujyi w Tel Aviv, umugeni Maral Malka n’umugabo w’Umwarabu witwa Mahmoud Mansour nyuma y’uko bakoze ubukwe bagiye kwakira abatumirwa babo bahuye n’imbaga y‘abantu bamwe barakajwe n’uyu mubano wabo abandi bashimishijwe n’uko bagiye kubana, bituma bitabaza Polisi ngo hatagira ubahutaza. Byabaye ngombwa ko abapolisi ba Israel baba aribo baza kwitambika ngo barebe […]Irambuye

USA: Mu mujyi wa Ferguson imyigaragambyo ikaze irakomeje

Muri gace kitwa Ferguson mujyi wa Saint Louis muri Leta ya Missouri, Polisi imaze iminsi ibiri itangiye akazi ko kwirukana abantu benshi biganjemo Abirabura bigaragambya mu mahoro bamagana ubwicanyi bwakorewe umusore w’Umwirabura witwa Micheal Brown warashwe amasasu atandatu mu cyumweru gishize. Iyi mwigaragambyo yatangiriye muri Mujyi munini wa Saint Louis mu gace kitwa Ferguson nyuma […]Irambuye

Iraq: Ingabo z’Abakiride na USA bokeje igitutu ISIS

Ingabo z’Abakiride zifatanyije n’iza USA ziri kwirukana abarwanyi ba ISIS bari barigaruriye umujyi wa Mosul mu Majyaruguru ya Iraq. BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko urugamba rukomeye kandi rwugarije ISIS rwatangiye ahagana mu sa kumi n’imwe ku isaha y’iwabo. Guhera ku italiki ya 7, Kanama, ISIS yagaruriye umujyi wa Mosul ukize ku bikomoka kuri Petelori […]Irambuye

Yvonne wo mu ikinamico "Urunana" yakoze ubukwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kanama nibwo umukinnyi w’Ikinamico Urunana ica kuri BBC, Radio-Rwanda na Radio 10 ukina witwa Yvonne yaraye ashyingiranywe na Henry Jado Uwihanganye wahoze ari umunyamakuru kuri Radio Salus. Imihango yo gusaba no gukwa Mukaseti Pacifique (Yvonne mu Urunana) yabereye ku Kicukiro kuri uyu munsi, gusezerana imbere y’Imana bibera kuri Paroisse […]Irambuye

Uganda: Muri Makerere haravugwa ivangura karere

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Makerere Prof Mondo Kagonyera  yashyizeho itsinda ry’abarimu n’abandi bantu yashinze guperereza bakamenya neza abantu babiba imbuto y’ivangura karere n’ivangurabwoko mu banyeshuri. Prof  Kagonyera asanga kuba umusaruro abanyeshuri batanga muri iki gihe waragabanyutse biterwa n’uko bamwe batagishaka kwigira hamwe na bagenzi babo baturuka mu tundi duce ndetse no mu yandi moko. […]Irambuye

Ngoma:Abubaka muri IPRC EAST barasaba rwiyemezamirimo kubahemba

Abakozi bakorera ikigo kitwa POINT CONSTRUCTORS LTD gikora imirimo yo kubaka ibyumba bw’amashuri  n’izindi nyubako mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC EAST mu Ntara y’Uburasirazuba, mu Karere ka Ngoma barasaba Rwiyemezamirimo ubakoresha kubishyura amafaranga yabo kuko ngo bamaze amezi agera kuri ane badahebwa. Abakoresha babo ni ukuvuga POINT CONSTRUCTORS LTD bavuga ko nta gikuba cyacitse kuba […]Irambuye

Remera- Hilux igonze umumotari Imana ikinga akaboko

Hari mu mu sa sita kuri uyu wa 16 Kanama, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yavaga i Remera mu Giporoso yerekeza kwa Lando yagonze umumotari wari uhetse umugenzi ariko Imana ikinga akaboko abari kuri moto barakomereka gusa. Uyu mu motari utabashaga kuvuga kubera ububabare, yari ahetse umugenzi w’umusore nawe wakometse ku gahanga. Moto ye yangiritse […]Irambuye

Israel: Abaturage barasaba Ingabo kwigarurira Gaza

Ikinyamakuru The Jerusalem Post cyanditse ko mu myigaragambyo yabereye mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel abaturage basabye ingabo zabo IDF ko zagira vuba na bwangu zikigarurira Gaza kuko barambiwe ibisasu bibaraswaho na Hamas. Aba baturage baturutse mu Mijyi myinshi ya Israel biganjemo abo mu gace k’Amajyepfo bari bafite ibyapa biriho amagambo agira ati: “ […]Irambuye

Ngoma: Arakekwaho guta uruhinja rw’amezi 6 ku mbuga y'umuturanyi

Ku mbuga yo mu rugo rw’umusaza  Bakarebe Thomas utuye mu Mudugudu wa Rango, mu Murenge wa Kazo, Akagali ka Karama, mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba hatoraguwe uruhinja rw’amezi atandatu rwahajugunywe mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kane. Ubuyobozi bw’akagali ka Karama buratangaza ko umukobwa witwa Vestine Uwubahimana ariwe ukekwaho guta uyu mwana ngo […]Irambuye

en_USEnglish