Digiqole ad

Inigwahabiri n’ibikuranda bifite ubumara bwavamo umuti wa Kanseri

Ubyumvise ushobora kubifata nk’amakabyankuru. Ariko umushakashatsi wo muri Kaminuza ya Illinois witwa Dr. Dipanjan Pan, hamwe n’itsinda ayoboye babinyujijie mu nyandiko ya gihanga beretse abari mu Nama yateguwe n’Ikigo cy’Amerika kiga iby’ubutabire(American Chemical Society) bemeza ko bamaze kubora umuti ushobora guhagarika ikwirakwira rya Kanseri mu mubiri.

Izi nyamaswa za Scopions  ngo ubumara bwazo bwafasha mu kurwanya Kanseri zitandukanye
Izi nyamaswa za Scorpions ngo ubumara bwazo bwafasha mu kurwanya Kanseri zitandukanye

Uwo muti ngo ushobora guhagarika ukwiyongera n’ikwirakwira rya Kanseri y’ibere(breast cancer) ndetse na Kanseri y’uruhu( Melanoma cancer).

Aba bahanga bakoresheje ibyuma byo muri Laboratoire z’ibinyabuzima n’ubutabire( bio-chemistry labs), bakoze umuti bavanye mu bumara bw’inzoka, inzuki na Scorpion( izi ni inyamaswa zitagira amagufwa zigira ubumara bukomeye kandi bwica ziba mu duce turimo ubutayu).

Uyu muti bakoze bakoresheje ubuhanga bwo gutuma ingirabuzima fatizo(cells) zikora ibyo abahanga bifuza ko zikora( nanotechnologie), basanze ushobora gutuma ibibyimba bikura bikavamo cancer (bita tumors) bigenda bicika intege gahoro gahoro bityo umuvuduko cancer yihutagaho ukaganyuka cyane.

Bemeza ariko ko ubushakashatsi bukiri ku rwego rwo hasi ariko ko ari intambwe itanga ikizere ko imihati yo gukora umuti uvura za cancer izagira icyo igeraho.

Birashishikaje kumenya ko hari inyandiko zanditswe mbere y’uko Yesu aza ku Isi zivuga ko abaganga bakoreshaga ubumara bw’inzoka mu gutunganya ibiryo mu rwego rwo kubirinda kujyamo udukoko twanduza bita bactria.

Umwanditsi w’Umugereki witwaga Pline L’Ancien yanditse ko mu Kinyejana cya 14( ubwo hari mu myaka ya 1500 mbere ya Yesu), Abagereki bakoreshaga ubumara bw’inzuki mu kurwanya uruhara.

Mu Kinyajana cya 6 nyuma ya Yesu, abaganga bakoresheje ubumara bwa Scorpion mu kuvura indwara ya Goute ( irangwa no kuzana amazi mu maguru kubera kurya inyama nyinshi) yari yarafashe umwami w’Abami Charlemagne wategekaga bumwe mu bwami bw’Aba Barbares byategetse Uburayi mbere gato y’uko igihe abanyamateka bita Moyen-Ages gitangira neza.

Abaganga b’Abashinwa ba kera bakoresha ubumara bw’igikeri mu rwego rwo kurwanya cancer zifata umwijima, ibihaha, urwagashya n’izindi nyama zo mu nda.

Ikibazo kiri mu gukoresha ubu buhanga ngo  ni uko bituma umubiri ugaragaza ibimenyetso bidasanzwe kubera imikorere y’ubudahangarwa bwawo (immune system reactions).

Ingero zitangwa ni uko gukoresha ubumara bw’inzuki bitera kubyimba ku uruhu, kandi ubu bumara bugasenya bimwe mu bikoze uturemangingo fatizo( cell membranes) z’uruhu. Bishobora kandi no gutuma amaraso yipfundika n’imikaya ikoze umutima ikangirika.

Abaganga bamwe bemeza ko gukoresha ubu buvuzi bigira ingaruka zisa n’izo abarwayi bavurishijwe uburyo bita chemotherapy bahura nazo harimo kwangirika k’uturemangingo fatizo, bigatuma umuntu ananuka cyane.

Mu rwego rwo kwirinda ndetse no kugabanya izi ngaruka mbi, itsinda rya Dr Pan ryakoze uburyo bwo gutandukanya ibice by’ubumara bashaka gukoresha kugira ngo ibice byiza abe aribyo bakoresha maze umurwayi avurwe neza.

Mu mu nzu akoreramo we n’itsinda rye, Dr Pan yakoresheje uduce tw’ubumara twiza maze akoramo umuti udafite ingaruka mbi bita ku murwayi bita side effects mu Cyongereza.

Yagize ati: “Iyo tumaze gukorera muri Lab  uyu muti uvanywe mu bumara tuwukoramo ibyo twita synthetic material dutera ahantu hari cancer dukoresheje ikoranabuhanga bita nanotechnologie. Icyo gihe nta bibazo uyu muti utera kuko tuba twahinduye imwimerere w’ubumara uba ukozemo.”

Uyu muhanga avuga ko ubu bumara iyo bugeze mu nyama irwaye, bwirinda gukora ku ngirabuzima fatizo zidafite ikibazo ahubwo bugahangana n’ibice birimo cancer. Ubu abahanga benshi batangiye gushishikazwa n’ubu bushakashatsi bwa Dr. Pan.

Mugenzi we witwa Dr. Samuel Wickline wigisha muri Kaminuza ya Washington  ahitwa St. Louis ari gukorera muri Laboratoire inzuki  abahanga bita  “nanobees”  kugira ngo arebe niba nazo zatanga buriya bumara bitabaye ngombwa kwica inzuki zisanzwe kandi zifatiye runini urusobe rw’ibinyabuzima( bita eco-systems).

Ubu itsinda rya Dr. Pan riri kugeragereza ibyavuye mu bushakashatsi bwabo ku ngurube n’imbeba bateye cancer ngo barebe niba ibyo bateganyaga kugeraho bizashoboka.

Ubu bushakashatsi bwabo bateganya ko buzaburangiza neza neza hagati y’imyaka itatu n’itanu iri imbere.

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • None se Mose ntiyamanitse inzoka kugiti uyirebye wese agakira, rero inzoka birashoboka ko yaba irimo umuti ukomeye kuko n’Imana yagiye iyikoresha yerekana ko yavamo umuti ukiza.

Comments are closed.

en_USEnglish