Israel-Gaza: UN yashyizeho Komisiyo ku byaha by’intambara
Kuri uyu wa mbere hashyizweho Itsinda mpuzamahanga ryigenga rigizwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigiye gukora iperereza ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu mu ntambara yatangiye kuwa 13 Kamena muri Gaza hagati hagati ya Hamas na Israel. Iri tsinda rije nyuma y’uko kandi ejo Israel yemeye kohereza abayihagarariye mu biganiro by’amahoro na Hamas i Cairo mu Misiri nyuma y’igitutu amahanga ari gushyira ku bayobozi bakuru ba Israel ngo ihoshe ibitero igaba kuri Gaza.
Kuri uyu wa mbere nibwo umuryango Mpuzamahanga w’Abibumbye Loni watangaje impuguke zigize iriya Komisiyo zizakora iperereza ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byagizwemo uruhare n’igisirikare cya Israel IDF mu ntara ya Gaza.
Iyi ntambara n’ubu igikomeje imaze guhitana Abanyapalestine bagera ku 1900 kuva kuwa 08 Nyakanga, benshi mu basize ubuzima muri iyi ntambara ni abasivile n’abana kuko ababarirwa muri 373 ari abana, naho abasirikare bakaba 64 ku ruhande rwa Palestine na batatu ba Israel.
Iri tsinda rizaba riyobowe na Pr. William Shabas, Umunyakanada uharanira uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga akaba yari n’umwe mu bamagana Ministiri w’intebe wa Israel Benyamin Netanyahou kubera ibyemezo bikaze yafatiye Gaza .
Muri iri tsinda kandi harimo Umunyasenegale Doudou Diene, umwe mu bantu b’inararibinye mu by’uburenganzira bwa muntu bakorera UN.
UN yasabye iri tsinda gutanga imyanzuro y’ibizava muri iri perereza bitarenze muri Werurwe 2015, rikabishyikiriza Akanama k’uyu muryango gashinzwe uburenganzira bwa muntu.
Bimwe mu byasabwe n’iri tsinda kutabura mu bizava muri iri perereza harimo kwerekana ibikorwa byose bifitanye isano n’ihohoterwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, kwerekana ababigizemo uruhare bose ndetse no gutanga ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo ababigizemo uruhare bashyikirizwe inkiko mpuzamahanga.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW