Kenya: Mu mirwano ikaze Intare 3 zishe ingona muri Pariki

Umwe muri ba mukerarugendo witwa Kai Banks yafashe amafoto y’intare eshatu zica ingona muri Pariki ya Samburu muri Kenya. Izi ntare zanze kurya inzovu yari hafi aho yapfuye zihitamo kujya kwica ingona yari mu mazi hafi n’intumbi y’iyo nzovu. Izi ntare eshatu ubona ko zikiri nto,zabashije kwica iyi ngona nini yo mu bwoko bita Nile crocodiles. Igice cya mbere […]Irambuye

DRC: Indwara itazwi imaze guhitana 65 mu byumweru bine

Amakuru atangazwa na Radio Okapi avuga ko mu Ntara ya Equateur muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yaravugwa indwara itaramenyekana iyo ariyo n’ikiyitera, imaze guhitana abantu 65 mu gihe cy’ibyumweru bine. Iyi ndwara yibasiye uduce twa Djera, mu Karere ka Tshuapa ku birometero 25 uvuye ahitwa Boende rwagati mu Ntara ya Équateur. Minisitiri w’ubuzima Félix […]Irambuye

Nigeria: Abasirikare baravuga ko bagiye kureka kurwanya Boko Haram

Itsinda ry’ingabo za Nigeria ziri mu Majyaruguru y’Uburasirazuba mu bikorwa byo kurwanya Boko Haram ziravuga ko zigiye kwitahira zikareka kurwanya uyu mutwe kubera ko ngo nta bikoresho by’intambara bigezweho zihabwa bigatuma hapfa benshi murizo. Umwe muri aba basirikare yabwiye BBC ko batazongera kurwanya Boko Haram kugeza ubwo bazahabwa ibikoresho bishya byo guyirasa. Uyu musirikare wasabye […]Irambuye

Gaza: Israel yavuye mu mishyikirano urugamba ruhita rutangira

Ministre w’intebe wa Israel Benjamin Nehanyahu yategetse ko igihugu cye kiva mu mishiyikirano y’amahoro yaberaga mu Misiri kubera ibisasu bitatu biremereye byarashwe ku butaka bwayo na Hamas. Ubuyobozi bwa Hamas bwo buvuga ko butazi uwarashe biriya bisasu bityo ko Atari yo nyirabayazana wo kuva mu biganiro kwa Israel. Nyuma y’iri  raswa rw’ibisasu na Hamas, IDF […]Irambuye

Iraq: ISIS yishe umunyamakuru w’Umunyamerika, iha gasopo USA

Umunyamakuru ufotora w’Umunyamerika witwaga James Wright Foley wari umaze imyaka ibiri yarashimuswe ntawe uzi aho yarengeye yaraye aciwe umutwe n’abarwanyi ba ISIS. Uyu munyamakuru mbere yo gupfa yavugiye imbere ya camera ko abamwishe ari USA. Hari abavuga ko aya magambo yayategetswe n’aba bicanyi. Uwari ugiye kumuca umutwe nawe yavugiye kuri Camera ko hari abandi banyamakuru […]Irambuye

Nsigaranye imyaka ibiri cyangwa itatu yo kubaho-Papa Francis

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu ndege ye atashye  Papa Francis yababwiye ko asigaje imyaka itarenze itatu ubundi akitaba Imana. Yababwiye kandi ko niyumva amaze gusaza cyane azegura akigira kuruhuka. Uwo yasimbuye Papa Benedigito wa XVI nawe yeguye umwaka ushize. Yagize ati: “Kwegura mbibona nk’ubugiraneza ku bana b’Imana. Ndashaka kugerageza kwicuza ibyaha byanjye n’amafuti yanjye kuko […]Irambuye

Ngoma: Amashyamba yugarijwe n’udukoko dutuma yuma

Abaturage bateye amashyamba bo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba baratabaza abo bireba bose ko babafasha guhashya udukoko tubononera ibiti by’amashyamba bateye ubu akaba yatangiye kuma. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buravuga ko iki kibazo bakizi kandi  bukaba burimo gushaka igisubizo cyacyo. Utu dukoko abaturage bavuga tumeze nk’inda. Ngo uretse kurya inturusu ngo n’abantu turabarya. Utu […]Irambuye

Chrispin azahagararira u Rwanda muri“BAYIMBA International Festival of Arts

Chrispin Ngabirama umuhanzi nyarwanda ukora injyana ya Reggae uherutse gushyira hanze  Documentary y’uko yinjiye mu buhanzi ndetse n’indirimbo yakoze. Muri izi ndirimbo harimo iyo yise Dieu d’Afrique yaje ku rutonde rw’indirimbo ziri guhatanira kwegukana akayabo k’amafaranga 25 000 by’amadolari y’Amerika mu marushanwa mpuzamahanga ya Global rockstar 2014.  Ubu uyu muhnzi ari hafi kujya  guhagararira u […]Irambuye

Papa yasabye Koreya zombi kwiyunga

Asoza urugendo rwe rw’iminsi itanu yakoreraga muri Koreya y’epfo Papa Francis yasabye ibihugu byombi kwiyunga kandi ibihano byafatiwe Koreya ya ruguru bikadohorwa. Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Francis mu gitambo cya Misa yasomeye muri Cathedral ya  Myeongdong    yagize ati: “Mureke dusengere ko haboneka uburyo bushya bwo gusubukura ibiganiro by’amahoro hagati y’ibihugu byombi bityo ibyo […]Irambuye

Rubavu: Abaturage barishimira ubwato bw’imbangukiragutabara bahawe

Abaturage baturiye mu nkengero ya Kivu bashimira   Minisiteri y’ubuzima kuko ntacyo itakoze kugira ngo ibabe hafi. Kimwe mubyo bashima ni ukuba barahawe imbangukiragutabara inyura mu mazi kuko ifasha abarwayi baturiye ikiyaga yca Kivi kugera kwa muganga vuba. Mbere itaraza abarwayi bakoraga ingendo bakoresheje amato ya kinyarwanda kandi nayo rimwe na rimwe akabateza impanuka. Mu […]Irambuye

en_USEnglish