Umuvugizi w’ingabo za Israel,Lt-Col Peter Lerner yaraye abwiye abanyamakuru ko ingabo z’igihugu cye zamaze kwitegura kuva mu birindiro byazo muri Gaza aho zimaze hafi ukwezi zirasa kuri Hamas. Uyu musirikare mukuru muri IDF avuga ko ingabo zabo ziteguye kuvaha mbere y’uko agahenge k’amasaha 72 kemeranyijweho karangira 5h00 ku isaha mpuzamahanga ni ukuvuga 7h00 ku isaha […]Irambuye
Mu muhango wabaye kuri iki cyumweru wo kwibuka Abatutsi bazize Genocide muri 1994, wabereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari, mu Kagari ka Ruhunda, abawitabiriye bashyinguye imibiri 5703 yari yakuwe ahantu hatandukanye yari yarashyinguwe mu buryo butayihesha icyubahiro. Iyi mibiri yari iherereye mu gishanga cya Gishari, indi bayikura mu misarane yo duce twa Ruhunda, […]Irambuye
Ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage cyatangaje raporo irimo amakuru y’ubutasi yerekana ko inzego z’ubutasi za Israel zumvirizaga ibiganiro by’Umunyamabanga wa USA ushinzwe ububanyi n’amahanga John Kerry yagiranaga n’ibihugu bya Palestine n’ibindi bihugu bigize Umuryango w’Abarabu umwaka ushize. Umwaka ushize mu gace k’Uburengerazuba bwo hagati( Middle East) Leta zunze ubumwe z’Amerika zayoboye ibiganiro by’amahoro byari […]Irambuye
Kuri uyu wa 03 Kanama umutingito ufite ubukana bwa 6.1 wibasiye Intara ya Yunnan mu gihugu cy’Ubushinwa uhitana abaturage bagera ku 381 usiga amazu 12,000 asenyutse andi 30.000 yangiritse. Uyu mutingito urangiye ingabo z’Ubushinwa 2,500 zaratabaye zitwaje imbwa zifasha mu kumenya aho abantu bagwiriwe n’amazu bari. Leta yohereje amahema 2 000, ibitanda bikunjwa 3 000, ibiringiti […]Irambuye
Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane cyahuje ikigo gitsura amajyambere cy’Ubuyapani JICA n’abanyamakuru, hagarutswe ku byo ibihugu by’uRwanda n’Ubuyapani byagezeho binyuze ku kwigira ku mateka yabyo hagamijwe iterambere rirambye. Muri iki kiganiro, hatangajwe kandi ko guhera kuwa 06 kugeza kuwa 10 Kanama, ku bufatanye bw’ibihugu byombi abakorerabushake b’Abayapani ba JICA bazamurika ibikorwa bateguye bigamije […]Irambuye
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Mailonline kiremeza ko hari inama zabaye hagati y’Ubudage n’Uburusiya bakemeranya ko kugira ngo ikibazo cya Ukraine kirangire mu mahoro, Uburusiya bwakwigarurira agace ka Crimea, hanyuma bukishyura Ukraine miliyari y’Amadolari y’Amerika. Angela Merkel na Vladimir Putin ngo bagiye babuzwa kenshi gukomeza ibiganiro hagati yabo byari bigamije kugeza ubwigenge kuri Ukraine ariko agace […]Irambuye
Umunyamakuru Stephen Glover wandika asesengura politiki y’Isi arashinja igihugu cye cy’Ubwongereza n’ibindi bihugu byifatanyije by’i Burayi na USA ko ari bo nyirabayazana w’ibibazo bw’umutekano muke n’akajagari birangwa mu bihugu byinshi by’Isi. Ashingiye ku bibera muri Libya na Irak, Stephen yandika ko ibyo abayobozi babo bibwiraga ko bagiye gukemura ibibazo muri biriya bihugu, harimo no gukuraho abanyagitugu, ntacyo […]Irambuye
Iki cyorezo kimaze hafi amezi atatu gitangiye kwica abantu mu gihugu cya Guinee, Cameroun n’ibindi ubu ibihugu by’i burayi na aziya birikanga ko bamwe mu baturage babyo batembera muri Afurika bashobora kuba barazanye virus itera iriya ndwara. Ubu mu gihugu cya Hong Kong kiri mu Majyepfo y’Ubushinwa haravugwa umugore wari uturutse muri Kenya wagaragayeho bimwe […]Irambuye
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bahinga mu gishanga cya Mukunguri gisangiwe n’uturere twa Ruhango na Kamonyi, bibumbiye mu ishyirahamwe rihinga umuceri ryitwa Mukunguri Rice promotion and Investment Campany barasaba MINAGRI ko yasana kiriya gishanga vuba kuko isuri izanwa n’amazi kikavamo amazi ibangiriza imirimo, bigatuma bateza neza. Ubusanzwe igishanga cya Mukunguri cyera toni 1800 ku […]Irambuye
Umwe mu bayobozi b’ingabo bakuru ba Hamas yavuze ko batazemera guha agahenge Israel mu rwego rwo gutuma amahoro agaruka mu Ntara ya Gaza. Hamas ivuga ko hari akagambane hagati ya Misiri na Israel cyane cyane ko aka gahenge kari gusabwa na Misiri nk’umuhuza. Mu butumwa bukoresheje amajwi, Mohammad Deif, ukuriye ishami rya gisirikare rya Hamas […]Irambuye