Abanyamurenge barasaba UN ubutabera ku bwicanyi bw'i Gatumba
13 Kanama – Impunzi z’Abanyekongo b’Abanyamulenge ziba mu Nkambi ya Kiziba, mu Karere ka Karongi zashimiye Umuryango w’Abibumbye (UN) wazibaye hafi mu bibazo byazo ariko bawusaba ko zahabwa ubutabera, abagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe bagenzi babo hakicwa abagera ku 174 mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi babiryozwa.
Igikorwa cyo kwibuka ubwicanyi bwabereye mu Gatumba mu 2004, aho abanyamulenge 174 bishwe bazira uko baremwe, cyabanjirijwe n’ijoro ry’ikiriyo kuri uyu wa 12 Kanama n’urugendo rwakozwe mu mutuzo muri iki gitondo cyo kuwa gatatu, hagati mu nkambi izi mpunzi zituyemo.
Ku byapa bitandukanye izi mpunzi zari zifite, zagarukaga ku butabera umuryango mpuzamahanga wirengagije guha abarokotse ubu bwicanyi.
Uhagarariye inkambi ya Kiziba Kayagwe Jacques yavuze ko aho impunzi za Banyamulenge zari zarahungiye, hari hacunzwe n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi ( UNHCR) ndetse n’abasirikare b’u Burundi ku buryo bari bizeye umutekano usesuye.
Yongeyeho ko batunguwe kandi bababazwa n’uko umutekano bari bizeye atari wo babonye kuko mu nkambi bari bacumbitsemo harimo ubwoko butandukanye bw’Abanyekongo hicwa gusa abo mu bwoko bw’Abanyamulenge kandi biba iri shami rya UN rirebera.
Yagize ati:’’Turasaba UN ko mubyo igenera impunzi z’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi yagombye gushyiramo no kubashakira ubutabera nk’uko ibikora ibaha ibyo kurya.’’
Rugaza Jean Baptiste, umwe mu batanze ubuhamya warokotse ubwo bwicanyi, yabanje gushimira Leta y’u Rwanda ikomeje kubaba hafi ibinyujije muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi.
Yasabye ko Umuryango w’ibihugu by’Iburasirazuba( EAC) u Rwanda n’ibindi bihugu bihuriyemo bafatanya gukurikirana abagize uruhare mu bwicanyi bwo mu Gatumba bari muri ibi bihugu biyemereye ko ari bo bishe Abanyamulenge bari kwidegembya kandi bagashyikirizwa ubutabera.
Yagize ati:’’ Aghaton Rwasa na Pasiteri Habimana bigambye ko ari bo bishe izo nzirakarengane none bakomeje kugenda hirya no hino mu bihugu byo muri aka karere.’’
Mukundwa Denis watanze ikiganiro ku mateka ya Congo yavuze ko abagize uruhare mu bwicanyi bwo Gatumba bamwe muri bo ko ari interahamwe zari zisize zikoze Genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bihuje n’abandi bo mu bwoko bw’Abanyekongo ndetse na FNL-Parpehutu yo mu Burundi bahuza umugambi wo kwica.
Yasabye impunzi ko zitacika intege ahubwo ziharanira uburenganzira bwazo zisaba ko abagize uruhare mu bwicanyi ku Banyamulenge bafatwa bagahanwa.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka, izi mpunzi zasabye ko zahabwa uburenganzira bwo gusura inzibutso zishyinguyemo imibiri y’inzirikarengane ziherereye mu Gatumba ndetse n’izishyinguye i Mudende ho mu Karere ka Rubavu.
Photos/E.Muhizi/UM– USEKE
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/ Karongi
0 Comment
Ni bakomere. ubwoko bwabatutsi bwahizwe kuva kera. gusa ikibabaje nuko abakoze ayo mahano bacyidegembya. Igihe kizagera IMANA izabahorera. mwihangane Bavandimwe bacu natwe twabuze abacu nkibyo byanyu bazira uko bavutse!
Birababaje kuba abantu bakwicwa munkambi irinzwe na UN, njye inama ntanga nuko abantu bose bagomba gukurikiza Inama itangwa na H.E Prezida Paul Kagame yo kwishakamo igisubizo kirabye k’umutekano, akimuhana kaza imvura ihise, ntaho umwanzi yagiye, tugomba kwishira hamwe tugashaka ibisubizo aho guhora duteze amaboko amahanga, abanyamulenge mwihangane Imana ibafashe
Bashinge M24 batere Uburundi bajye kwihorera ninkotanyi niko zabigenje muri 1996.niwo mutiwibazo byabo.Gukomezakurira ntaho bizabageza kandi RDF ibibafashemo.
Pole sana, Mwihangane Imana idaca urwakibera izabikora !
Mwihangane bavandimwe,twifatanije namwe kandi duhuje ibibazo.Imana yonyine niyo izaduhorera
abantu baba direct or indirect bateje abanyamurenge ibibazo , Imana izabibaryoza!!!
mwihangane bavandimwe banyamulenge, tulikumwe kuko natwe twarabuzeerega turi amaraso amwe kandi icyo izonzirakarengane zazize natwe twarakizize tubifite mumateka yacu. UWITEKA Azabarengera kuko kulirye mwabereye u Rwanda umugisha ukomeye kuko mwigishije benshi gusenga kubwama kanisa mwashinze mulikigihuigu, nukuri jye njyambasengera imigisha kubwigikorwa cyokwagura ubwami bw’Imana mwazanye mu RWANDA. Muri nkabanyisrayeli ntabwo Imana yabibagiwe mwegusa muyinambeho, Ifite igihe Izabatabarira muhumure twifatanyije namwe
Comments are closed.