RDB yatangije gahunda yo kwibutsa abacuruzi ingingo zibarengera

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyatangije gahunda yo gusobanurira abacuruzi  ingingo icumi zigenga iyandikisha ry’ibikorwa bw’ubucuruzi kandi zivuga uko bikorwa mu buryo bwihuse: Izi ngingo ni izi zikurikira: Kwandikisha ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabunhanga (Internet) bigatwara amasaha atarenze atandatu kandi nta kiguzi, Kubona uruhushya rwo kubaka (autorisation de bâtir) binyuze ku ikoranabuhanga, bigatwara iminsi itarenze 20, Igiciro cyo […]Irambuye

Lee Kuan Yew watumye Singapore iba igihangange yatabarutse

Ubu igihugu cya Singapore kiri mu cyunamo cy’iminsi irindwi kubera urupfu rw’umugabo watumye kiriya gihugu kiba igihangange mu bucuruzi ku Isi, kikaba ari kimwe mu bihugu bikize kurusha ibindi ku Isi. Lee atabarutse afite imyaka 91. Abayobozi bakomeye ku Isi basezeye kuri uyu mugabo ufatwa nk’umuhanga udasanzwe mu gutunganya umujyi ukavamo igihangange. Yabaye Minisitiri w’intebe  […]Irambuye

Rayon Sports itsinze Kiyovu 3-2 mu mukino utari woroshye

22 Werurwe 2015 – Kuri iki cyumweru i Remera kuri Stade Amahoro Rayon Sports yahuye na Kiyovu Sports umukino urangira Rayon itsinze Kiyovu ibitego bitatu kuri bibiri, amakipe yombi yasatiranye ku buryo iyo Kiyovu itsinda mu gice cya mbere byari bugore Rayon kwishyura kuko yahushije cyane. Ni umupira watangiye ushyushye hagati y’amakipe yombi, wabonaga Kiyovu ikina […]Irambuye

Ubwongereza: Hafashwe Drone yari ijyanye ibiyobyabwenge muri Gereza

Indege nto cyane  iyoborwa na za mudasobwa bita drone yagaragaye ijyanye ibiyobyabwenge muri gereza irinzwe cyane mu Bwongereza yitwa Bedford Prison. Ikinyamakuru Mailonline cyanditse ko ari ubwa mbere mu mateka y’Ubwongereza babona drone ikoreshwa mu  bikorwa nk’ibi  bitemewe n’amategeko. Iyi ndege yakorewe mu Bushinwa  ngo yari ipakiye kandi intwaro, telefone zigendanwa zigezweho n’ibyuma. Abarinzi ba […]Irambuye

Ireme ry’uburezi mu Rwanda ryazamurwa n’uko abarimu bateguwe neza-Prof Manasseh

Ubwo intumwa y’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi(Europen Union) yasuraga Kaminuza ya Kigali(University of Kigali) mu rwego rwo kumenyana n’abanyeshuri bayigamo, umwe mu bagize uruhare mu gushinga iyi Kaminuza, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke rigere ku rwego igihugu kifuza, bizasaba ko abarimu aba aribo bategurwa neza bakiri mu ishuri kandi bagahembwa neza kugira […]Irambuye

Kicukiro: Ahitwa Kajeke barashaka ko amazi yabo atunganywa

Ni mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagali ka Kabeza. Ni agace kari mu gishanga kiri hagati ya Nyakabanda ya Kicukiro na Sahara  nayo ya Kicukiro. Abaturage bahatuye bwabwiye Umuseke ko bababazwa no kuba bafite amasoko y’amazi(fountains) ariko bakanywa amazi adasukuye kandi kuba bayafite byaba imbarutso yo kuba bafite amazi meza kandi ahoraho. […]Irambuye

Nkumba: Ba rwiyemezamirimo basabwe guca ikitwa Bank Ramberi

Abikorera 534 bo mu ntara y’Amajyaruguru bari mu itorero i Nkumba barasabwa gufatira ingamba ikibazo cya Bank Rambert ifatwa nk’ikimungu kimunga ubukungu bw’igihugu. Ubwo guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yatangizaga ku mugaragaro itorere ry’abikorera bo muri iyi ntara kuri uyu wa 19 Werurwe 2015 yabasabye gufatira ingamba ikitwa Bank Rambert ngo kuko igira ingaruka mbi […]Irambuye

Yemen: Umubare w’abantu bahitanywe na ISIS umaze kuba 142

Ibyihebe byo muri ISIS byigambye ko aribyo byateze ibisasu byahitanye abantu ubu babarirwa muri 126.Ibyihebe bine byinjiye mu misigiti ibiri ya Badr na  al-Hashoosh  mu Murwa mukuru Sanaa mu ma sasita byambaye ibisasui biremereye cyane maze birabituritsa byica abantu 142 barimo basenga abandi barenga 351 barakomereka bikomeye. Iki ngo nicyo gitero gikomeye kibaye muri kiriya […]Irambuye

Igifaransa ni ururimi rufite agaciro mu mibanire y’ibihugu

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga uhuza ibihugu bivuga Igifaransa  wabaye kuri uyu wa Gatanu, abashyitsi bitabiriye ibi birori batsindagirije ko uru rurimi ari rumwe mu ndimi zifite agaciro mu mibanire y’ibihugu n’ibindi. Uyu muhango wabereye muri  kimwe mu byumba bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Uretse abashyitsi bagarutse […]Irambuye

Danemark: Umunyamakuru washushanyije Muhammad yabihembewe

Umunyamakuru witwa Flemming Rose wasohoye ibishushanyo byerekana Intumwa y’Imana Muhammad muri 2005, bigateza sakwe sakwe ku Isi yabihembewe kuri uyu wa Kane na Komite y’abanyamakuru bo mu gihugu cye Nubwo yahembwe ariko uyu mugabo ufite imyaka 57 y’amavuko abaho arinzwe cyane n’abapolisi kubera ko hari intagondwa z’abasilamu zarahiriye kuzamwica. Ibishushanyo 15 byerekana Muhammad  yabisohoye mu Kinyamakuru  […]Irambuye

en_USEnglish