Digiqole ad

Kicukiro: Ahitwa Kajeke barashaka ko amazi yabo atunganywa

 Kicukiro: Ahitwa Kajeke barashaka ko amazi yabo atunganywa

Ni mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, Akagali ka Kabeza. Ni agace kari mu gishanga kiri hagati ya Nyakabanda ya Kicukiro na Sahara  nayo ya Kicukiro. Abaturage bahatuye bwabwiye Umuseke ko bababazwa no kuba bafite amasoko y’amazi(fountains) ariko bakanywa amazi adasukuye kandi kuba bayafite byaba imbarutso yo kuba bafite amazi meza kandi ahoraho.

Nubwo hari amasoko y'amazi ariko abaturage binubira ko adasukuye
Nubwo hari amasoko y’amazi ariko abaturage binubira ko adasukuye

Bizimana Theodore ni umugabo ukuze wabaye muri aka gace kuva yavuka. Yayoboye aka gace kuva muri 1986 kugeza ubu, yabwiye Umuseke ko ikibazo gikomeye abaturage bafite ari amazi mabi bavoma, bakayakoresha imirimo yabo ya buri munsi.

We hamwe n’abandi twaganiriye bemeza ko Leta ibafashije igatunganya ariya masoko, byafasha buri wese utuye muri kariya gace cyangwa agaturiye, akabona amazi meza yo gukoresha, bikarinda abana kurwara indwara ziterwa n’amazi mabi.

Inkomoko y’izina ‘KAJEKE’:

Bizimana yatubwiye ko ijambo Kajeke ari ijambo abanyarwanda baremekanyije barivanye ku Gifaransa Centre d’Animation de la Jeunesse de Kanombe bitaga ishuri ry’imyuga ryashinzwe na Ndayambaje Bernard muri 1964.

Muri iri shuri bigiragamo imyuga iciriritse harimo kudoda no kubaza. Nyuma uko abantu bagiye batura hafi y’iryo shuri, hose hiswe Kajeke, bakomoza kuri ririya shuri.

BizimanaTheodore yabwiye UM-- USEKE ko abatuye Kajeke bafite ikibazo cy'amazi adasukuye
BizimanaTheodore yabwiye UM– USEKE ko abatuye Kajeke bafite ikibazo cy’amazi adasukuye
Aha hari aya mashuri bita Remera Cathilique ya II noho hahoze Centre d'Animation de la Jeunesse de Kanombe yaje kuvamo izina KAJEKE
Aha hari aya mashuri bita Remera Catholique II aho bita ku Kademi  nIho hahoze Centre d’Animation de la Jeunesse de Kanombe yaje kuvamo izina KAJEKE
Kiriya ni igishanga kigabanya Kajeke na Sahara hariya hakurya
Kiriya ni igishanga kigabanya Kajeke na Sahara hariya hakurya
Aha  ni mu mudugudu wa Nyarurembo imwe muyigize KAJEKE
Aha ni mu mudugudu wa Nyarurembo imwe muyigize KAJEKE
Kuri ruriya ruhombo hasohoka amazi y'isoko ariko adasukuye
Kuri ruriya ruhombo hasohoka amazi y’isoko ariko adasukuye
Nubwo hari amasoko y'amazi ariko abaturage binubira ko adasukuye
Nubwo hari amasoko y’amazi ariko abaturage binubira ko adasukuye
Hari n'ibyuzi by'amazi muri icyo gishanga
Hari n’ibyuzi by’amazi muri icyo gishanga
Abana baba baje kuvoma mu mudugudu wa Amarembo undi mudugudu ugize Kajeke
Abana baba baje kuvoma mu mudugudu wa Amarembo undi mudugudu ugize Kajeke
Amazu ari muri iki gishanga ashobora kuteza akaga abahatuye  habaye imyuzure
Amazu ari muri iki gishanga ashobora kuteza akaga abahatuye habaye imyuzure
Haramutse hatunganyijwe hagirira abanyarwanda akamaro
Haramutse hatunganyijwe hagirira abanyarwanda akamaro
Bahinga urutoki
Bahinga urutoki
Borora ihene...
Borora ihene…
Bahinga ibishyimbo byo kubafasha mu mirire batabihashye
Bahinga ibishyimbo byo kubafasha mu mirire batabihashye
Bafite n'imyumbati
Bafite n’imyumbati
Yari avuye kuvoma atanguranwa n'imvura yari itangiye gutonyanga
Yari avuye kuvoma atanguranwa n’imvura yari itangiye gutonyanga
Imvura itangiye kugwa ariko itararundumuka
Imvura itangiye kugwa ariko itararundumuka
Imvura irimbanyije
Imvura irimbanyije
Bahitamo kureka amazi kugirango aze kubafasha imvura ihise
Bahitamo kureka amazi kugirango aze kubafasha imvura ihise
Iyo imvura ihise ibiziba birareka mu gishanga bikba byaba indiri y'imibi
Iyo imvura ihise ibiziba birareka mu gishanga bikba byaba indiri y’imibi
Imvura ihise umucyo utangiye kuza
Imvura ihise umucyo utangiye kuza hari hamaze kwira
Batangira ubucuruzi ngo berebe ko babona icyo kurarira
Batangira ubucuruzi ngo berebe ko babona icyo kurarira
Bafite ibyuma bibafasha kureba ibibera ku Isi
Bafite ibyuma bibafasha kureba ibibera ku Isi
Ni abasilimu
Ni abasilimu
Bamwe batanditse ibijumba n'imineke...
Bamwe batanditse ibijumba n’imineke…
Abacuruzi bari gupimura ibirayi, Ngo ikilo  bakiranguza ku 180 Rwf
Abacuruzi bari gupimura ibirayi, Ngo ikilo bakiranguza ku 180 Rwf
Yari yitahiye avuye gupagasa
Yari yitahiye avuye gupagasa
Ariko imihanda yari yabaye mibi kubera imvura n'uko idakoze neza
Ariko imihanda yari yabaye mibi kubera imvura n’uko idakoze neza
Iyo umanutse hano utunguka neza neza muri Kajeke
Iyo umanutse hano utunguka neza neza muri Kajeke
Kwita ku isuku byanditse hano biragoye kubyubahiriza mu gace kadafite amazi meza kandi ahagije
Kwita ku isuku byanditse hano biragoye kubyubahiriza mu gace kadafite amazi meza kandi ahagije

NIZEYIMANA  Jean Pierre

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Iyi nkuru ikoze neza iracukumbuye. Abanyamakuru nkamwe ndabashimira. Muvugira abaturage kandi mufasha mu iterambere. Aba Bantu batuye mu mujyi wa Kigali ariko urabona ko babaye kubera amazi, Uretse ko n’imihanda yaho itari shyashya. Abatuye mu gishanga bo ni ikibazo nihagwa imvura nyishi. Abafite mu shingano ibikorwaremezo,kurwanya Ibiza gutuza abantu nibatabare aba Bantu.

  • Ariko ubundi EWASA akazi kayo na kahe? Ubwo namazi nayo abananire kujyeza kubaturajye kweli?

    Iyi century turimo nabwo abanyarwanda bagomba kubaho muri struggle .

    Intambara yubukyene tumaze kuyihanga kizidi zose. Nubwo yo tumaze igihe kinini turifugwa zayo.

  • Remera Academy not Catholique

  • Keep it up Umuseke.com.
    Muri abanyamwuga kbs!!

Comments are closed.

en_USEnglish