RDB yatangije gahunda yo kwibutsa abacuruzi ingingo zibarengera
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyatangije gahunda yo gusobanurira abacuruzi ingingo icumi zigenga iyandikisha ry’ibikorwa bw’ubucuruzi kandi zivuga uko bikorwa mu buryo bwihuse:
Izi ngingo ni izi zikurikira:
Kwandikisha ubucuruzi hakoreshejwe ikoranabunhanga (Internet) bigatwara amasaha atarenze atandatu kandi nta kiguzi,
Kubona uruhushya rwo kubaka (autorisation de bâtir) binyuze ku ikoranabuhanga, bigatwara iminsi itarenze 20,
Igiciro cyo guhabwa amashanyarazi mu nyubako nshya cyagabanutseho 50%
Kwandikisha no guhererekanya umutungo nabyo bikorerwa kuri interinete aho hari hose mu Rwanda.
Hashyizweho Inkiko z’ubucuruzi zihariye , n’amategeko arengera abacuruzi n’abashoramari mu rwego rwo kubongerera ikizere n’umutekano.
Imenyekanisha n’itangwa ry’imisoro byatangiye gukorerwa kuri telefone zigendanwa cyangwa kuri interinete.
Mukorohereza ubucuruzi bwambuka imipaka , hashyizweho Gasutamo imwe ihuje Akarere n’izindi za gasutamo ikora amasaha 24 buri minsi kandi ngo ibisabwa ngo umuntu yambutse ibicuruzwa bye byaragabanyutse,
Hashyizweho Ikigo cyo kurenganura abashoramari bahohotewe cyitwa Kigali International Arbitration Centre (KIAC).
Hashyizweho gahunda yo gukomeza gusigasira ubucuruzi bwatangijwe binyuze mu kuvugurura itegeko ryerekeye ubucuruzi n’irangizamanza bishobora kubaho biturutse ku gihombo.
Uko umucuruzi yabyakiriye:
Mu kiganiro twagiranye na Munyaneza Celéstin ucuruza ibikoresho by’ubwubatsi mu Mujyi wa Rwamagana mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana yadutangarije ko iri vugururwa rwakozwe ari ryiza kuko rizorohereza abaturage mu kugera kuri serivisi bahabwa mu buryo bworoshye.
Ngo yibuka neza ko kera kugira ngo umucuruzi abone Registre de Commerce byafataga nk’amezi nk’abiri, ariko ubu umuntu agenda umunsi umwe akayitahana.
Yagize ati: “Mu mwaka wa 2000 nigeze gusaba Registre de Commerce, byansabye gutegereza bakazansubiza, rimwe wajyayo ugasanga ntibiraza, k’uburyo byafataga amazi nk’abiri, ariko ubu bisigaye byihuta cyane wakoresha internet bikaba arakarusho k’uburyo bikorwa mu gihe gito cyane , kandi iyi ni inyungu ya mbere ku mucuruzi ndetse n’iterambere ry’igihugu ryacu”.
Celéstin avuga ko kugeza ubu atarandikisha ubucuruzi bwe ariko ngo kuko amaze guhabwa amakuru mashya ashingiye kuri aya mabwiriza mashya agiye kwandikisha ubucuruzi bwe bidatinze.
Arateganya kandi kuzabikora yifashishije ikoranabuhanga
Herbert K Muhire ushinzwe ibijyanye n’ivugururwa ry’imikorere y’ubucuruzi mu kigo cya RDB yavuze ko ivugururwa ry’imikorere y’ubucuruzi ari umwe mu mishinga Banki y’isi isaba ibihugu gukurikiza mu rwego rwo kongera umuvuduko w’ubukungu.
Banki y’Isi ngo igira gahunda yo gusuzuma ukuntu ibihugu byorohereza ubucuruzi n’ishoramari, ikareba igihe bamara bashaka serivisi bakeneye, amafaranga bishyura bashaka guhabwa izo serivisi , n’inzira binyuramo.
Yagize ati: Mu Rwanda kera kwandikisha sosiyete umucuruzi umucuruza yabanzaga akajya ku mwanditsi mukuru w’amasosiyete kandi icyo gihe byakorwaga na RIEPA, bavayo bakajya muri caisse sociale , nyuma akajya kuri RRA, yabirangiza akajya gushaka umwunganizi mu mategeko bagakora status, yarangiza agasubira ku mwanditsi mukuru maze akabona guhabwa Registre de commerce. Urumva ko byafataga igihe cy’ukwezi kugira ngo ubone ibyo bintu byose”
Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko muri 2008 barasuzumye basanga ari ugutinza abacuruzi n’ishoramari mu gihugu nk’u Rwanda kifuriza gutera imbere mu buryo bwihuse.
Imibare itangwa na RDB yerekana ko muri 2008, hiyandikishaga abantu 300 gusa ariko kubera ziriya ngamba ubu hiyandikisha abagera ku bihumbi birindwi(7000) buri mwaka.
Icyegeranyo cya Banki y’Isi kerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Africa mu korohereza abashoramari kubona ibyangombwa bibemerera gutangira ibikorwa byabo mu Rwanda kuko ngo bisaba iminsi ibiri gusa.
U Rwanda kandi ruri ku mwanya wa 46 ku Isi mu kureshya no gufasha abashoramari gukora akazi kabo neza.
Iki gikorwa cyatangiye ku itariki 18, Werurwe, 2015 kizamara ukwezi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW