Digiqole ad

Yemen: Umubare w’abantu bahitanywe na ISIS umaze kuba 142

 Yemen: Umubare w’abantu bahitanywe na ISIS umaze kuba 142

Ibyihebe byo muri ISIS byigambye ko aribyo byateze ibisasu byahitanye abantu ubu babarirwa muri 126.Ibyihebe bine byinjiye mu misigiti ibiri ya Badr na  al-Hashoosh  mu Murwa mukuru Sanaa mu ma sasita byambaye ibisasui biremereye cyane maze birabituritsa byica abantu 142 barimo basenga abandi barenga 351 barakomereka bikomeye.

Abasirikare bahise batabara byihuse
Abasirikare bahise batabara byihuse

Iki ngo nicyo gitero gikomeye kibaye muri kiriya gihugu. Ababyumvise bavuga ko bagizengo ni umutingito w’Isi.

Ishami rya ISIS muri Yemen ngo niryo ryigambye buriye bwicanyi.

Abatabazi baraje basanga ibintu byabaye bibi cyane, abatapfuye bacitse ingingo z’umubiri nyinshi kuburyo gutabara byari bigoye cyane.

Iriya misigiti  ni iya Abasilamu b’Abashiyite ndetse n’Abasuni.

ISIS yashimye uburyo igitero cyagenze ivuga ko cyahawe ‘umugisha’ kandi ko ari umusogongero w’ibindi bitero byinshi iteganya gutera kuri Yemen.

Kuri uyu wa Gatatu kandi ISIS yigambye ibitero yagabye ku Nzu ndangamurage yo muri Tunisia ikica abarenga 23.

Ibitaro byo muri Yemen birasaba abaturage kwihutira gutanga amaraso kugira ngo batabare bagenzi babo bakometse bikomeye kubera biriya bitero.

Umuvugizi wa Obama, Josh Earnest  yavuze ko USA itakwemeza neza niba koko ibitero byo kuri uyu wa Gatanu byaragabwe na ISIS ariko ko igiye gufatanya na Yemen bagahiga bukware abihishe inyuma yabyo.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish