Igifaransa ni ururimi rufite agaciro mu mibanire y’ibihugu
Mu muhango wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga uhuza ibihugu bivuga Igifaransa wabaye kuri uyu wa Gatanu, abashyitsi bitabiriye ibi birori batsindagirije ko uru rurimi ari rumwe mu ndimi zifite agaciro mu mibanire y’ibihugu n’ibindi.
Uyu muhango wabereye muri kimwe mu byumba bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Uretse abashyitsi bagarutse ku kamaro ko kwiga no gukoresha Igifaransa mu buzima bwa buri munsi, mu bashyitsi harimo n’abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye nka Green Hills Academy, Lycée de Kigali, Groupe Scolaire de Kibagabaga, Ecole Belge n’ibindi.
Aba bana bari bamaze iminsi bahatanira ibihembo mu kuvuga imivugo no kwandika ibihangano bijyanye n’Igifaransa kandi barabihembewe.
Mu bihembo bahawe harimo ibitabo, amakayi n’amakaramu agezweho, ndetse na Mudasobwa.
Umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’Uburezi wigisha Igifaransa Rwampfizi yabwiye Umuseke ko nubwo igihugu kigendana n’amajyambere Isi igezeho, byaba byiza ko indimi zose zakwitabwaho kandi Igifaransa kikongerewa amasaha kigishwa cyane cyane mu mashuru abanza.
Mwarimu Rwampfizi yemeza ko amahitamo u Rwanda rwagize yo gukoresha Icyongereza nk’ururimi rwo kwigiramo mu mashuri yose yose kandi rugahabwa umwanya wa mbere ashyize mu gaciro kuko uko Isi iri gutera imbere Icyongereza kigenda kirushaho kugira agaciro kanini mu mibanire y’ibihugu.
Nubwo bimeze gutyo ariko Rwampfizi yasabye ko abana b’Abanyarwanda bamenya indimi nyinshi kurushaho bityo bikabaha amahirwe yo kwishakira imirimo aho baba bari hose muro Africa cyangwa ahandi ku Isi.
Umunsi mukuru mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa uba buri taliki ya 20, Werurwe buri mwaka.
Uyu mwaka nya nsanganyamatsiko yatoranyijwe ahubwo buri gihugu cyari gifite uburenganzira bwo gushyiraho insanganyamatsiko ibereye icyo gihugu.
UM– USEKE.RW
9 Comments
Twese turabizi ko umuntu iyo apfuye kwirimbi bavuga ko yari umuntu mwiza batitaye kubyamuranze, n’igifaransa murimo murakivugiraho nkayo magambo avugirwa kw’irimbi gusa ntabwo muzatinda kubona ko twibeshye dukuraho igifaransa. Badata bazi igifaransa bakamenya n’icyongereza ariko kubera ubushishozi buke bwabamwe njye n’ize icyongereza gusa.
Ibyo n’ubujii bwawe.
Nibde wakubujije kwiga ibdili zose ushaka kumenya ???
Mfite 27ans mvuga Français, Anglais,Swahili ,Igiframa ,Icyespagnol n’urwagakondo rwacu.
Rero gerageza wishake mo uko wifa izo wifuza zose nti mugategereze ibyo Leta ibagabira.
@Djuma Kanyarwanda: Nta hataba priorités ariko nta wakubujije kukiga. Ariko ntibizakunda nutabikora ukigumira muri iyo migani iganisha mu irimbi!
Kare kose se ???, mutangiye gushyira ubwenge ku gihe!
Turashaka ko induru z’abafaransa zitazatubuza guhindura itegekonshinga.
Teta ufite ingesi mu rutwe rwawe.
gisa uri ikigoryi nk’inda yawe
Ntimugatukane kuko sibyo muba mukwiye kwandika mugire ikinyabupfura kandi mwiyubahe bana b,Imana!! mwisubireho cg mwifate murorere kwandika.
Igifaransa gikwiye guhabwa agaciro kacyo mu Rwanda nk’ururimi ruvugwa kandi rwandikwa n’abantu benshi.
Igifaransa gikwiye gutangwa nk’isomo mu mashuri kuva muwa kane w’amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kandi kigahabwa amasaha ahagije.
Nabonye muri reform ya curricula irimo gukorwa na REB bateganya ko igifaransa kizigishwa nk’isomo kugeza gusa muwa gatatu w’amashuri yisumbuye. Rwose nibabisubiremo bareke cyigishwe nk’isomo kugeza muwa gatandatu w’amashuri yisumbuye kuko kirakenewe cyane. Abana barangije amashuri yisumbuye bashobora kubona buruse zo kujya kwiga muri KAMINUZA zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, ibyo rero bisaba ko baba bazi neza urwo rurimi. Kuba bararwize kugera muri tronc Commun gusa ntabwo bihagije kuko bataba baruzi neza.
Comments are closed.