Digiqole ad

Nkumba: Ba rwiyemezamirimo basabwe guca ikitwa Bank Ramberi

 Nkumba: Ba rwiyemezamirimo basabwe guca ikitwa Bank Ramberi

Abikorera 534 bo mu ntara y’Amajyaruguru bari mu itorero i Nkumba barasabwa gufatira ingamba ikibazo cya Bank Rambert ifatwa nk’ikimungu kimunga ubukungu bw’igihugu.

Ubwo guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yatangizaga ku mugaragaro itorere ry’abikorera bo muri iyi ntara kuri uyu wa 19 Werurwe 2015 yabasabye gufatira ingamba ikitwa Bank Rambert ngo kuko igira ingaruka mbi ku ubukungu bw’igihugu.

Bank Ramberi ni uburyo abantu bagurizanya amafaranga hagati yabo ariko uyagurijwe agasabwa inyungu nyinshi bitewe n’uko aba ayifuza byihuse kugira ngo yikemurire ikibazo kihutirwa.

Guverineri Bosenibamwe ati: “Turabasaba gukora ubucuruzi bw’umwuga bitandukanye no kwishora muri banki Ramberi aho abantu batagana banki zemewe kubera guca mu nzira za bugufi. Iyi banki Ramberi ituma abantu bakora ubucuruzi bwa muzunga, ejo wazamutse ejo wamanutse bityo abantu ntibave aho bari.  Mugomba rero kudufasha guca burundu ikibazo.”

Yongeyeho ko izi banki ziteza umwiryane mu baturage kuko abazikoresha basaba inyungu z’umurengera bityo rimwe na rimwe imitungo igatezwa kubera kutabasha kwishyura ndetse hakaba n’igihe abantu bahitamo guhunga igihugu nyuma yo guta umutwe kubera kunanirwa kwishyura.

Bamwe mu bacuruzi nabo bemeza ko banki Ramberi ari ikibazo kibangamiye iterambere rirambye bakagaragaza ko bari buhurize hamwe ibitekerezo kugira ngo hashakwe uburyo buboneye bwo kuyirimburana n’imizi cyane ko bamwe muri bo ari bo bayikora.

Nsengiyumva Francois, ucururiza  mu mujyi wa Musanze  yangeyeho ati:”Banki Ramberi ni ikibazo gikomeye ku bukungu bw’igihugu. Hari bamwe mu bacuruzi bacuruzaga neza bahuye n’ikibazo biyambaza bagenzi babo babasaba inyungu nyinshi k’uburyo hari abagiye bagurishirizwa amazu cyangwa bagatoroka igihugu kubera kunanirwa kwishyura. Ni amaboko tuba dutakaza, igihugu kiba gihombye.”

Yagaragaje ko uburyo bwiza bwo kugikemura ari ukurebera hamwe ingaruka za banki Ramberi ariko hakabaho no gusobanurira abantu uburyo bwo gukorana n’amabanki n’ibyiza byabyo kugira ngo uruhare rwa buri wese rugaragare mu kurandura iriya mikorere.

Mwitende Ladislas nawe ucururiza mu majyaruguru yagaragaje ko bizwi ko abacuruzi bagenzi babo ari bo bakoresha iyi banki Ramberi bityo bakaba bagiye gufata umwanya wo kubaganiza babereka ingaruka zayo.

Yagize ati:”Twizeye ko ibiganiro turi bugire kuri banki Ramberi biri buze kwereka bagenzi bacu bayikoreshaga ingaruka zayo zirimo nko guhomba amafaranga baba batanze mu gihe uwayahawe ahunze ku buryo dufite ikizere ko mu minsi iri imbere iri bube yacitse burundu.”

Abagize itorero Imbaturabukungu z’Amajyaruguru basabwe kandi gutekereza k’uburyo bwo gukorera hamwe hagamijwe gukora imishinga minini igamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku mutungo kamere mu rwego rwo gukomeza gahunda yo kwigira.

Iri torero ry’Imbaturabukungu zo mu majyaruguru ryitabiriwe n’abasaga 534 bakora umwuga w’ubucuruzi mu turere tugize iyi ntara rizasozwa kuwa 23 Werurwe ryitezweho kwiga ku ngamba zifatika zo guteza imbere ubukungu bw’intara y’Amajyaruguru n’igihugu muri rusange zihereye ku ndangagaciro na kirazira z’umuco.

Placide Hagenimana

UM– USEKE.RW

en_USEnglish