Mfite ikizere ko uyu mwaka ubukungu bw’Africa buzazamuka – Dr

Mu ijambo risoza inama yari imaze iminsi ibiri ihuza ba rwiyemezamirimo bakomeye muri Africa “Africa CEO 2015”  yaberaga i Geneva mu Busuwisi,  umuyobozi mukuru wa Banki Nyafrica itsura amajyambere (AfDB) Dr Donald Kaberuka, yatsindagirije ikizere afite ko Africa izatera imbere mu bukungu uyu mwaka n’ubwo yanyuze mu bibazo bikomeye umwaka ushize. Yagize ati: “ Kuva […]Irambuye

France: Umunyarwenya Dieudonné M’Bala M’Bala yakatiwe gufungwa amezi 2

Akatirwa ntiyari ahari.  Yitwa  Dieudonné M’Bala M’Bala ni umunyarwenya w’Umufaransa ukomoka muri Cameroun uzwi mu guhugu cye kugira urwenya rwibasira Abayahudi. Ku italiki ya 11 Mutarama, Dieudonné M’Bala M’Bala yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko ari Charlie Coulibary, bisa naho yashakaga gushinyagurira Abayahudi bishwe ba Coulibary  mu gitero yagabye i Paris mu Nzu igurisha […]Irambuye

Tunisia: 22 nibo baguye mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe hafi y’Ingoro

Updated: Imibare itangazwa na Police ya Tunisia iragaragaza ko kugeza ubu abantu 22 aribo bamaze kwitaba Imana bazira amasasu yarashwe n’ibyihebe guhera ejo mu ma sa sita z’amanywa i Tunis muri Tunisia, hafi y’Ingoro ishinga amategeko. Abagabo batatu bambaye gisirikare nibo bagabye icyo gitero. Abafashwe bunyago ngo bafungiraniwe mu cyumba k’iriya nzu ndangamurage. Muri aba bishwe cumi […]Irambuye

Senegal: President Macky Sall arashaka ko Manda ye igabanywaho imyaka

Umukuru w’igihugu cya Senegal, Macky Sall yabwiye abanyamakuru ko hari gutegurwa Kamarampaka  yo gusaba abaturage niba bitaba byiza bagabanyijeho imyaka kuyo umukuru w’igihugu yamaraga ku butegetsi,  bityo bikabera abandi bayobozi muri Africa urugero rwo kutizirika ku butegetsi. Sall yabwiye abanyamakuru ko ibyo yifuza nibiba, igihugu cye kizaba ari intangarugero mu bihugu by’Africa  no kw’Isi mu […]Irambuye

Palestine yongeye gusaba Israel kuyemera nk’igihugu niba ishaka amahoro

Nyuma y’uko Ishyaka rya Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu nayo bishyize hamwe batsindiye amatora yabaye ejo, umuvugizi w’Umukuru wa Palestine witwa Nabil Abu Rudeineh yabwiye Ikinyamakuru Ma’an Agency ko  niba Israel ishaka amahoro mu Karere k’Uburasirazuba bwo hagati, igomba kwemera ko Palestine ari igihugu cyigenga kigomba guturana na Israel mu mahoro. Yongeyeho ko abazaba […]Irambuye

1953-1978: Imyaka Abanyarwanda biyongereye cyane mu Mateka

*Mu gihe cy’imyaka 21 Abanyarwanda bikubye kabiri bava kuri miliyoni ebyiri baba enye Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, abakoloni b’Ababiligi ndetse n’ubutegetsi bwari mu Rwanda icyo gihe, bashyize imbaraga mu gutuma hatazongera kugira ikintu gituma hari abanyarwanda benshi bapfa baba bazira intambara cyangwa inzara. Izi ngufu zatumye imibereho y’abanyarwanda iba myiza kurushaho bituma, indwara zicaga […]Irambuye

ISIS yishe abo yita ba Maneko bane bakomoka muri Iraq

Urukiko rwa Kisilamu rwa ISISI ryakatiye abagabo bane bashinjwaga kuba ma Maneko igihano cyo kwicwa baciwe imitwe. Aba bagabo bashinjwaga gukora ubutasi bagashyira amakuru Leta ya Iraq nayo ikayaha USA. Muri video yashyizwe ahagaragara  ejo yerekana aho aba bagabo bacibwa imitwe, iyi video ikaba yari ifite umutwe mukuru ugira uti: “ Gusarura ba Maneko” (Harvesting of […]Irambuye

Kigali: Yashyikirije Polisi umugenzi wari umwishyuye amafaranga y’amakorano

Umugenzi yishyuye umumotari inoti y’amafaranga 2000 undi urebye neza asanga iri inkorano ahita yifashisha undi mumotari mugenzi we bamushyikiriza Polisi ku Muhima. Hari kuri taliki ya 16 Werurwe 2015 ubwo uyu mumotari yatwaye umugenzi amukuye  mu mujyi ahitwa kwa Rubangura amujyanye Kicukiro. Uyu mugenzi akimara gufatwa ngo baramusatse bamusangana andi mafaranga y’amakorano angana n’ibihumbi  107,000 agizwe […]Irambuye

Ibaruwa ifunguye umufana wa Rayon yandikiye ubuyobozi bwayo

Alexis Nizeyimana ni umwe mu bakunzi ba Rayon Sports utarashimishijwe n’ibimaze iminsi biyibaho. Mu ibarurwa ifunguye yageneye ubuyobozi bukuru bwa Rayon Sports hamwe n’abafana bayo yagarutse ku ngamba we abona ko zafatwa kugira ngo Rayon Sports yongere igere imbaraga nk’izo yahoranye kandi biyiheshe ishema haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga. Mu ibaruwa ye ndende […]Irambuye

Sud-Kivu : FDLR irakidegembya i Mwenga

Nubwo hashize ukwezi ingabo za FARDC ziyemereye ko zigiye kugaba ibitero simusiga byo kwambura intwaro no kwirukana abarwanyi ba FDLR, abatuye agace ka Mwenga babwiye ikinyamakuru Okapi ko kugeza na n’ubu bariya barwanyi bakiri benshi muri kariya gace. Nk’uko bariya baturage babivuga, ngo kugeza ubu abarwanyi ba FDLR bamaze kwicwa ntibarenga makumyabiri(20) mu gihe ngo […]Irambuye

en_USEnglish