Ireme ry’uburezi mu Rwanda ryazamurwa n’uko abarimu bateguwe neza-Prof Manasseh
Ubwo intumwa y’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi(Europen Union) yasuraga Kaminuza ya Kigali(University of Kigali) mu rwego rwo kumenyana n’abanyeshuri bayigamo, umwe mu bagize uruhare mu gushinga iyi Kaminuza, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke rigere ku rwego igihugu kifuza, bizasaba ko abarimu aba aribo bategurwa neza bakiri mu ishuri kandi bagahembwa neza kugira ngo nabo batange umusaruro bakeneweho.
Kuri Prof Nshuti Manasseh, ngo abanyeshuri bo nta kibazo bafite ahubwo abarimu nibo bakorera mu mimerere itaborohereza gusohoza neza inshingano zabo.
Prof.Nshuti yasobanuye ko ikibazo kigomba gushakirwa mu barimu kuko nta kibazo abanyeshuri bafite.
Yagize ati: “ Ikibi si umwana kuko sinamurenganya, ahubwo tugomba kureba abarimu dufite bameze gute, tugomba kureba niba abarimu bafite ubushobozi buhagije kugira ngo bigishe neza.”
Muri iki gikorwa cyo gusura University of Kigali, abanyeshuri basabye ko Umuryango w’ibihugu by’Uburayi, wagirana imibanire n’imikoranire ya bugufi na Kaminuza yabo kandi ukabafasha gukorana n’izindi kaminuza zigize uriya muryango.
Prof. Nshuti Manasseh yasobanuye ko uru ruzinduko ruzafasha abanyeshuri kumenya uyu muryango kuko aribo bayobozi b’ejo kandi ko bamwe muribo bazaba bakora muri uyu muryango.
Ambasaderi Michael Ryan uhagarariye European Union mu Rwanda yavuze ko ikibazo cy’abanyeshuri barangiza bakabura akazi gikomeye cyane kandi ko gihangayikisha buri wese, gusa ngo binyuze mu kwihangira imirimo kw’abarangiza bakiyongera ku mirimo ibihumbi 2000 Leta y’U Rwanda ihanga buri mwaka ngo bizagenda bikemuka gahoro gahoro.
Ambasaderi Ryan yavuze ko uyu Muryango utera inkunga u Rwanda mu bikorwa by’uburezi bityo ko na Kaminuza ya Kigali binyuze mu bufatanye n’ubuvugizi, bizatuma za kaminuza zo mu Burayi zikorana nayo cyane cyane mu guhanahana ubumenyi.
Yasabye abanyeshuri biga muri University of Kigali gukoresha cyane imbuga za interineti z’amashuri yo mu bihugu byo hanze kugira ngo basabe imyanya muri ziriya Kaminuza.
Kaminuza ya Kigali imaze umwaka umwe n’igice ikora ariko mu masomo itanga harimo ayo ku kiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters) arenga 13.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ikintu twagombye gutangiriraho ni ukureba niba gutanga dipolome nk’uko ukya kugura ibijumba ku isoko ari ngombwa.
ubufatanye bwa leta y’u Rwanda n’ibi bihugu by’iburayi bizatuma hari ibyo twingurana maze cyane nko mu burezi duhane ubunararibonye bityo abana bacu bakure bafite icyo bazimarira bavomye mu ishuri
Byaba byiza tugarutse kuri qualités za diplômes dutanga aho kuba umubare wazo.Kumva ko uburezi bwacu bwateye imbere kubera umubare wa dipolome kunk’uko numvise Pr Shyaka abivuga, n’ukwibeshya cyane.Dipolome zigomba kujyana n’isoko ry’akazi.Excellence oui quantité non.
ariko se abarimu murabarenganyiriza iki? nawe se mwambwira ukuntu umwana wo muwa 4, 5,6 primaire yiga amasaha 4 ku munsi.kuva saa mbiri kugeza saa sita.abandi bakava saa saba kugeza saa kumi n’imwe
Manasseh abivuze ukuri.
Comments are closed.