Digiqole ad

Rayon Sports itsinze Kiyovu 3-2 mu mukino utari woroshye

 Rayon Sports itsinze Kiyovu 3-2 mu mukino utari woroshye

Nyuma y’igitego cya gatatu ibyishimbo byabaye byinshi umukino urangira uko

22 Werurwe 2015 – Kuri iki cyumweru i Remera kuri Stade Amahoro Rayon Sports yahuye na Kiyovu Sports umukino urangira Rayon itsinze Kiyovu ibitego bitatu kuri bibiri, amakipe yombi yasatiranye ku buryo iyo Kiyovu itsinda mu gice cya mbere byari bugore Rayon kwishyura kuko yahushije cyane.

Nubwo imvura yari nyishi ariko ntabyabujije Fuad gutsinda icya gatatu
Nubwo imvura yari nyishi ariko ntabyabujije Fuad gutsinda icya gatatu

Ni umupira watangiye ushyushye hagati y’amakipe yombi, wabonaga Kiyovu ikina igerageza kwihagararaho kuko Rayon itari iyoroheye.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon ifite igitego kimwe cyatsinzwe na Ndayisenga Fuad, Kapiteni, ku munota wa 44 w’igice cya mbere.

Bakimara kujya mu kiruhuko, imvura yakubye ikirere gisa nabi cyane.

Mu gice cya kabiri, abakinnyi bakiniraga mu kubuga cyuzuyemo amazi kubera imvura nyinshi ariko ntibacitse intege.

Habayeho gusatirana, Kiyovu igasatira ndetse na Rayon bikaba uko ariko ntihagire unyeganyeza urucundura rw’undi.

Mu minota  nka 30 y’igice cya kabiri Romami Frank wa Rayon yatsinze igitego cya kabiri hanyuma abafana ba Rayon batangire kubyina Murera! (indirimbo bakunda gutera iyo batsinze)

Ntibyatinze kuko Pappy Kambale wa Kiyovu yishyuye igitego cya mbere hanyuma yongezamo icya kabiri ari nabyo yatahanye, umukino usa n’usubiye ibubisi kuri aya makipe y’ibigugu mu Rwanda.

Hasigaye iminota nk’itandatu ngo umukino urangire, Ndayisenga Fouad yatsinze igitego cya gatatu hanyuma intsinzi itaha kuri Rayon.

Umuseke wabajije umwe mu bakinnyi ba Rayon uko biteguye Zamalek bazahura kuwa Gatandatu utaha, avuga ko morale bayihabwe n’intsinzi kuri Kiyovu.

Mugenzi we yagize ati: ” Tuzabakinisha umupira wo hasi, twasanze wabagora kandi ubwo dutsinze Kiyovu ni amahire kuko iyo tutayitsinda byari kuba za nduru (bya bibazo).”

Rayon Sports izakina na Zamalek ku wa gatandatu utaha naho APR FC ikine na Al Ahly ku Cyumweru.

Mu yindi mikino; APR FC kuri Stade Mumena yanganyije na Mukura 1-1.

Stade nta bantu benshi bari barimo
Ukurikije izina ry’uyu mukino ntabwo witabiriwe na busa
Rwarutabura ati: Imana dusenga irakomeye
Rwarutabura ufana Rayon ati: Imana dusenga irakomeye
Ba rutahizamu ba Rayon imbere y'urubuga rw'amahina rwa Kiyovu
Ba rutahizamu ba Rayon imbere y’urubuga rw’amahina rwa Kiyovu
Abakinnyi ba Kiyovu nabo bagerageje gutera mu izamu kenshi biranga
Abakinnyi ba Kiyovu nabo bagerageje gutera mu izamu kenshi biranga
Abafana ba Kiyovu bitegereza uko abakinnyi b'Ikipe yabo bakina
Abafana ba Kiyovu aho bakunda kwiyicarira muri 15 bareba umupira
Buri ruhande rwari rufite ishyaka
Buri ruhande rwari rufite ishyaka
Ariko Rayon yagaragaje ko ifite ishyaka ryinshi kuko yakubiswe na Gicumbi FC
Rayon yagerageje kwiharira umupira hagati mu kibuga
Ba myugariro ba Rayon bari babaye ibamba
Ba myugariro ba Rayon bari babaye ibamba
Bategereje niba hari icyo ikipe yabo yakwinjiza
Abayovu ubwo barushwaga na Rayon
Nyuma y'uko Fuad yinjije igitego cya mbere cya penaliti
Nyuma y’uko Fuad yinjije igitego cya mbere cya penaliti
Bose bahise bahagurukira icyarimwe bati: "Yeee yewe Murera weee!"
Bose bahise bahagurukira icyarimwe bati: “Yeee yewe Murera weee!”
Imvura imaze gukuba igiye kugwa mbere gato y'uko igice cya kabiri gitangira
Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira ikirere cyhindurije
Igice cya kabiri cyose cyarimo imvura nyinshi
Hamanuka imvura y’umurindi igwa igice cya kabiri hafi cyose abakinnyi na Police nibo bayihangaaye
Ba myugariro ba Kiyovu bagerageje kuzibira izamu uko bashoboye kose
Ba myugariro ba Kiyovu bagerageje kuzibira izamu uko bashoboye kose
Umusifuzi wo hagati yari afite akazi kenshi
Umusifuzi wo hagati yari afite akazi kenshi
Agiye kurengura
Bakiniye ku kirere kibi cyane 
Hagati aho Rwarutabura yarimo ashyushya urugamba
Abafana ba Rayon aho bicara bita mu Ruhango bagumye kuri morale
Umuzamu wa Rayon Bikorimana Gerald yawusamye kare cyane
Umuzamu wa Rayon Bikorimana Gerard nawe yagiye abona akazi
Intebe abasimbura bicaramo yaguye hasi kubera umuyaga uvanze n'imvura
Intebe abasimbura bicaramo yaguye hasi kubera umuyaga uvanze n’imvura, abasimbura barahunga
Abafana ba Kiyovu batangiye kwitangira itama
Abafana ba Kiyovu mu kumiro 
Bibaza uko biriburangire
Bibaza uko biriburangire
Nyuma y'igitego cya gatatu ibyishimbo byabaye byinshi umukino urangira uko
Nyuma y’igitego cya gatatu ibyishimbo byabaye byinshi umukino urangira uko
Aho bita i Nyanza byari ibyishimo gusa
Aho bita i Nyanza byari ibyishimo gusa
Bayita 'Gikundiro'
Bishimiye ko batahanye intsinzi

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Mukosore , ngo yanganyije 1-0?

  • umurongo wa kabiri w’iyi nkuru urimo ikosa kuko ntujyanye na title yayo.

  • Mwisubireho rwose.mwahuzaguritse mu myandikire no mu mivugire!!!!

  • Umuseke ndabashima, amafoto ubwayo aba yakoze inkuru, mukomereza aho.

  • Kiyovu forever ntimucike intege rwose

  • Mbega Ruhago Ibishye..Stade Irimo Abantu Wabara…..
    Nzasubira Kuri Stade Ari Uko Haje Umuhanzi

  • Mu mukino ubanza Kiyovu na Rayon zanganyije 2-2, hanyuma Radju avuga ko Rayon yajyaga ibatsinda bitewe ngo nuko hari abakinnyi yagendaga iha ruswa, nonese Radju we…reka nkwibarize nubu ni ruswa babahaye ra????? Ntukiyahuze amagambo wa gikuri we!!!!!!!!!!

    • Ariko Nkawe Clarisse, ubwo urumva haricyo urushije Radju. ugaragaje ko nawe nta displine ugira.. gutsinda no gutsindwa birashoboka , kandi nawe urabizi ko ruswa kubakinnyi ibaho, Gusa Rayon yadutsinze kubera yo yashyizemo umuhate iranaturusha,, nukorera witukana ahubwo ishimire insinzi yawe unategure izikurikira kuko uramutse utsinze kiyovu izindi zikagutsinda waba ugaragaye…. nizereko ubu mugiye gutsinda kenshi. bonne chance kandi

  • Nose Clarisse na mwe bafana ba Rayon reka mbibarize ko mwe babavugaho akantu gato mugatukana ubwo nkabo mwirirwa muharabika barimo Degaule,FERWAFA,APR FC na MINISPOC bo mwaba mwumva akababaro mubatera ko kubahimbira ibinyoma?ese tuvuge ko namwe noneho FERWAFA yababereye kubera ko mwatsinze Kiyovu sport?bigaragare ko ruswa mwashinjaga APR na Degaule arimwe musigaye muyitanga kuko mwe musigaye mwitwara neza naho APR ikaba isigaye yitwara neza,mujye mutegura neza muzajya mutsinda kandi nimutegura nabi mujye mutsindwa naho ibyo kwitwaza abandi mujye mubishyira hasi kandi mujye mugabanya amarangamutima mabi ahubwo mwiyubakemo icyizere gishingiye kugukosora amakosa.

Comments are closed.

en_USEnglish