Digiqole ad

Lee Kuan Yew watumye Singapore iba igihangange yatabarutse

 Lee Kuan Yew watumye Singapore iba igihangange yatabarutse

Lee Kuan Yew yatabarutse afite imyaka 91

Ubu igihugu cya Singapore kiri mu cyunamo cy’iminsi irindwi kubera urupfu rw’umugabo watumye kiriya gihugu kiba igihangange mu bucuruzi ku Isi, kikaba ari kimwe mu bihugu bikize kurusha ibindi ku Isi.

Lee Kuan Yew  yatabarutse afite imyaka 91
Lee Kuan Yew yatabarutse afite imyaka 91

Lee atabarutse afite imyaka 91. Abayobozi bakomeye ku Isi basezeye kuri uyu mugabo ufatwa nk’umuhanga udasanzwe mu gutunganya umujyi ukavamo igihangange.

Yabaye Minisitiri w’intebe  mu gihe kingana n’imyaka 31. Bamwe mu baturage be bamufataga nk’umuyobozi w’ikitegererezo ariko abandi bo bakamufata nk’umunyagitugu wagundiriye ubutegetsi.

Guhera kuri uyu wa Gatatu abantu batandukanye bazajya gusezera ku murambo we mu Nteko ishinga amategeko ya Singapore. Kumusezeraho bizarangira kuwa Gatandatu ashyingurwe ku Cyumweru.

Yaguye mu bitaro bya Singapore General Hospital mu rukerera ryo kuri uyu wa mbere. Yari amaze iminsi myinshi mu bitaro aryaye ibihaha, afashwa n’ibyuma guhumeka.

U Rwanda rwahisemo gushyiraho Politike z’ubukungu zizarufasha kwihuta mu majyambere nk’uko byagenze muri Singapore.

Yatumye iki gihugu kiba kimwe mu bihugu bikize ku Isi mu gihe gito ugereranyije n'ibindi bihugu bikomeye
Yatumye iki gihugu kiba kimwe mu bihugu bikize ku Isi mu gihe gito ugereranyije n’ibindi bihugu bikomeye
Umujyi wa Kigali nawo uratera imbere cyane
Umujyi wa Kigali nawo uratera imbere cyane.Photo: Sean J

BBC

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Rimwe na rimwe uwobamwe bita umunyagitugu abakenewe kugirango abashe kugera kubyo ashaka kugeza kugihugu cye.

  • Oooh,my God! may your soul rest in peace sure! U’re my hero umugabo wumbyenge cyanee isi ibuze intwari kdi wumunyabwenge bwimana!

  • we ow a lot to you
    RIP

  • Yeah, may his soul RIP, surrounded by All Saints in Heaven where he will be enough awarded by Almighty God for his good sacrifices/patriotism in loving/dvping his country for the profit of all Singapore Citizens as well as the entire world. RIP forever, Other Leaders will much learn from your made efforts. An Hero man never die bse of his unforgetable good actions/facts.

    All condolences addressed to his entire family as well as to the Singapore Citizens.

Comments are closed.

en_USEnglish