President Museveni yakiranye urugwiro umufasha wa Amama Mbabazi

Kuri uyu wa kabiri nyuma ya sa sita ku isaha y’I Kampla President Museveni yakiranye urugwiro umufasha w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Amama Mbabazi. Jacqueline Mbabazi  ukuriye urugaga rw’abagore bagize ishyaka riri ku butegetsi bari bahuriye mu  nama ngarukamwaka yari yabereye muri Hotel Imperail Royale yari yabanje guhezwa hanze y’icyumba cyaberagamo inama n’abashinzwe umutekano wa President […]Irambuye

Gutwika umurambo cyangwa ntubikore ni uburenganzira

Nsengimana Jean d’Amour ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’umuco na Sport,  kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2015 yavuze ko iteka ryemerera abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baba mu Rwanda gutwika umurambo bagashyingura ivu nirisohoka mu Igazeti ya Leta, ritazaba ari itegeko ku bifuza gushyingura ababo batabatwitse. Nsengimana avuga ko icyo ririya teka rizafasha ari ukorohereza […]Irambuye

Kicukiro: Niboye ngo niyo ifite abakene bake bangana na 8,5%

Ibi byavuzwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Niboye Nirera Marie Rose ubwo yakoranaga inama n’abatuye Akagali ka Nyakabanda, umurenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro. Uyu muyobozi wari uhagarariye Mayor Paul Jules Ndamage muri iyo nama yari igamije gutangiza ukwezi kw’imiyoborere, yashimye ko abaturage ba Niboye bakora bakaba barivanye mu bukene ariko anenga ko mu Kagari ka Nyakabanda […]Irambuye

Uganda: President Kagame yagizwe ‘Umuntu w’umwaka 2015’

Itsinda ritegura Inama mpuzamahanga y’ibihugu bituriye  Uruzi rwa Nile yagize Perezida Kagame umuntu w’umwaka wa 2015 kubera uruhare yagize mu gushyiraho Politike ziteza imbere ikoranabuhanga mu buyobozi (e-governance) mu  bihugu bisangiye urwo ruzi. Dr Sherif El Khereby umwe mu bagize  iri tsinda ku wa mbere tariki 23 Werurwe, yabwiye abanyamakuru ko Perezida Paul Kagame agizwe umuntu […]Irambuye

McKinstry yasinye amasezerano yo gutoza Amavubi umwaka

Johnny McKinstry uherutse kugirwa Umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yasinyishijwe umwaka umwe ahita anatangira  gutoza Amavubi azakina na Zambia. Ubwo uyu mutoza yerekwaga itangazamakuru, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De gaule yatangaje ko uyu mugabo ukomoka muri Irland yatoranijwe ari uwa kabiri nyuma y’uko uwo bari bahisemo bwa mbere ku […]Irambuye

Burundi: Pierre Nkurunziza yatanzweho umukandida na Cnn-Fdd

Hari hamaze  iminsi Abarundi bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta hamwe n’imiryango itandukanye igize sosiyete sivile babuza Pierre Nkurunziza uyobora Uburundi kuzongera kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu. Kuri uyu wa 23, Werurwe inteko rusange y’ishyaka Cnn-Fdd yemeye ko Nkurunziza ariwe urarihagararaira muri ariya matora. Député Joseph Ntakarutimana,wungirije umukuru w’ishyaka yabibwiye ejo itsinda ry’ishyaka ANC riyobora […]Irambuye

Imyaka 27 irashize, itegeko rirengera umurage ndangamuco riraje

Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 20 Werurwe 2015 yemeje  “Umushinga w’Itegeko rigena Ibungabungwa ry’Umurage Ndangamuco n’Ubumenyi Gakondo”. Ubwo bigeze aho « umushinga w’itegeko » wemezwa, biratanga icyizere ko n’itegeko nyirizina riri hafi. Uyu mushinga w’itegeko wari umaze imyaka 27 utekerejwe ! Itegeko ryaherukaga rijyanye n’amategeko mu kurengera umurage ndangamuco w’u Rwanda, ni iteka ryo ku gihe cy’ubukoloni ryo mu […]Irambuye

Ikoranabuhanga mu miyoborere rizorohereza abaturage imvune -Min.Nsengimana

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana kuri uyu wa 23 Werurwe 2015 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru gitegura inama y’ibihugu by’Africa bigize  umuryango wa Common wealth, inama izagira hamwe k’ugukoresha ikoranabuhanga mu miyoborere, mu kurebera hamwe uko ubukungu burishingiyeho bwakwihutishwa  no kugabanya igihe gikoreshwa mu gutanga za serivisi zitandukanye. Nk’uko ikoranabuhanga rikunzwe gukoreshwa muri serivisi zitandukanye nko […]Irambuye

Abagore banywa itabi batwite batera abana babo ibibazo bikomeye

Bakoresheje ibyuma bireba mu nda y’umubyeyi utwite, abaganga berekana ukuntu kunywa itabi ku bagore batwite bituma igice cy’ubwonko bwo hagati bw’impinja baba batwite gikura nabi bigatuma ibice bigishamikiyeho nabyo bikura nabi bityo umwana akazasigara inyuma mu mikurire. Abagore banywa itabi batwite batuma abana babo bavukana amasura atameze neza, ndetse n’iminwa ntibe iteye neza. Kuva kera […]Irambuye

en_USEnglish