Kenya: Guverineri wa Nairobi yasabwe kweguza abakekwaho Ruswa

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu, President Uhuru Kenyatta abwiye Inteko ishinga amategeko ko atazihanganira abayobozi bamunzwe na Ruswa, ubu yashinze Guverineri w’Umujyi wa Nairobi Evans Kidero  kwirukana abayobozi bose bagaragajwe muri raporo y’ushinzwe imari ya Leta ndetse n’abandi bose bavuzweho kwikanyiza no kutorohera abandi bakorana bose bagomba kwirikanwa. Imwe mu mpamvu zarakaje President Uhuru […]Irambuye

UNICEF, MINALOC na NCPD basinyiye guteza imbere abana bafite ubumuga

Muri Serena Hotel uyu munsi hasinyiwe aamasezerano ahuriweho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga(NCPD) agamije guhuza ingufu kugira ngo bateze imbere imyigire, ubuzima n’imibereho myiza y’abafite ubumuga muri rusange. Mu ijambo ryavuzwe n’Umumnyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Mukabaramba Alvera yavuze ko Leta y’u Rwanda isinye […]Irambuye

Tuzakusanya Miliyoni 20 zo gufasha abarokotse – Mayor Nyagatare

Atuhe Sabiti Fred uyobora Akarere ka Nyagatare avuga ko ubuyobozi buri gukusanya amafaranga miliyoni 20 yo kuzafasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu karere ka Nyagatare. Iyi nkunga ngo izakoreshwa mu kubafasha gusana amazu yabo, kubishyurira ubwishingizi mu buzima n’ibindi. Uyu muyobozi yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ubu imyiteguro bamaze kuyishyira ku murongo ariko bategereje amabwiriza ya nyuma […]Irambuye

US iraburira Uganda ko ishobora kwibasirwa n’ibyihebe

Ambasade  ya USA muri Uganda yaburiye ubutegetsi bwa Uganda ko bUshobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba mu minsi iri imbere kandi ngo bizibasira umurwa mukuru, Kampala. Amakuru USA  ifite avuga ko ibyihebe bizibasira ahantu hakunda guteranira abanyamahanga cyane cyane Abanyamerika. Muri iri tangazo hari aho banditse bati: “ Kubera amakuru dufite avuga iby’ibi bitero hari ibikorwa twari […]Irambuye

Mugesera yanze kuburana kuko amataratara ye yamenetse

Kuri uyu wa kane tariki 26 Werurwe 2015 mu rubanza rwa Leaon Mugesera yagombaga kugira icyo avuga ku mutangabuhamya wa kabiri umushinja, mu ma saha ya saa 8h55 za mugitondo, urubanza ntirwabaye nk’uko byari byitezwe. Leon Mugesera yabwiye urukiko ko atabasha kuburana kuko amataratara ye yamenetse bityo asaba ko  yahabwa iminsi kugira ngo muganga we amuhe andi mashya. […]Irambuye

Tanzania, Uburundi, DRC bemeranyijwe ku mihanda ibahuza

Ejo nibwo President Jakaya Kikwete na mugenzi we w’Uburundi  Pierre Nkurunziza bafunguye ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka imihanda ya gari ya moshi itatu izabahuza na DRC mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane. Uyu muhango wabereye Dar es Salaam ku kicaro cy’ikigo Tanzania Railway Limited (TRL). Biteganyijwe ko ibicuruzwa bizajya biva Tanzania bikajya ku mipaka y’Uburundi […]Irambuye

Urubanza rwa Col Byabagamba na Rusagara rwasubitswe

26 Werurwe 2015 – Kuri uyu wa kane urubanza rwari ruteganyijwe kuburanishwa ruregwamo Col Tom Byabagamba na Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara,  Sgt Kabayiza François, rwasubitswe kubera ko abunganizi b’abaregwa batagaragaye mu Rukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe rwimurirwa ku italiki ya 08 Mata 2015. Impamvu yatanzwe yatumye abunganizi b’abaregwa batagaragara mu rukiko ngo ni uko batamenyeshejwe […]Irambuye

Boko Haram yaba yashimuse abana 500

Amakuru atangwa n’abaturage babibonye bavuga ko mbere y’uko abarwanyi ba Boko Haram bava mu gace ko mu majyaruguru ya Nigeria kitwa Damasak ngo banyaze abana babarirwa muri 500. Kugeza ubu yaba Boko Haram cyangwa abategetsi ba Nigeria nta ruhande na rumwe ruremeza niba ibivugwa n’abaturage ari ukuri. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, byemeza ko abashimuswe babarirwa […]Irambuye

Opportunity iri mu nzira igaruka ku Isi nyuma y’imyaka 11

Byafashe icyogajuru Opportunity amezi atatu kugera kuri Mars none ubu kiri mu nzira kigaruka ku Isi  nyuma y’imyaka 11 kiri ku mubumbe utukura wa Mars  mu bushakashatsi. Opportunity hamwe na mugenzi wayo Spirit byagiye kuri Mars muri 2004 bigiye kwiga uko amabuye, ubutaka n’ikirere byo kuri Mars biteye bityo abahanga bakabasha kureba niba kuri Mars […]Irambuye

en_USEnglish