Digiqole ad

USA yohereje amato y’intambara muri Yemen guha gasopo Iran

 USA yohereje amato y’intambara muri Yemen guha gasopo Iran

USA ngo irashaka guha gasopo Iran ngo ireke gukomeza guha Aba Houthi intwaro

Ubwato bw’intambara bwiswe Theodore Roosevelt buherekejwe n’ubundi bwikoreye ibisasu bya Misile bwamaze kugera mu mazi ya Yemen busanze yo ubundi icumi. Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko ibi USA iri kubikora mu rwego rwo guha gasopo Iran ivugwaho guha ubufasha bw’intwaro n’amakuru y’ubutasi abarwanyi b’aba Houthi barwanya ubutegetsi bwa Yemen.

USA ngo irashaka guha gasopo Iran ngo ireke gukomeza guha Aba Houthi intwaro
USA ngo irashaka guha gasopo Iran ngo ireke gukomeza guha Aba Houthi intwaro

Ubutegetsi bwa Obama bwemeza ko ariya mato y’intambara agamije gutuma Iran itinya gukomeza guha ubufasha bariya barwanyi ariko ngo Iran nikomeza guha Aba Houthi intwaro hazafatwa izindi ngamba zikaze.

Izi ntwaro kandi za USA ngo zizatuma ingabo zirikurwanya Aba Houthi zumva ko zishyigikiwe bityo zikomeze ibikorwa byazo.

Umwe mu basirikare bakuru ba USA yagize ati: “ Mu by’ukuri ubu ni ubutumwa turi guha Iran kandi tugaha ingabo ziyobowe na Arabie Saoudite ubutumwa bwo kuzitera inkunga. Iran imenye ko turi kuyicungira hafi.”

Ibiro bya Presidence ya USA byitwa White House bivuga ko Iran igomba kumenya ko itagomba kwigira akaraha kajyahe muri kariya karere, ngo yumve ko izakomeza gukora ibisasu bya kirimbuzi, ntahagire uyivuga.

Josh Earnest uvugira White House yabwiye The New York Times ko Iran ikomeje guha abarwanyi b’Aba Houthi intwaro kandi ko ibi USA itazakomeza kubirebera.

Earnest kandi yatesheje agaciro amakuru yatanzwe na Iran avuga umunyamakuru wa Washington Post wafatiwe muri kiriya gihugu yari maneko, avuga ko ariya ari amayeri yo kurangaza abantu gusa no gushaka uburyo bwo gukandamiza itangazamakuru.

Mu minsi mike ishize President Obama yavuganye n’igikomangoma cya Arabie Saoudite kuri telefoni , Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan bavuga ku ngingo y’uko bafatanya guhashya uriya mutwe uterwa inkunga na Iran.

Abajijwe impamvu USA idashyira ingufu mu kubohoza umunyamakuru wa The Washington Post ahubwo igashyira ingufu mu kubuza Iran gukomeza kwigizwaho ingufu za kirimbuzi, Earnest yasubije ko igihugu cye kiri kureba ukuntu bwabikora byombi icyarimwe.

Ubu mu mazi ya Yemen harimo amato y’intambara ya USA arimo ingabo 2000 kandi nta muturage wa USA uba muri Sana’a , umurwa mukuru wa Yemen kuko Ambasade ya USA ifunze guhera muri Gashyantare.

Ubwato Roosevelt buri muri amazi ya Yemen kuva bwahabwa amabwiriza yo kujya mu birindiro.
Bwanyuze mu muhoora wa Hormuz hanyuma ku wa mbere butunguka muri Nyanja ya Arabia.

Uretse ubu bwato hari ubundi bubamo ingabo bwitwa Iwo Jima byageze muri kariya gace ku italiki ya 10, Mutarama aho abasirikare bahora mu myitozo mu kigobe cya Aden no mu Nyanja Itukura(Red Sea).

Ingabo za USA ziri muri ubu bwato zigize umutwe bita the 24th Marine Expeditionary Unit.

Nubwo hari ingabo ziri kuherezwa muri Yemen, ku rundi ruhande hari gushyirwaho uburyo bw’imishyikirano yatuma Iran icisha make.

Ni muri uru rwego, Obama asaba igikomangoma cya Arabie Saoudite kureba uburyo yaganira na Iran bagashyikirana maze akayumvisha ko biri mu nyungu rusange ko yareka gukomeza guha ubufasha aba Houthi.

Mu kiganiro yahaye the Times, minister w’ububanyi n’amahanga wa Iran Mohammad Javad Zarif yasabye abantu bose barebwa n’ikibazo cya Yemen ko cyakemurwa n’imishyikirano n’aho ko ibyo gukoresha imbaraga za gisirikare byo ngo ntacyo byazageraho.

Mu kwezi gutaha hateganyijwe inama izahuza ibihugu byo mu kigobe cya Gulf hamwe n’ubutegetsi bwa Obama izabera ahitwa Camp David.

Josh Earnest avuga ko Iran ishatse yarekeraho gufasha abarwanya Leta ya Yemen
Josh Earnest avuga ko Iran ishatse yarekeraho gufasha abarwanya Leta ya Yemen
Ministre w'ububanyi n'amahanga wa Iran Mohammad Javad Zarif asanga imishyikirano ariyo y'ingenzi, ngo imbaraga ntacyo zamara
Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Iran Mohammad Javad Zarif asanga imishyikirano ariyo y’ingenzi, ngo imbaraga ntacyo zamara

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • USA iri kuvuga iti: Twe dufite uburenganzira bwo gufasha inyeshyamba zose, zahirika president, zakora amahano…Ariko nta wundi ufite ubwo burenganzira. Funny ha!

  • hhhh ariko amerika we genda uri igisambo mbega ntawundi wemerewe gukora ibyo ashaka aho ashaka!!! uretse America!! muzumva sha mwa bakafili mwe

  • Big up kuri Obama hashya abo bashaka kwigwizaho ibisasu bya Kirimbuzi bashaka guhungabanya ubuzima bwa ibindi bihugu bahirika ubutegetsi bwashyizweho n’abaturage.
    Yemen yavangiwe n’inyeshyamba zidafite vision yo gufasha abaturage gusangira umutungo wa Peteroli bakungahayeho. Iran irashaka kubona uburyo yakwiyegereza imbibi za Israel kuko barashaka gusiba ku ikarita igihugu cya Israel nyamara ntibazabigerwaho kuko Benjamin Netanyahu ntazarebera aho ibyo Iran akora. Gusa America irabarebera kuko nicyo yaremewe gukingira ikibaba cg se kurinda umutekano w’abanyagihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish