Digiqole ad

Noliva agiye gusohora indirimbo yakoreye muri Thailand

 Noliva agiye gusohora indirimbo yakoreye muri Thailand

Muri iriya ndirimbo aba atemberana na Nina ku Nzovu zo muri Thailand

Umuhanzi witwa Ndicunguye Olivier uzwi ku izina rya Noliva arizeza abakunzi be ko kuri uyu wa mbere azashyira hanze indirimbo yise ‘Kabiri, Gatatu’ yakoreye mu gihugu cya Thailand mu rugendo amazemo iminsi.

Noliva muri Thailand
Noliva muri Thailand

Noliva avuga ko muri iyi ndirimbo agaragaramo asaba umukunzi we imbabazi inshuro zirenze imwe kuko ngo ubundi hari igihe usaba umukunzi wawe imbabazi ariko undi ntazimuhe azivanye ku mutima.

Kubera izi mpamvu Noliva avuga ko muri iyi ndirimbo azagaragaramo asaba imbabazi umukunzi we kenshi gashoboka, akagira inama abakundana kutananiza abakunzi babo.

Noliva kugeza ubu afite indirimbo ebyiri ziri mu mashusho, izasohoka kuwa mbere izaba ari iya gatatu.
Afite izindi ndirimbo eshanu zidafite amashusho. Noliva arateganya gusohora album mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Umurusiyakazi witwa Nina Park wakoranye na Noliva iyi ndirimbo
Umurusiyakazi witwa Nina Park wakoranye na Noliva iyi ndirimbo
Muri iriya ndirimbo aba atemberana na Nina ku Nzovu zo muri Thailand
Muri iriya ndirimbo aba atemberana na Nina ku Nzovu zo muri Thailand

Kanda hano wumve indirimbo’ Kabiri, Gatatu’ ya Noliva

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko amanzi, bo mu Rwanda hafi yabose baririmba izurukundi gusa…..

    • Abahanzi banyabo usanga baririmba indirimbo zijyanye n’ubuzima, bwa buri mmunsi ndetse banatanga ibitekerezo byejo hazaza, Nkurunziza waririmbaga Ubarijoro,Masabo Nyangezi,Byumvuhore,Impala Kizito Mihigo ,Renaud,Metallica,Gun’s and Roses AC DC, n’abandi baririmbye mu bihe bikomeye, abo bahanzi nibo baba bazibyo bakora, noho haniwacu usanga benshi barahindutse ba sagihoba.Bose ngo bitabiriye irushanwa rya Primus? what?? come on…

  • @ Busunzu: Ibyo uvuga nibyo ariko kuri jye ikibazo kinini cyane ni na qualité y’umuziki bakora niba n’umuntu yawita umuziki ahubwo… Iyo qualité iri munsi y’isi ku buryo kubagereranya n’abo bahanzi uvuze baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga ni ykubatuka rwose. So sad…

  • Njye navuga ko bapfa kuririmba, usa urebye abo bapfa kuririmba iz’urukundo narwo batagira akenshi usanga ari ukugirango bavugwe, baziko kuba just uca kri screen ari achievement ihambaye, ikindi usanga n’umuziki sometims batawukora bari serious, iyo abonye ngo abakobwa bamwemeye, achievement aba yayigezeho ashatse yajya kwiryamira

  • Mwabarushijese mukaririmbanamwe tukabareba mukareka kubacintege umuntaririmbibimurikumutima sibyomwifuza mwabayemute kuba bantamunoza bizabashiramo ryari iyugayumuntu ukora ikiruticye utagikora ugaceceka kuko harabandi baba bagikunze kuko siwowe kamara aba yagikoreye

    • @Emmanuel, None se twese turirimbe cyangwa ushaka kuvugako abo dufite ndavuga abari muri guma guma aribo tugomba gushimira kuko abandi bose byabananiye? niba ari yego turi mu kaga gakomeye rero, tuzajye gushaka Nkurunziza muri Uganda aze akore i gitaramo muri selena.

Comments are closed.

en_USEnglish