Digiqole ad

BRALIRWA Ltd yatangaje urwunguko rw’umwaka wa 2014

 BRALIRWA Ltd yatangaje urwunguko rw’umwaka wa 2014

Icupa abakunzi ba Primus bise Knoless rirakunzwe muri iki gihe

Mu itangazo Bralirwa yageneye abanyamakuru  ivuga ko yahuye n’ibibazo mu bucuruzi bwayo mu mpera z’umwaka wa 2013 kugeza mu gihembwe cya mbere cya 2014, ariko ngo byaje guhinduka mu gihembwe cya kabiri birushaho mu gihemwe cya kane cy’uwo mwaka.

Icupa abakunzi ba Primus bise Knoless rirakunzwe muri iki gihe
Icupa abakunzi ba Primus bise Knoless rirakunzwe muri iki gihe

Mu mwaka wa 2014 Brallirwa ivuga ko urwunguko rusange rwazamutseho 0.9%. Ingano y’ibyacurujwe yazamutse ku kigereranyo cya 1.9%.

Ibicuruzwa ku bakiriya imbere mu gihugu byazamutse ku kigereranyo cya 5.6%, muri byo ibinyobwa bisembuye byazamutseho 6.4%, naho ibinyobwa bidasembuye bizamuka ku kigero cya 3.7%.

Cyane cyane ibinyobwa bidasembuye byungutse ku rugero rwo hejuru mu gihembwe cya kane bitandukanye no mu bihembwe bitatu byabanje.

Primus ya Cl 50 imenyerewe nka Knowless, yashyizwe hanze mu gihembwe cya gatatu cya 2013, ikagezwa mu gihugu hose muri 2014, yatumye Primus imenyekana cyane ndetse iranakundwa bituma isoko rizamuka.

Turbo King ya Cl 50 yashyizwe hanze mu Ugushyingo 2014 yarakunzwe cyane bitanga icyizere cy’uko izakomeza gukundwa mu mwaka wa 2015.

Amafaranga BRALIRWA yinjije yose hamwe utarakuramo inyungu ndetse n’imisoro yagabanutseho 11.6%, bingana na miliyari cumi n’icyenda na miliyoni magana ane na mirongo itanu n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ( Frw 19 452 000 000).

Inyungu nyuma yo gukuramo imisoro, yagabanutseho 14.3%, bingana na miliyari cumi n’eshatu na miliyoni magana abiri mirongo ine n’ebyiri (Frw 13 242 000 000).

Ibi bikaba byaratewe cyane cyane n’ihindagurika ry’ifaranga ry’igihugu ku isoko mpuzamahanga.

Kwishyura inyungu ku migabane mu mafaranga (Cash) mu mwaka wa 2014, ku mafaranga arindwi n’ibice mirongo itanu (Frw 7.50) kuri buri mugabane w’amafaranga atanu, inama ngaruka mwaka y’abanyamigabane ni yo izagena agaciro fatizo k’umugabane ibyo bita ‘Check well what nominal value is.’

Inyungu ku migabane nimara kwemezwa mu nama rusange, izishyurwa ku wa 25 Kamena 2015. Inyungu kuri buri mugabane izaba ingana n’amafaranga y’u Rwanda 7.50 bingana n’amafaranga 7 714 275 000.

Uku ni nako umugabane wanganaga mu mwaka wa 2013.

Uko bigaragara mu ntangiriro z’umwaka, umwaka wa 2015 uzagaragaza impinduka mu bukungu rusange ndetse no ku isoko rusange.

Ariko, haracyari impungenge ku byerekeranye n’ubukungu rusange ku isi (Global economy) ndetse n’ihindagurika ry’agaciro k’ifaranga bitewe ahanini na gahunda yo kongerera agaciro idorari rya Amerika ugereranyije n’amafaranga y’ibindi bihugu.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Erega mwakagombye kunguka,muzi abantu bicariye agacupa mwano masaha uko bangana?nibenshi cyane,ndetse hari n,abataha mugitondo baraje abagore bonyine munzu.wagirango iyo mukora inzoga mushyiramo rukuruzi uwicaye iruhande rwicupa ntiyifuza kurihagurukaho ndakurahiye.

  • Rubanda ruranywa ra!

  • BRALIRWA ahubwo irakomeye, ubanza ariyo society yari isigaye igitera igeri! Ibindi byarashwanyaguritse, babihinduriye amazina biranga birakongoka, reba aho ONATRACOM igeze igendera ku kabando!!! Buriya umurengwe w’abaturage warashize, abatarama babaye bacye cyane, ka bourse ntikakibaho! Abantu bigannnye inka kujya kw’ibuga no kubyagira, ndavuga kunywa amazi(mwibucye kujya munywa atetse)

  • Bralirwa nibonereho idusobanurire abatarumva neza iby,isoko Ry,imari n,imigabane.ese iyo nama rusange izaba ryari?ko numva ama dividendes azatangwa le 25/6.ese umuntu aguze imigabane nonaha yazatumirwa mu nama rusange akazanabona ku ma dividendes?

  • Bralirwa ahibwo ni ishakire igidubizo k’uwo bahanganye ku isoko yamenye ubwenjye ahitamo gutera inkunga Rayon Sports, yiswe Gikindiro kubera imbaga y’Abanyarwanda bayikunda. Ahubwo Scool, niyongere inkunga iha Rayon igure abataka babiri bo ku rwego rwo hejuru, maze urebe ikizakurikiraho!Igihombo kiziyongera kuri Bralirwa, inyungu yiyongere kuri Scool.

    • Bandika SKOL ntago ari SCOOL!

Comments are closed.

en_USEnglish