Digiqole ad

Ingabo z’Ubufaransa ziraregwa kwangiza abangavu muri Centrafrique

 Ingabo z’Ubufaransa ziraregwa kwangiza abangavu muri Centrafrique

Ingabo z’Ubufaransa zirashinjwa guhohotera abangavu muru CAR

Ikinyamakuru The Guardian, kiremeza ko Umuryango w’Abibumbye wagerageje kuzimiza raporo yaregaga abasirikare b’Ubufaransa bagiye mu bikorwa byo gucunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique kuba barahohoteye abakobwa b’abangavu.

Ingabo z'Ubufaransa zirashinjwa guhohotera abangavu muru CAR
Ingabo z’Ubufaransa zirashinjwa guhohotera abangavu muru CAR

Kubw’amahirwe ariko ngo Umuryango ufasha imbabare witwa Aids Free World wabashije kubona iyi Raporo uyishyikireiza The Guardian nayo irayisohora.

Kubera ibirego biremereye bikubiye muri iriya raporo, Minisiteri yubutabera mu Bufaransa, yemeza ko yatangije iperereza ngo irebe ishingiro rya biriya birego.

Igice cya mbere cy’iri perereza cyatangiye muri Nyakanga umwaka ushize, gitangizwa ba Parike(ubushinjacyaha) y’i Paris.

Umuryango Aids Free World ufite ubunararibonye mu gukurikirana ibikorwa byo gufata abangavu n’abandi ku ngufu mu bihugu biba birimo amakimbirane, aho abasirikare bamwe b’ibihugu runaka baba baroherejwe ngo bacunge amahoro.

Umuyobozi wayo Paula Donovan yabwiye RFI ko baganiriye n’abana batandatu bakorewe ihohoterwa.
Ibi biganiro byari biyobowe n’umukozi wa UN ushinzwe uburenganzira bwa muntu aherekejwe n’uwo muri UNICEF.

Abana batanze ingero zerekana ko bahohotewe n’ingabo z’Abafaransa. Muri byo harimo amazina babashije kumenya.

Abana bahohotewe bafite hagati y’imyaka umunani na cumi n’umwe. Ingabo z’Ubufaransa ziregwa ko ibyo zakoze zabikoreye ahitwa Mpoko hafi y’ikibuga cy’indege cya Bangui ahari ibirindiro by’ingabo z’Ubufaransa.

Ibi byaha ngo byakozwe hagati y’Ukuboza 2013 Kamena 2014 naho ubuhamya abana batanze bwafashwe hagati ya Kamena na Nyakanga 2014.

UN ngo yagerageje kuburizamo ‘dossier’
Nyuma y’uko aya makuru agiye ku karubanda, ushinzwe ibikorwa  bya UN byo kurengera uburenganzira bwa muntu muri kiriya gihugu , Anders Kompass, yahise ahagarikwa.

Uyu mugabo ukomoka muri Suede ngo yari azi aya makuru ariko aricecekera kandi ngo yagombye kuba yarafashe umwanzuro mu mpeshyi ya 2014 ahubwo ahitamo kwicecekera.

Ku kicaro cya UN ngo bababajwe n’imyitwarire ya Anders Kompass ariko ubu ngo n’ubwo yegujwe, akomeje guhembwa umushahara we wose mu gihe hagitegerejwe imyanzuro ya nyuma y’iperereza.

Suède yo yemeza ko izazamura ikirego niba Anders byemejwe ko yakuwe ku mirimo ye burundu.
Imiryango myinshi yigenga ikunze kunenga uburyo UN yitwara imbere y’ikibazo cya bamwe mu ngabo zayo bafata abana ku ngufu mu bihugu baba baragiyemo kubungabunga amahoro.

Anders Kompass ngo yabanje kubihishira ngo bitazagaraza isura mbi kuri UN
Anders Kompass ngo yabanje kubihishira ngo bitazagaraza isura mbi kuri UN

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ko Numva ubufaransa bwubaka izina ribi hanze yabwo Kweli.

    Imana itabare africa I mean CAR.
    Francois Hollande azabashyire ku ikosi kabisa

  • abafaransa niko babaye erega izi ngabo za UN zikora ibyaha ahantu henshi, nako hose nuko nyine bihishirwa

  • Nta gitangaje, guhagarikira abicanyi, gufata abagore ku ngufu bamenyereye gukingirwa ikibaba ariko bamenye ko Imana yo itabeshywa ibyo bakoreye abatutsi mu Rwanda Ijisho ry’Uwiteka ribariho.

  • Muzumve bahane izo nkozi z’ibibi z’abafaransa! Ahubwo uwagaragaje icyo kibi niwe ufatirwa ibyemezo. Ibi biramenyerewe muri UN, muribuka ko Monusco icyitwa MONUC abakongomani bari barayise MONIQUE kubera guhora mu buraya ndetse no gufata ku ngufu.

    Abayobozi birukanye MINUAR mu Rwanda itarahamara igihe, Imana izabahembe. Imikorere ya UN mu bihe by’intambara iragatsindwa, ni abacanshuro nk’abandi, Imana izabaturinde igihe cyose.

    Naho abafaransa bo, bafite ubunararibonye mu gupfukapfuka ibibi bikorwa n’abasirikare babo (kandi ni byinshi). Niyo mpamvu mu gihugu cyabo igisirakare bacyita “la grande muette”, ugenekereje ni “ikiragi cyo ku rwego rwo hejuru” kubera ko kizira kikaziririzwa kuvuga ibikorwa n’ingabo zabo. Nicyo gituma ibyo bakoze mu nkambi zo mu Rwanda mu gihe cya Operation Turquoise bitarajya ahagaragara nyamara hari ababikorewe n’ababibonye.

  • Sinzi aho mwakuye aya makuru ariko The Guardian ivuga ahubwo ko Anders Kompass yahagaritswe kuko yatanze iyo report yari yakozwe na UN kuri uko gufatwa ku ngufu kw’abana bikozwe n’abasirikare b’Abafaransa. Kompass avuga ko yayihaye abayobozi b’u Bufaransa amaze kubona ko UN yari iriho iyipfukirana ngo ibirimo bitamenyekana, UN ikaba aricyo yazijije uyu wari umukozi wayo kuko iyi report yari “Internal report”.

    • bafashe abahungu cg abakobwa ?

  • (Suite) Ibi ni ikimenyetso k’ibintu bibiri bikurikira: Imyitwarire mibi cyane y’abasirikare b’abafaransa cyane cyane iyo bari muri Africa no kuba UN ikorera inyungu z’ibihugu bikomeye ntinatinye guhishira amarorerwa bikora aho guharanira amaharo n’ubutabera(ibi byombi bisanzwe buzwi). Ubu kandi aba ejo nibo bazaba baduha amasomo kubyo tugomba gukora byose. Ndibutsa ko aba bana bari bafite hagati y’imyaka umunani na cumi n’umwe! Ba banyarwanda bazi ko aba bantu babakunda cyane kandi baharanira uburenganzira na demokarasi byabo nibumvire aha.

  • Niyompamvu tugomba kugira igisikari cya African yunze ubumwe tukajya dukemura ibibazo by,umugabane wacu wa African.

  • Umuseke muge mwandika inkuru mwasomye neza cg nimwibeshya musabe imbabazi abasoma inkuru zanyu. Abafashwe ni abasirikare ba bafaransa ni abana babahungu. Nimugahishire izi nkozi zibibi

  • Uwabageza muri Congo ngo murebe ibyo Monusco yikora. mwa rara mubatwitse bose.

  • Ubundi se ahantu hose hoherejwe ingabo z’abafaransa zigeze zimara iki?

  • abafashwe si abangavu ahubwo nutwana twuduhungu entre 8 et 16 ans.

Comments are closed.

en_USEnglish