Digiqole ad

Israel ngo yiteguye kurwana n’abarasa ku butaka bwayo bo muri Syria

 Israel ngo yiteguye kurwana n’abarasa ku butaka bwayo bo muri Syria

IDF ngo yamaze gutegura ibifaro bya Merkava ngo bizivune umwanzi aramutse ateye

Amakuru IDF(Israel Defense Forces) ifite aravuga ko hari ababonye abarwanyi b’Aba sunni bitwa Nusra bakorana hafi na ISIS na Al Quaeda bari mu gace ka Golan gaturanye na Syria. Aya makuru yatangiye kuboneka ku wa Kabiri, yavugaga ko IDF yamaze kwisuganya muri aka gace, ikoranya ibifaro byayo byihariye ku Isi bita Merkava tanks n’intwaro ziremereye mu rwego rwo gutanga gasopo ku barasa ku butaka bwayo.

IDF ngo yamaze gutegura ibifaro bya Merkava ngo bizivune umwanzi aramutse ateye
IDF ngo yamaze gutegura ibifaro bya Merkava ngo bizivune umwanzi aramutse ateye

Amakuru Umuseke ukesha The Jerusalem Post yavugaga ko Israel yiteguye guhangana n’abarwanyi ba Hezzibolah cyangwa abandi abo aribo bose baba muri Syria.

Aya makuru kandi yemezaga ko Hezibolah yarahiriye kwifatanya na Islamic State bakagaba ibitero bya missile kuri Israel.

Bivugwa ko umutwe wa Nusra wamaze gushinga ibirindiro muri Golan mu bilometero bitatu utaragera ahitwa Kibbutz.

Kuri uyu wa gatatu, hari ibisasu byaguye muri Israel ariko ngo ba maneko baracyareba aho byaba byaraturutse mbere yo gufata icyemezo.

Abakuru b’ingabo za Israel bavuga ko nta mugambi wo kujya mu ntambara n’umwe mu mitwe irwanya President Assad wa Syria gusa ubu ngo hafashwe ingamba zishoboka zose za gisirikare k’uburyo hagize umutwe ushaka gutera Israel yawivuna byihuse.

Ku kijyanye no kumenya uwaba yararashe muri Israel kuri uyu wa Kabiri, hari abemeza ko biriya bisasu byarashwe n’ingabo za Syria zitwa Free Syrian Army zifatanyije na Nusra Front bagamije kwigarurira agace ka Golan.

Nubwo Israel ihakana ko iri gutegura urugamba kuri Hezibolah no kuri imwe mu mitwe y’ibyihebe ihanganye na Assad muri Syria, abaturage bari aho biriya bisasu byaguye bavuga ko abasirikare ba IDF babasabye kuguma kuba maso no kuba biteguye igihe icyo aricyo cyose.

Igisirikare cyemeza ko ubuzima bumeze neza muri Golan, ko aborozi bakomeje akazi kabo ndetse ko n’inganda n’ubukerarugendo bikomeje nta kibazo

Mu majyaruguru, Israel ituranye na Libani na Syria( Amajyaruguru y’Uburasirazuba)mu Majyepfo hari Misiri, Iburasirazuba hari Jordanie, naho Iburengerazuba hari Inyanja ya Mediterane.
Palestine yo ni agace kari muri Israel kaba mu kiswe West Bank.

Hafi muri buri gihugu bituranye Israel ihafite abanzi, niyo mpamvu ihora mu ntambara.

Kugeza ubu Israel yemeza ko igihugu kiyiteye impungenge ku mutekano wayo ari Iran ariko na Syria ntibacana uwaka kuva muri 1967.

Tubibutse ko Israel yambuye Syria kariya gace ka Golan mu ntambara y’iminsi itandatu yabaye muri 1967. Amakuru yatumye Israel ifata Golan yari yaratanzwe na maneko uzwi cyane wa Mossad witwaga Eli Cohen.

Abarwanyi ba Nusra, ISIS na Al Quaeda ngo bifuza kurasa muri Israel
Abarwanyi ba Nusra, ISIS na Al Quaeda ngo bifuza kurasa muri Israel

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Mbega ibikoresho!!!

  • Israel irase izo ntagondwa zamaze aba civil.

  • Ewana ndabona intwaro zo bazifite kabisa!Nibarase abo baginga bica rubanda rugufi izontwaro ntizibe izumurimbo no gukanga gusa.

  • Ariko abarabu baransetsa ntibibuka ko aka gahugu gafite atomic bomb na 120 nuclear war head
    Mbiswa ra

  • may God be and bless Israel!

  • Vita Ni Vita Msicheze

  • Muzafana n’ibidafanwa.Ngo barase?Burya ururimi rurigenga koko.

  • Israel yashyizweho n”imana sha ntawayizimyango bikunde kabisa afazari Imana Yahita Izimya isi.

  • Intambara ya gatatu y’isi Nostradamus yavuze irasohoye!
    Gitwaza harya we ntabwo yaba yarigeze kuyihanuraho ra?

Comments are closed.

en_USEnglish